Abakinnyi 4 bavuga rikumvikana muri Rayon Sports n'umutoza agisha inama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nubwo agaragaza kuba agira igitsure kinshi no kutavugirwamo, umutoza wa Rayon Sports, Zelfani Alfani Yamen ngo hari abakinnyi ageraho akagenda gake.

Nk'ibisanzwe ahantu hateraniye abantu barenze umwe, haba hagomba kuba harimo umuyobozi, uretse ibyo uba usanga hari n'abandi bafite ijambo nubwo yaba atari abayobozi kandi ibyo uvuga bikumvikana.

No mu makipe ni uko biba bimeze, usanga hari abakinnyi bifitemo ubuyobozi ku buryo ibyo bavuze byumvikana, rimwe na rimwe iyo ari abakinnyi bakina, iyo batumvikanye n'umutoza birangira ari we ugiye.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko muri iyi kipe, umutoza wa Rayon Sports nubwo agaragara nk'umuntu utinyitse ariko hari abakinnyi na we atapfa gufataho ibyemezo bibonetse byose.

Ku isonga hari kapiteni w'iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, nka kapiteni w'ikipe ni umuntu abyubahira ndetse aho bibaye ngombwa bakajya inama.

Undi ni umukinnyi ukomoka muri DR Congo, Héritier Nzinga Luvumbu. Uyu mukinnyi muri kamere ikitagenda neza arakikubwira atitaye ku wo uri we, ariko bikagendana n'umusaruro we mu kibuga bigatuma hari n'uko umutoza amufata, bivugwa ko n'iyo agiye kumusimbuza abanza kubimubwira.

Abandi bakinnyi ni Abarundi babiri, Aruna Moussa Madjaliwa na Mvuyekure Emmanuel binjiye muri iyi kipe mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino, bivugwa ko nabo hari uko umutoza abafata cyane cyane mu buryo bwo kuba yabagisha inama.

Kapiteni Rwatubyaye Abdul umwe mu bakinnyi bubashywe muri Rayon Sports
Luvumbu ari mu bakinnyi umutoza agisha inama
Mvuyekure Emmanuel nubwo ari mushya ariko aravuga bagenzi be bakamwumva
Madjaliwa Rayon yubakiyeho hagati, ari mu bakinnyi umutoza agisha inama



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-4-bavuga-rikumvikana-muri-rayon-sports-n-umutoza-agisha-inama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)