Ntawifuza kuba ahabi mu gihe abona aheza, ari amahitamo ya muntu buri wese yakwifuza kubaho nk'igikomerezwa, kuba atari amahitamo nibyo byatumye umuhanzi ukizamuka, Muvunyi Ben [Angel Brain], ku myaka 14 yisanze yatangiye kwikodeshereza muri Kigali.
Uyu muhanzi w'imyaka 19, yashyize hanze indirimbo yise 'Kwaka' ahamya ko ikubiyemo inkuru mpamo y'ubuzima yanyuzemo kuva avutse.
Yavutse 2004, avukira mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw'u Rwanda, ntazi isura ya nyina kubera ko yitabye Imana afite umwaka umwe gusa.
Yakuriye mu muryango udasaba umunyu, gusa ibintu byagiye bihinduka yisanga bakennye, se atagishoboye no kubatunga.
Yabwiye Ikinyamakuru ISIMBI ko muri 2018 yigiriye inama yo gufata imodoka yinjira mu Mujyi wa Kigali aje kwa mushiki wa se (Nyirasenge) kuko yizeraga ko bamufasha agakomeza no kwiga.
Ntibyamukundiye kuko nyuma y'amezi 2 gusa yasohowe n'umugabo wa Nyirasenge nk'imbwa amubwira ko igihe bari bakize ntacyo babafashije.
Yahise atangira gukora ikiyede abana n'abandi basore bikodeshereza, agakora ijoro amanywa akajya kwiga Kicukiro muri Groupe Scolaire Kicukiro, babaga Kabuga, gusa muri 2020 byaje kubananira ari bwo yahise ajya kuba ku muhanda.
Angel Brain yabaye ku muhanda imyaka 2 ari mayibobo yibera muri Kandagira Ukarabe za Zion Temple Kabuga, gusa ntiyacitse intege yakomeje kwiga aho yasabaga lift abashoferi ba Ineza Vision bakamutwara bakanamugarura.