Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC bemeje ko igihe Ingabo z'uyu muryango w'Ibihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba zagombaga kumara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bikorwa byo kubungabunga umutekano cyongerwa.
Uyu ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu Nama yahuje bamwe mu Bakuru b'Ibihugu bigize EAC yateraniye i Nairobi kuri uyu wa Kabiri.
Ni inama yitabiriwe n'abarimo Perezida Paul Kagame, mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, William Ruto wa Kenya, Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Salva Kiir wa Sudani y'Epfo.
Uganda yahagarariwe na Minisitiri w'Intebe Wungirije akaba na Minisitiri ushinzwe ibikorwa bya EAC, Rebecca Kadaga, mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahagarariwe na Minisitiri w'Intebe, Sama Lukonde.
Muri iyi nama, Abakuru b'Ibihugu bashimye umusaruro umaze gutangwa n'Ingabo zihuriweho n'Ibihugu byo muri EAC mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baheraho bafata umwanzuro w'uko ubutumwa bwazo bwagombaga kurangira k uwa 8 Nzeri mu 2023, bwongerwaho amezi atatu bukazageza ku wa 8 Ukuboza mu 2023.
Nyuma y'icyo gihe hazasuzumwa raporo y'akanama kashyizweho k'abaminisitiri ku bikorwa by'izi ngabo ari naho hazaherwa hafatwa ikindi cyemezo.
Ni icyemezo gifashwe mu gihe abayobozi ba RDC bagiye bakomeza kunenga ibikorwa by'izi ngabo bitewe ahanini n'uko zitafashe icyemezo cyo kurwanya umutwe wa M23 kandi aricyo bazishakagaho.
Guhera mu Ugushyingo umwaka ushize, EAC yohereje Ingabo mu Burasirazuba bwa Congo zo gufasha impande zirwana gushyira hasi intwaro no kuyoboka inzira z'ibiganiro, nk'uko byagiye bifatwaho umwanzuro n'inama z'abakuru b'ibihugu byo mu karere.
Icyakora, Congo yagiye itangaza ibitandukanye, ikavuga ko by'umwihariko ingabo za EAC zaje kurwanya M23.
Iki gitutu cya Congo ni nacyo cyatumye ku wa Kane tariki 27 Mata, Maj Gen Jeff Nyagah wayoboraga izi Ngabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bw'iki gihugu yegura kuri izi nshingano.
Muri Gicurasi Perezida Félix Tshisekedi yashinje izi ngabo z'akarere zoherejwe ku butaka bw'igihugu cye kudashyira mu bikorwa inshingano zazo, avuga ko nibigeza muri Kamena nta kirakorwa azazirukana. Yashinje izi ngabo kandi gukorana n'inyeshyamba za M23.
Uku kutavuga rumwe kwatumye mu cyumweru gishize mu Mujyi wa Goma havuka imyigaragambyo yo kwamagana izi ngabo za EAC byaje kurangira iguyemo abarenga 40.
Muri Nyakanga, Umuyobozi w'izi ngabo, Maj-Gen Alphaxard Kiugu yatangaje ko ikibazo cy'umuteko mu Burasirazuba bwa RDC kigikomeye, bityo batangiye gukora ibikorwa byinshi byo kuzenguruka mu mihanda barinda umutekano w'abasivili.
Ingabo za EAC ziri muri RDC ni izaturutse muri Kenya, Uganda, Sudani y'Epfo n'u Burundi. U Rwanda rwo ntabwo rwigeze rwohereza abasirikare kuko byanzwe na Congo irushyigikira gufasha umutwe wa M23.
The post Abakuru b'Ibihugu byo muri EAC bongereye igihe ingabo z'Akarere ziri muri RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.