Zanzibar: Umuraperi Gauchi uri mu kwa buki ya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muraperi uzwi mu ndirimbo nka "Nezerwa'" yageze muri ibi birwa mu Cyumweru gishize mu rwego rwo kuhatemberera no kureba aho yakorera indirimbo.

We n'umukunzi we barushinze ku Cyumweru tariki 9 Nyakanga 2023. Gusaba no gukwa byabereye kuri Panorama ku i Rebero, gusezerana imbere y'Imana bibera muri Christ's Church Rwanda i Gacuriro.

Gauchi avuga ko umukunzi we yujuje buri kimwe 'nashakaga ku mugore tuzabana ubuzima bwanjye bwose'.

Yavuye mu Rwanda afashe amashusho y'indirimbo ijyanye no guhimbaza Imana, ndetse avuga ko amashusho yayo azajya hanze mu mpera z'uyu mwaka.

Ati 'Iyi ni indirimbo ikangurira abantu gushikama ku Imana no gusenga bizeye. Kuko Imana idashobora narimwe gutenguha uwayizeye cyangwa se ngo itume akorwa n'isoni.'

Uyu muhanzi anavuga ko iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko nyuma yo gusenga basubizwa 'batagakwiye guhita bibagirwa Imana ngo bigire mu by'Isi bazongere kuyibuka ari uko ibibazo bigarutse'.

Gauchi yabwiye InyaRwanda ko Zanzibar ari hamwe mu hantu heza yishimiye gutemberera, biri no mu byatumye abibyaza umusaruro ahakorera indirimbo.

Yavuze ati 'Ni ahantu heza. Nagiye nafite muri gahunda kuhakorera indirimbo ariko nasanze ari ngombwa. Ni imwe mu ndirimbo nziza nahakoreye, nizere ko abantu bazayikunda uko byagenda kose.'

Gauchi ari mu bahanzi b'abanyamafaranga mu Rwanda, ushingiye ku bikorwa birimo amazu, imodoka zihenze agendamo n'ibindi. Asanzwe anakora imirimo irimo ifata agaciro k'abarirwa muri za Miliyari.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko agiye gushora imari mu muziki, ku buryo nawe azashyira itafari rye ku muziki w'u Rwanda akawuteza imbere binyuze mu gufasha abanyempano, gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye ku Isi n'ibindi.

Gauchi aherutse gupfundikira album ye ya mbere yise 'Collabo' iriho indirimbo zirenga 15. Asanzwe azwi mu ndirimbo nka 'Nezerwa', 'Ikaze', 'Ceza' n'izindi.


Umuraperi Gauchi yatangaje ko yafatiye amashusho y'imwe mu ndirimbo ze muri Zanzibar


Gauchi ari kumwe n'umukunzi we Mucyo Unice baherutse gukora ubukwe


Gauchi avuga ko anitegura gushyira hanze indirimbo ihimbaza Imana


Gauchi yumvikanisha gusenga Imana ugasubizwa bikwiye kujyana no kuyikorera 


Gauchi ari kwitegura gushora imari mu muziki aho azafasha abahanzi bagenzi be

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NEZERWA' 

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/132781/zanzibar-umuraperi-gauchi-uri-mu-kwa-buki-yabihuje-no-kuhakorera-indirimbo-132781.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)