Umutoza wa Rayon Sports yamaze guhitamo abakinnyi 22 ahagurukana mu Rwanda yerekeza muri Libya guhangana na Al Hilal Benghazi mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup.
Ni umukino ubanza uzaba tariki ya 15 Nzeri muri Libya ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium tariki ya 29 Nzeri 2023, izakomeza izahita ijya mu matsinda.
Umutoza Zelfani Alfani Yamen akaba yamaze guhitamo abakinnyi 22 azahagurukana ejo mu Rwanda tariki ya 12 Nzeri saa 16h25', bazanyura Ethiopia, Misiri bagere muri Libya tariki ya 13 Nzeri 2023.
Azahagurukana abakinnyi 20 kuko Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel bari kumwe n'ikipe y'igihugu y'u Burundi muri Cameroun, bazahurira muri Libya.
Abakinnyi 22 umutoza Zelfani azahagurukana
Abanyezamu: Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Simon Tamale
Ba Myugariro: Abdul Rwatubyaye, Ganijuru Elie, Isaac Mitima, Didier Mucyo Junior, Aimable Nsabimana na Ali Serumogo
Abakina HagatiAruna Moussa Madjaliwa, Bavakure Ndekwe Felix, Mvuyekure Emmanuel, Eric Ngendahimana, Youssef Rharb, Arsene Tuyisenge na Kalisa Rashid
Ba Rutahizamu: Héritier Nzinga Luvumbu, Charles Baale, Eid Mugadam Abakar Mugadam, Musa Esenu, Hadji Iraguha na Joackiam Ojera
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-22-rayon-sports-ihagurukana-guhangana-na-al-hilal-benghazi