Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2023, ni bwo Akanama Nkemurampaka k'iri rushanwa kateranye gahitamo abakobwa batatu muri 20 bari bahatanye.Â
Kashingiye cyane ku byo amarushanwa mpuzamahanga asaba kugira ngo umukobwa cyangwa se umusore ayitabire n'uburyo abasha kwisobanura.
Buri wese ugize akanama nkemurampaka yanyujije amaso muri video yatanzwe na buri mukobwa ndetse n'amafoto amugaragaza hanyuma atanga amanota.
Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa yateguye iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro amarushanwa mpuzamahanga aba bakobwa bazitabira yagize uruhare mu guhitamo buri umwe.
Yavuze ati 'Twakoresheje abagize Akanama Nkemurampaka bo mu mahanga, barebye Video n'amafoto bya buri umwe, babishingiraho bahitamo abahize abandi. By'umwihariko kuri iyi nshuro, abategura amarushanwa mpuzamahanga bazajyayo nayo yagize uruhare mu guhitamo abahiga abandi.'
Akomeza ati 'Ibyo bituma twumva twizeye ko niba abategura ariya marushanwa baguhisemo bishobora kudufasha ko bagera kure.'
Abakobwa batatu batsinze ni Sandrine mukamisha, Anita Mushimiyimana na Alliance Muziranenge. Buri umwe yabonye amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa arimo Supermodel Worldwide, The look of the year ndetse na Global model of the World.
Irushanwa rya Miss SupermodeL Worldwide riri mu marushanwa akomeye mu bihugu byo mu Majyepfo ya Asia. Ryatangijwe na Sandeep Kumar mu 2004. Rishamikiye ku marushanwa y'ubwiza arimo nka Miss Supermodel Worldwide, Mrs. Supermodel Worldwide, Mister Model Worldwide, Rubaru Mr. India, Rubaru Miss India Elite n'andi.
Elite Model Look ryamamaye cyane mu myaka 1983 na 1995 ryiwa Look of the Year nyuma riza guhindurirwa izina ryitwa Elite Model Look. Ni irushanwa ry'abanyamideli rihuzwa no kumurika imyambaro itandukanye yahanzwe.
Ni mpuzamahanga kandi ryagiye rifasha abanyamideli benshi ku Isi kugaragaza ibikorwa byabo. Imibare igaragaza ko ryitabirwa n'abantu barenga 350,000 bo mu bihugu birenga 70 byo ku Isi.
Abanyamideli baryitabira batoranywa mu Mujyi irenga 800 yo ku Isi hakavamo abaserukira ibihugu by'abo. Rihatanamo nibura abanyamideli bari hatati y'imyaka 14 na 26 y'amavuko.
Global model of the world ni irushanwa Mpuzamahanga ryabereye bwa mbere mu Mujyi wa Istanbul muri Turkey mu 1988, ryitabirwa n'ibihugu 42 byo ku Isi.
Ndekwe Paulette avuga ko kuri iyi nshuro bishimira ko amarushamwa Mpuzamahanga bakorana yagize uruhare mu guhitamo abakobwa bazayitabira.
Akomeza ati 'Hari gihe tugendera ku bagize Akanama Nkemurampaka gusa ugasanga utoye utazapfa kugera kure mu byo agiyemo. Ariko iyo utegura agize uruhare mu kumutora uba ubizi neza ko kugera kure bishoboka.'
Sandrine Mukamisha yabonye amahirwe yo guserukira u Rwanda mu marushanwa y'imideli akomeye ku Isi
Anita Mushimiyimana yahigitse bagenzi be muri Rwanda Global Top Model
Alliance Muziranenge yatsinze nyuma y'uko Akanama Nkemurampaka kamwemeje kandi n'abategura amarushanwa bakamuhitamo
Abakobwa 3 batsinze bavuye muri 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa