Amasaha arabarirwa ku ntoki rukambikana hagati ya Rayon Sports na Al Hilal Benghazi mu mukino ugomba gusiga ikipe imwe igeze mu matsinda.
Ni umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup ugomba kubera kuri Kigali Pelé Stadium.
Umukino ubanza iyi kipe yo muri Libya yakiririye Rayon Sports mu Rwanda amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Rayon Sports ikaba isabwa gusa kutinjizwa igitego cyangwa gutsinda kugira ngo igere mu matsinda.
Umutoza wa Rayon Sports Zelfani ashobora gukora impinduka 2 muri uyu mukino ugereranyije n'abakinnyi babanjemo ku mukino ubanza aho Mvuyekure Emmanuel na Esenu Musa bashobora kuvamo hakinjiramo Eid Mugadam Abakar Mugadam na Charles Baale.
Ni mu gihe kandi n'umunyezamu Hakizimana Adolphe wavuye mu kibuga yavunitse ni we nta gihindutse ubanza mu kibuga.
11 Rayon Sports ishobora kubanza mu kibuga
Hakizimana Adolphe, Serumogo Ali, Ganijuru Elie, Rwatubyaye Abdul, Mitima Isaac, Aruna Moussa Madjaliwa, Héritier Nzinga Luvumbu, Joackiam Ojera, Eid Mugadam Abakar Mugadam na Charles Baale
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/11-rayon-sports-ishobora-kubanzamo-ku-mukino-wa-al-hilal-benghazi