Abanyeshuri badabagijwe! Hatangajwe ibiciro b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gitaramo cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert" kizaba kuri 24 Nzeri 2023, kibere ku Gisozi muri Dove Hotel. Kizaririmbamo abahanzi b'amazina aremereye muri Gospel ari bo James na Daniella, True Promises, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana muri Gakondo. Ni ubwa mbere kigiye kuba, ariko kizajya kiba buri mezi atatu.

Kuri ubu hatangajwe ibiciro byo kwinjra muri iki gitaramo kidasanzwe cyateguwe na K2 Conference & Event Management (KSquare) isanzwe itegura inama n'ibindi. Umuntu umwe arasabwa 30,000 Frw, naho 'Couple' ni 40,000 Frw, mu gihe abanyeshuri bashyizwe igorora kuko umwe ari 15,000Frw. Abashaka amatike, bayagura mu buryo bwa Oline ku rubuga rwa Events.noneho.com. 

Abagiteguye iki gitaramo bavuga ko kidasanzwe bitewe n'ibihe bizakiranga, bidakunze kuba mu bindi bitaramo. Intego nyamukuru yacyo ni ukongera "kwibutsa abantu gusaba ngo bagendane nayo muri iki gihe cy'ubuhenebere aho abantu bakora gahunda zabo nyamara batabajije Imana kandi ariyo ifite imigambi yabo mu biganza".

Umwe mu bari mu itsinda riri gutegura iki gitaramo, yavuze ko bagiteguye bisunze umurongo wo mu gitabo cyo Kuva: 33:15-17 aho Mose yasabaga Imana ngo ijyane nabo mu rugendo barimo. Aragira ati "Kandi koko Imana yarabikoze, ariyo mpamvu twakise 'Tujyane Mwami Live concert".

Ati "Tukaba tubwira abantu n'abazitabira kongera gusaba Imana ikajyana nabo haba mu rugendo bagiyemo, mu bucuruzi, mu kazi, ku Ishuri aho ariho hose mbere y'uko bajya muri byo umuntu akabanza agasaba Imana kujyana nabo muri icyo gikorwa cyangwa urugendo ndetse n'ibindi".

Akarusho k'iki gitaramo ni uko abazitabira bose, bazumva ijambo ry'Imana, ariko bakanasangira ibyubaka umubiri. Bati "Kutaza muri iki gitaramo ni igihombo kuko harimo ibidasanzwe nko kuba abantu bose bazitabira iki gitaramo bazasangira nk'uko byagendana mu itorero rya mbere".

"Bibiliya iravuga ngo basangiraga ibyabo, Imana ikarushaho kubongerera abakizwa. Ikindi bazahomba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana ariko kdi n'Ijambo ry'Imana. Hazaba ubusabane budasanzwe".


Muri Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye cyiswe "Tujyane Mwami Live Concert"



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134356/abanyeshuri-badabagijwe-hatangajwe-ibiciro-byo-kwijira-mu-gitaramo-tujyane-mwami-gitegerez-134356.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)