'Yongera ububobere ku bagore, ari mu bituma ugira uruhu rwiza, akurinda kurwara umutwe wa hato na hato n'ibindi byinshi...' turebere hamwe ibyiza byo kunywa amazi n'ibipimo wayanywa ho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Yongera ububobere ku bagore, ari mu bituma ugira uruhu rwiza, akurinda kurwara umutwe wa hato na hato n'ibindi byinshi…' turebere hamwe ibyiza byo kunywa amazi n'ibipimo wayanywa ho [Izuba ryinshi]

Amazi biratangaza ukuntu ari ingirakamaro kandi atarimo intungamubiri nyamara atariho natwe ntitwabaho. Mu bigize iyi si dutuye amazi niyo yihariye ubuso bunini ndetse no mu mubiri wacu wose 2/3 ni amazi. Si twe gusa dukenera amazi ngo tubeho kuko ibinyabuzima byose aho biva bikagera bibaho kuko amazi ariho. By'umwihariko mu mubiri wacu muri rusange, amaraso agizwe na 83% by'amazi ibisigaye bikaba ibindi nk'insoro, imikaya igizwe 75% n'amazi , ubwonko bukagirwa na 74% amazi naho amagufa ni 22% amazi.

Akamaro ko kunywa amazi ku mubiri

Kuringaniza igipimo cya pH

Umubiri w'umuntu ugomba kugira pH iri hagati ya 7.35 na 7.45 kugira ngo ukore neza.  Iyo pH igiye munsi bitera imikorere mibi y'umubiri nko gukoresha nabi intungamubiri zinjiye yaba imyunyungugu na za vitamini. Kugira pH iri muri kiriya kigero, bifasha umubiri kwinjiza umwuka mwiza, bigatera ingufu umubiri bikanawurinda indwara. Ubigeraho iyo unywa amazi.

Ubushyuhe bw'umubiri

Nkuko twabibonye igice kinini cy'umubiri wacu kigizwe n'amazi. Abantu turi intahinduranyabushyuhe; bivuze ko ubushyuhe bwacu buba butagomba kuba bwinshi cyangwa bucye. Mu gihe cy'impeshyi cyangwa iyo dukoresheje ingufu cyane usanga tubira ibyuya kugirango ubushyuhe bwiyongereye bugabanuke. Ibi byose bigerwaho neza iyo unywa amazi.

Kurinda amagufa

Abantu bageze mu zabukuru by'umwihariko bagira amagufa adakomeye ku buryo kuvunika kwabo biba byoroshye ndetse niyo bavunitse ntibungwa. Kunywa amazi byongerera amagufa gukomera.

Guhumeka

Iyo duhumeka twinjiza umwuka mwiza wa oxygen hagasohoka gaz carbonique. Amazi niyo atuma uyu mwuka mwiza ukwirakwira mu mubiri bikanatera umubiri kongera ingufu.

Imikorere y'umubiri

Amazi atwara oxygen, intungamubiri hamwe n'imisemburo akabikwirakwiza mu mubiri ndetse akanaba inzira inyuzwamo imyanda, uturemangingo dupfuye bisohoka mu mubiri. Ibyo byose hamwe no gukoreshwa kwa enzymes na poroteyine bikenera amazi.

Kurinda umugongo

Umugongo wacu ufatiye ku ruti rw'umugongo rugizwe n'utugasire tugerekeranye. Utwo tugasire tugizwe ahanini n'amazi mo imbere (umusokoro) bityo kubura kwayo biri mu bitera kuribwa umugongo. Kuyanywa ni umwe mu miti ivura kuribwa umugongo

Abagore batwite n'abonsa

Umugore utwite aba afite ubundi buzima muri we imbere kandi ubwo buzima bukoresha ibyo yinjiza. Akenshi abagore batwite barwara hemorhoids, kwituma impatwe, kugira infection zinyuranye cyane cyane iy'umuyoboro w'inkari , ibyo byose kunywa amazi birabirwanya bihagije. Rero ni kimwe no ku mugore wonsa, kunywa amazi birinda umwana we kugomera.

Uruhu rwiza

Kurwara umwera, gusatagurika iminwa, kugira uruhu rukanyaraye byose byerekana ko mu mubiri wawe nta mazi ahagije arimo. Kuyanywa birabikurinda

Kongera ububobere

Ku bagore, kunywa amazi ahagije bituma ububobere bwo mu gitsina cyabo buba bwiza bityo bikarinda kuba yakomereka mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

Nanywa urugero rungana rute? 

Ubusanzwe nta mazi menshi abaho. Gusa hari igihe, ushobora kuyanywa menshi bikagira ingaruka mbi nko mu gihe uyanywa mbere gato yo kurya, kuko bituma igifu cyuzura ukarya bike ubwo n'intungamubiri zikaba nke, ugakurizamo gutakaza ibiro. Gusa ibi biba byiza nanone ku bantu bifuza gutakaza ibiro.



Source : https://yegob.rw/yongera-ububobere-ku-bagore-ari-mu-bituma-ugira-uruhu-rwiza-akurinda-kurwara-umutwe-wa-hato-na-hato-nibindi-byinshi-turebere-hamwe-ibyiza-byo-kunywa-amazi-nibipimo-wayanywa-ho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)