Abakobwa 45 baturutse mu bihugu 25 bateraniye mu Rwanda mu mwimwiherero wa FIBA Africa (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hatangiye umwiherero wa 'FIBA Africa Regional Youth Camp' ugamije kuzamura no guteza imbere uyu mukino uhereye mu bato.

Ni umwiherero witabiriwe n'abakobwa 50 baturutse mu bihugu 25 by'Afurika, u Rwanda rwawakiriye rukaba rufitemo abakinnyi 12.

Uyu mwiherero watangiye uyu munsi tariki ya 26 Nzeri 2023 ukaba uzasozwa ku wa Kane tariki ya 28 Nzeri, urimo kubera muri Kigali Arena.

Jean Michel Ramaroson akaba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Iterambere muri FIBA Africa, yavuze ko biteze ko nyuma y'uyu mwiherero abawukoze bizabafasha mu kuzamura urwego rwabo mu mikinire.

Ati "Abakobwa baturutse mu bihugu 25 birimo n'u Rwanda tubategerejeho kubyaza umusaruro ubumenyi bazakura aha, ariko na nyuma tuzajya tubakurikirana tubafashe. Ikindi kandi dusigira ibihugu twakoreyemo uburyo bwo kujya bitegurira ibikorwa nk'ibi kuko birafasha kandi bitagoye."

Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWABA, Moise Mutambali yavuze ko iminsi 3 ihagije kugira ngo aba bana babe bahawe ubumenyi buzabafasha kuba bazamura urwego rw'imikinire yabo.

Ati "Ni amahirwe ku Rwanda rwakiriye by'umwihariko rukaba rufitemo n'abana benshi. Aba bakobwa bazahura n'abatoza beza babahe ubumenyi bunabafasha kurushaho gukunda umukino. Iminsi itatu bazamara irahagije kandi basanzwe bari mu mukino, itandukaniro rihari ni ukwiga birenze ku byo babonaga.'

'Indi nyungu irimo ni ukwiga uko abakinnyi mu bindi bihugu bitwara ndetse bakina. Iyo bahuye gutya hari ibyo bamenya byabafasha kwitwara neza igihe bagiye mu marushanwa mpuzamahanga.'

Mu gihe abakobwa bari mu Rwanda, muri Mali harimo kubera uw'abahungu. Ni ku nshuro ya 3 haba umwiherero nk'uyu.

Mu Rwanda hakaba hateranyiye abatoza 15 barimo gutoza aba bakobwa, muri abo batoza 6 ni Abanyarwandakazi.

Abakobwa 45 nibo bitabiriye uyu mwiherero
Barimo gufashwa n'abatoza 15
Visi Perezida wa FERWABA, Mugwiza Pascale akaba n'Umuyobozi wungirije muri Komisiyo ishinzwe gutegura amarushanwa y'abagore muri FIBA yatangije uyu mwiherero
Jean Michel Ramaroson akaba umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Iterambere muri FIBA Africa, yavuze ko na nyuma y'umwiherero abana babakurikirana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakobwa-45-baturutse-mu-bihugu-25-bateraniye-mu-rwanda-mu-mwimwiherero-wa-fiba-africa-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)