17 bakomeje mu Cyiciro cya Kabiri cyamarus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byari biteganijwe tariki 02 Nzeri 2023, ahazwi nka Rwandex i Gikondo kuri Mundi Center ahakorera Kompanyi isanzwe imenyerewe mu gutanga serivisi zirimo gukodesha umwanya abantu bakiniramo imikino itandukanye, Funkey Monkey Arcade hari hateraniye abantu banyuranye biyandikishije mu irushanwa ryiswe 'eGamers Pro Championship in Rwanda.'

Abantu bose uko ari 68 biyandikishije siko bahagereye icyarimwe. Bagendaga baza gake gake, bagahabwa umwanya bagakina ubundi hakavamo abatsinda banakomeje ku cyiciro gikurikiyeho cy'aya marushanwa giteganijwe tariki 09 Nzeri 2023, hanyuma abatsinzwe nabo bagataha.


Hasojwe icyiciro cya mbere cy'amarushanwa y'imikino y'amashusho (Video Game)

Ku ikubitiro abahanganye bahereye ku mikino ibiri ariyo 'Mortal Combat,' y'imirwano n'uwitwa 'Fifa,' w'umupira w'amaguru.


Uyu mukino mushya mu Rwanda, witabiriwe  ugereranije n'abari bishyuye 5,000Frw yo kwiyandikisha

Rugema Ishimwe Danny, ushinzwe icungamutungo muri Funky Monkey Arcade yabwiye InyaRwanda ko batangiza aya marushanwa, bari bafite intumbero yo gushyira ahagaragara impano zisa nk'izapfukiranwe zo gukina imikino y'amashusho, umukino mushya mu Rwanda.

Danny asobanura uko irushanwa ku cyiciro cya mbere ryari riteye yagize ati: 'Umuntu arimo kuza agahatana na mugenzi we batomboranye bagakina Game imwe y'iminota 10 hakavamo ukomeza ku kindi cyiciro cya 'Semi Finals.' Icyasabwaga gusa ni ugutsinda igitego mugenzi wawe ubundi ugakomeza.'

Sheja Queen Linda, ushinzwe gushaka amasoko muri iyi kompanyi yavuze ko yishimiye kuba abantu bitabiriye ku bwinshi aya marushanwa, kandi hakaba nta kavuyo cyangwa umutekano muke byahabonetse.


Abaje kwihera amaso uko aya marushanwa agenda akanyamuneza kari kose

Nubwo bimeze bityo ariko, Sheja yavuze ko bahuye n'imbogamizi zitandukanye zirimo ubukererwe bwa bamwe mu biyandikishije muri aya marushanwa no kuba hari bamwe mu babyeyi bazanaga abana b'imyaka iri munsi y'iyashyizweho muri iri rushanwa ariyo 16.

Ati: 'Kuko n'ubundi hano haza abana bato bagakina, niyo mpamvu ababyeyi babo babaga bazi ko nabo bagomba gukina. Urumva byari bigoye kubasobanurira ukuntu abana batemerewe uyu munsi.'

Yavuze ko kandi mu rwego rwo kumenyekanisha gikorwa cy'aya marushanwa, basakaje ubutumwa ku mateleviziyo, ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi hantu hatandukanye kugira ngo abantu babasure bamenye n'aho bakorera, cyane ko bafite n'ibindi bikorwa bateganya bitari aya marushanwa gusa.

Isheja yavuze ko nka kompanyi batekereza cyane no ku bantu bo mu ntara, aho yagize ati: 'Imwe mu mpamvu twashyizeho aya marushanwa ni ukugira twaguke vuba, tugere ahantu hagiye hatandukanye kuko nk'ubu ngubu twari twapanze ko nko mu mezi makeya ari imbere tuzaba twageze mu ntara zitandukanye. Ku buryo nituzajya dukora n'andi marushanwa bose aho bari bazajya bagenda bagakina.'


Umwe mu batsinze muri 'Fifa' wavuze ko amaze igihe kinini akina uyu mukino

Bamwe mu babashije gutsinda abagakomeza ku cyiciro cya Kabiri cy'aya marushanwa baganiriye na InyaRwanda bavuze ko bari basanzwe bakina iyi mikino y'amashusho ndetse ko bishimiye ko yahawe agaciro mu Rwanda, ariko bifuza ko aho ikinirwa hakwaguka hagashyirwaho n'abatoza mu rwego rwo kurushaho kwagura uyu mukino mu banyarwanda.


Abatsinze bavuze ko icyo barushije abandi ari imyitozo myinshi no kugira impano mu gukina iyi mikino

Aba basore bavuze ko nta kindi barushije abandi kugira ngo batsinde usibye uko barakinnye iyi mikino cyane bakaba basanzwe babifitemo n'impano.


Aba bakinnyi batanze icyifuzo cy'uko ahakinirwa uyu mukino hakwaguka ndetse bakanashakirwa abatoza

Bavuze ko bishimiye kuba batekerejweho bagahabwa umwanya ariko na none basaba ko hakongerwamo imbaraga kuko iyi mikino ikiri ku rwego rwo hasi mu Rwanda kandi ababifitemo impano bahari. Banashishikarije abataritabira iyi mikino babikunda kuba babyinjiramo kuko nawo ari umukino ushimishije nk'iyindi kandi ushobora kukubeshaho.


Byagaragaye ko uyu nawo ari umukino ushimishije nk'iyindi ndetse ukwiye kongerwamo imbaraga mu Rwanda

Mu bantu 68 biyandikishije hitabiriye abantu 34  gusa mu irushanwa, muri abo hakomeza 17 ku cyiciro cya kabiri cya 'Semi finals' harimo 11 bahatanaga mu mukino wa Fifa na 6 b'umukino wa Mortal Combat.

Biteganijwe ko ikindi cyiciro kizaba tariki 09 Nzeri aho hazaba hari n'abahanga mu kuvanga umuziki [Aba-Djs] bagasusurutsa ababashije gutsinda ku cyiciro cya mbere. Igice cya Gatatu giteganijwe tariki 22 Nzeri, hakabaho imikino izahanganisha abahanga mu gukina umukino wa 'Billiards.'


Biteganijwe ko abazahiga abandi bazegukana ibihembo

Tariki 29 Nzeri 2023 niwo munsi wa nyuma wo gusoza ku mugaragaro aya marushanwa aho abagera kuri 34 bazahatana mu yindi mikino, bagatoranywamo batatu ba mbere bazahabwa ibihembo birimo ibihumbo 250Frw bizahabwa uzaba yabaye uwa mbere, uwa kabiri azahembwa 'Abonema' yo gukina ku buntu kugeza yujuje imikino ihwanye n'ibihumbi 50Frw, hanyuma uwa gatatu ahabwe impamyabumenyi ishobora kumufasha kwitabira ayandi marushanwa akomeye.

Reba hano andi mafoto yaranze icyiciro cya mbere cy'amarushanwa y'imikino y'amashusho "Video Games"

https://www.flickr.com/photos/195392601@N08/53159905944/

Amafoto: Freddy Rwigema -Inyarwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/133962/17-bakomeje-mu-cyiciro-cya-kabiri-cyamarushanwa-yimikino-yamashusho-video-games-133962.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)