Yvan Ngenzi wabaye urufatiro rwumuziki wa Jo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2023, Yvan usanzwe ukora indirimbo za gakondo yari mu magana y'abantu yitabiriye igitaramo 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa' Josh Ishimwe yakoreye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa. Josh Ishimwe yagihuriyemo na Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika ndetse na Alarm Ministries, ifatwa nk'umubyeyi w'andi matsinda akora umuziki uhimbaza Imana.

Yvan Ngenzi amaze imyaka irindwi ari mu muziki. Asanzwe ari umuhanzi ubifatanya no kuyobora ibirori n'ibitaramo bitandukanye mu Rwanda.

Muri iki gihe ari kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru mu Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), aho akora mu kiganiro 'Waramutse Rwanda'.

Arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ntahemuka' yitiriye album ye, 'Izamarera', 'Urera', 'Ishyanga ryera' n'izindi.

Yvan Ngenzi yabwiye InyaRwanda ko mu myaka ine ishize ari bwo yahuye na Josh Ishimwe ari umwana ubyiruka ariko ukunda kuririmba cyane ikuzungu (mu majwi agoroye atari injyana ya kinyarwanda).

Akimara kubona uko Josh Ishimwe aririmba byaramukuruye atekereza kumufasha ariko asa nubishyize ku ruhande.

Byageze aho inshuti ye (Ya Yvan Ngenzi) yamubwiye ko hari umwana azi uzi kuririmba kandi 'ukunda ibyo nkora, amunyeretse nsanga nari naramubonye.'

Yavuze ko kuva "Icyo gihe ndamufata, aba iruhande rwanjye, yari akiri n'umwana mutoya turatangirana, atangira uko ndirimba akanyumva, najya mu birori bitandukanye nkamujyana, gutyo gutyo kugeza uwo ariwe uyu munsi."

Ngenzi yavuze ko atari we muhanzi yari gufasha gusa kwisanga mu muziki, ahubwo Josh Ishimwe 'niwe wampaye umwanya'.

Akomeza ati "Kugirango muri bike nshoboye ampe umwanya cyangwa nanjye nkamuha umwanya ntacyari kubuza ko bikora."

Uyu munyamuziki avuga ko atishobojwe mu kumurika impano ya Josh Ishimwe, kuko byari mu mugambi w'Imana. Ati "Hari ibintu Imana iba yarateguye biba bigomba kuba uko."

Akomeza ati "Kuko nubwo tuvuga ngo benshi baramufashije, ariko ni Imana yamuhaye' impano afite noneho twebwe twuririraho wenda gake n'abandi bakomerezaho kugeza uyu munsi."

Yvan Ngenzi yavuze ko ubwo yabonaga Josh Ishimwe aririmba imbere ye, yumvaga muri we adakeneye gukora igitaramo cye bwite, kuko ibyo yakoze biri mu murongo w'ibyo yamutoje.

Ati "Kubibona rero biba uyu munsi kuri njye ni umwuzuro. Numva biteye ishema ariko nkabishimira Imana yabiduhaye."

Aba bahanzi bombi bahuriye ku rubyiniro baririmba indirimbo 'Ntahemuka'. Yvan Ngenzi avuga ko ari kumwe na Josh Ishimwe yumvaga muri we afite ishema ryo kumubona agaragaza urugendo rwe rw'umuziki.

Yasabye abantu gushyigikira uyu muhanzi akagera no 'ku rwego abandi batagezeho'. Yumvikanisha ko ubwitabire bw'abantu muri iki gitaramo, bigaragaza ko umuco gakondo ukunzwe by'umwihariko mu guhimbaza Imana.

Yvan Ngenzi ni umuhanzi ufite umwihariko wo gukora injyana Gakondo mu ndirimbo zo guhimbaza Imana. Yanyuze mu matorero atandukanye nk'Urukerereza, Indahemuka n'andi yamubereye imbarutso yo gushibuka kw'impano yiyumvagamo yo kuririmbira Imana mu njyana Gakondo.

Amaze gukora indirimbo zitandukanye kandi zakunzwe zirimo; 'Ntahemuka', 'Ndamushima', 'Uri umwami', 'Garuka', 'Mu gituza cyawe' yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n'izindi. Izina rye rizwi na benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw'Abakristo dore ko uyu musore atumirwa henshi mu rwego. Yvan Ngenzi yumvise yuzuye ubwo yabonaga Josh Ishimwe ataramira abayobotse inganzo ye


Yvan Ngenzi yavuze ko umunsi wa mbere ahura na Josh Ishimwe yamubonyemo impano ikomeye


Josh Ishimwe yumvikanye kenshi ashimira Yvan Ngenzi wabaye urufatiro rw'umuziki we

 

Yvan Ngenzi avuga ko abantu bakwiye gushyigikira umuziki wa gakondo n'abawukora


Muri iki gihe, Yvan Ngenzi ari kwimenyereza umwuga w'itangazamakuru kuri RBA Imyaka irindwi irashize 


Yvan Ngenzi ari mu muziki ahuza no kuyobora ibirori n'ibitaramo binyuranye 


Yvan yaserukanye na 'Bamenya' mu ngamba bashimisha benshi bitabiriye iki gitaramo

Kanda hano urebe amafoto yaranze iki gitaramo cya mbere cya Josh Ishimwe

AMAFOTO: Rwigema Freddy-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133422/yvan-ngenzi-wabaye-urufatiro-rwumuziki-wa-josh-ishimwe-yavuze-uko-bahuye-amafoto-133422.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)