Abafite indangamuntu babuze uko bambuka, amat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abenshi bamenyereye imvugo z'imyidagaduro bari gukoresha imvugo igira iti: 'Abatawuneri bose bari i Bujumbura, utari i Bujumbura si umunyamujyi'.

Abari i Kigali bashaka kwambuka badafite ibyangombwa byo kwambuka umupaka bagowe no kugera i Bujumbura. Hari umuhanzi wahaye amakuru InyaRwanda avuga ko yashatse kwambuka bikanga.

Yagize ati: 'Bambwiye ko indangamuntu idakora, nahise njya gushaka Laisser Passer nanjye nisanze ndi i Bujumbura'. 

Si uyu gusa kuko na Sky2 Wabaga he wamaze kugera kuri Eden Garden yabwiye InyaRwanda ko ku mupaka byari akasamutwe. 

Ati:'Ku mupaka hari umurongo w'abantu bavuye Tanzania, Kigali baje kureba The Ben. Ehh yaciye impaka. Uzi ko abantu basigaye i Kigali bari kuririra mu myotsi.'.

Mu gitondo cyo kuri wa Gatandatu, Abarundi bazindukiye mu muganda ariko si itegeko. Gusa ahantu hose InyaRwanda yabonye abaturage mu bice bitandukanye bari gukora umuganda. Abakora imyidagaduro basigaye i Kigali buri kanya barabaza uko byifashe i Bujumbura.

Ahari bubere umusangiro wo guhura no gufata amafoto hitwa Eden Garden naho imyiteguro irarimbanyije. Ni ubusitani buhenze kuhinjira utagenda mu modoka wishyura 50,000 Fbu. 

Urebye neza usanga uhaza wese aba ari muri Tax, imodoka zihariye dore ko Bujumbura nta kinyabiziga cy'imitende cyangwa se moto zihabarizwa kubera amateka mabi zizwiho mu 2015 ubwo abazigendagaho baturitsaga ibisasu mu gisagara cya Bujumbura.

Impamvu The Ben yamanuye abanya-Kigali

1. The Ben afite abafana bamunambaho aho yajya hose

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben amaze imyaka isaga 16 akora umuziki wubakiye ku gukurura amarangamutima yuzuye imitoma. Kuva mu 2009 kugeza mu 2023 akaba agifite abafana bamuryamyeho bashobora kuva aho bari hose bakaza gushyigikira The Ben. 

InyaRwanda yamenye ko amakuru avuga ko David Bayingana yari kuva muri Ethiopia agaca i Kigali agahita aza gushyigikira The Ben. Ni byo koko hari uwafashije The Ben ubwo yinjiraga bwa mbere muri studio akora indirimbo ya mbere. 

Ni Muyoboke Alex uri mu bafite ukuboko muri iki gitaramo kirimo The Ben, Big Fizzo, Sat-B na Lino G. Hari abavanga imiziki bamaze kugera i Kigali barimo Dj Brianne waje kwirira ubuzima.

2. Itangazamakuru rya Kigali ryahinduye umuvuno

InyaRwanda kuva yatangaza ko yerekeje i Bujumbura ibintu byahinduye isura. Buri wese ukurikira imyidagaduro yo mu Rwanda yiteze ibizakorwa. Abari i Burundi bakora mu bitangazamakuru by'imyidagaduro batangaje ko abamenyeshamakuru ba InyaRwanda bageze mu gisagara hagiye gushya. 

Nibyo hariyo abanyamakuru 2 na Gafotozi ufata amafoto na video ziri kumenyesha abantu ibiri kujya mbere i Bujumbura. Yaba amashusho, video ziri gusaranganywa 'posted and shared' ku mbuga nkoranyambaga ni iza InyaRwanda. 

Urafata amashusho ukayasangiza abagukurikira noneho abari i Kigali bati: 'Mpa ako ka video, mpa iyo foto nitwikire'. Ugasanga ifoto na video bya InyaRwanda biri kwigarurira imitima y'abakurikira imyidagaduro.

3. The Ben yazanye na Pamella i Bujumbura

The Ben ntakunze kuba ari kumwe na Pamella mu bitaramo icyakora ahantu henshi ntibasigana. Kuva hatangira kumenyekana amakuru y'uko Pamella azamanuka i Bujumbura abantu batandukanye batangiye gushaka kuzaza kureba uyu muryango w'ibyamamare wahiriwe. Nibyo yaba Pamella cyangwa se The Ben bazi gukora inkuru.

4. Uburyo The Ben yakiriwe byazamuye amarangamutima

Ngo nta muhanuzi iwabo. Uyu mugani uhuriweho ku mpande zose. Mu Rwanda no mu Burundi. Abahanzi nka Big Fizzo, Sat-B n'abandi bifuza ko bazajya bakirwa mu cyubahiro nk'uko The Ben yakiriwe agataramirwa n'itorero nyamara bidasanzwe bikorwa. 

The Ben yakiriwe n'umuyobozi w'igisagara cya Bujumbura wamwkiriye kuri Aeroport Melechior Ndadaye. Iyi nkuru nayo yo kwakirwa n'umuyobozi w'umujyi wa Bujumbura yazamuye amarangamutima ku buryo buri wese yibaza iturufu The Ben yakoresheje. Ni nako amakuru yageraga i Kigali ku buryo bifuza kuza mu gitaramo kureba The Ben wakiriwe nka Perezida.

5. Imbuga nkoranyambaga z'i Kigali ziri hejuru y'i Bujumbura

Nubwo InyaRwanda iri Bujumbura abari i Burundi bategereza gusoma inkuru zamaze gukorwa bakazisangiza bagenzi babo. No mu bitangazamakuru niko biri kugenda zirasomwa zikaganirwaho rwose. 

Urugero inkuru ya InyaRwanda ifite umutwe ugira uti: The Ben yakiriwe nka Perezida. Hano rero byabaye inkuru y'akasamutwe noneho abamenyeshamakuru b'i Burundi basaba ko mu gihe umuhanzi w'i Bujumbura aje i Kigali nawe yajya yubahwa nk'uko The Ben yubashwe.

6. The Ben yari amaze imyaka 14 adakorera igitaramo i Burundi

Kuva The Ben yaba icyamamare yakoze ibihangano byakunzwe n'abakunda muzika nyarwanda. The Ben yabwiye InyaRwanda ko kuva mu 2009 yagiye ahabwa ubutumire bwo kuza i Bujumbura gukora ibitaramo ariko rwose byagiye byanga. 

Ati:'Urebye kuva mu 2009 kugeza ubu, Now Now company niyo ibashije kubigeraho. Hano i Bujumbura banyakiriye neza mwanyeretse urukundo, nanjye nzahora mbakunda. U Burundi namaze kubushyira ku rutonde rw'ibihugu byanyakiriye neza kuva natangira umuziki'.

Birumvikana ko abifuje kubona The Ben muri iyo myaka yose ubu bari bafite amatsiko yo kumuca iryera. Ni bitaramo bihenze dore ko mu gusangira harimo itike ya miliyoni 10 Fbu ku meza y'abantu 8, bakarya bakanywa bagafata amafoto y'urwibutso na The Ben.

Ikindi gitaramo gitegerejwe ku itariki 01 Ukwakira 2023 ahitwa Messe des Offciers aho itike ya make ari ibihumbi 10 Fbu. Ikindi gishobora gutera abari i Kigali kuza i Bujumbura ni ubuzima bwaho budahenze ugererenyije n'ubwa Kigali kandi kuba wahaza n'imodoka amasaha 7 waba ugeze i Bujumbura n'ubundi ni amasaha angana n'ay'uvuye i Kigali ujya i Rusizi. 

Ukoresha indege ni iminota 25 nubwo kuri tike bandikaho iminota 45 kubera umwanya wo kureba ibyo umugenzi afite 'checking'.

Birumvika ko ufite amafaranga yo gufata rutemikirere ukaza i Bujumbura ari iminota mike. Ikindi hari hamaze iminsi The Ben agaruka cyane mu nkuru z'itangazamakuru kubera urukundo rwe na Pamella rukunze kugarukwaho cyane bavuga ko yashatse umugore mwiza. 

Indi nkuru itari nziza ni iy'urupfu rwa papa we rwaje ari inkuru y'incamugongo dore ko yitegura ubukwe mu Ukuboza uyu mwaka. The Ben kandi afatwa nk'umunyabigwi bitewe n'impamvu zitandukanye InyaRwanda yagiye yandika mu bihe bitandukanye.

Harimo kuba yaragiye aca uduhigo turimo kumurika album 'Amahirwe ya nyuma' igitaramo kigahagarikwa kubera ubwinshi bw'abafana, kuba yararirimbye mu gikombe cy'isi cya 2010. Kuba yaratumiwe i Dubai mu iserukiramuco 'One Acre Fest' ryarimo ibyamamare byose byo muri Afurika bahuriye ku rubyiniro rumwe.

The Ben niwe waciye agahigo mu 2017 ko kuba umuhanzi nyarwanda wahagaze ku rubyiniro rwa East African Party yari imaze imyaka yose kuva yatangira, hahabwa agaciro umuhanzi wo hanze y'u Rwanda. 

The Ben afite amateka yo gukora ibitaramo bihenze birimo icyo kwita Izina abana b'ingagi 'Gala Dinner' aho kwinjira byari $100 yo mu 2017. The Ben yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wakoze igitaramo gihenze i Kampala aho kwinjira byari miliyoni y'amashilingi ya Uganda mu gihe abahanzi baho bakora ibitaramo bya 5000 by'amashilingi ya Uganda. 

The Ben ni we muhanzi wa mbere ugiye kuba aganira n'abafana kwinjira ari miliyoni 10 Fbu i Bujumbura kuva umuziki wabaho. The Ben yaciye agahigo ko gucisha bugufi Diamond Platnumz bakorana "Why" mu gihe abahanzi bo muri kano karere bisa nk'ibyabakomereye. 

Ijoro ryakeye utubari turi mu tugezweho i Bujumbura kuhinjira ntukubitane n'umunya-Kigali byari bigoye ndetse hari abafashe ibyumba mu mahoteli ariko baraye bakanda amazi kugeza bukeye bitewe nuko i Bujumbura nta mabwiriza y'imibereho ahari nk'ayakakaye ari i Kigali. Icupa rirasomwa kugeza utangiye gucika intege.

Ahari abanya-Kigali hatandukanye harimo akabari kitwa Arena, aha ni naho Pamella asohokera dore ko haba hari abakobwa beza bagenzi be kandi bafite amafaranga.

Ahandi hari abanya-Kigali harimo Cristal, Mutwenzi, Guerra Plaza na Zanzi. Ku bavuye i Kigali batega imodoka babwiye InyaRwanda ko kubona tike bisaba kuba imbuto zakwereye kuko amatike yashize ku isoko. 

Ugeze ahitwa kwa Siyoni kuri Cotebu aho imodoka ziparika ubona ko ibintu byahinduye isura kuko abava mu Rwanda baruta kure abajya i Kigali. Ni nako bizagenda ku munsi wo gutaha utazabikaho itike bizamukomerera. 

Ariko rero abazana imodoka zabo bafite amahirwe kuko n'ubundi zirambuka nta kibazo. Murandasi ya Bujumbura iragoye ku buryo ushobora kuba uyifite uwo mwicaranye byamucanze. 

Umusangiro wa Meet and Greet urimo amafaranga ku buryo InyaRwanda yamenye amakuru ko abakire bateye inkunga igitaramo barimo abafite agatubutse mu mujyi wa Bujumbura. Ufite utubari twinshi tugezweho i Bujumbura yashyizemo akaboko, n'abandi bagwizatunga batandukanye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134921/abafite-indangamuntu-babuze-uko-bambuka-amatike-aragura-uwo-zereye-bujumbura-yimuriwemo-im-134921.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)