Abapolisi 288 basoje imyitozo y'ibikorwa by'ibanze byihariye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi 288 basoje amasomo y'ibikorwa by'ibanze byihariye

Abapolisi 228 basoje amahugurwa y'ibanze y'ibikorwa bya polisi byihariye (Basic Special Forces course) yaberaga mu kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

Minisitiri w'umutekano, Alfred Gasana ni we wasoje aya mahugurwa kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 abayitabiriye bagaragaza ubumenyi bahawe mu byiciro birimo kugendera ku migozi, kurira inkuta ndende, gusimbuka umuriro, kumanuka mu ndege igenda n'ibindi.

Abayitabiriye bari bayamazemo amezi icyenda.

Muri Nyakanga uyu mwaka Polisi y'u Rwanda yungutse abapolisi bashya 501 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa y'abofisiye bato mu Ishuri rya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Mu 2000 nibwo Polisi y'u Rwanda yabayeho biturutse ku guhuza inshingano za 'Gendarmerie Nationale', urwego rwagenzurwaga na Minisiteri y'Ingabo, 'Police Communal' yari muri Minisiteri y'Umutekano w'imbere mu gihugu hari kandi na Police Judiciel yari muri Minisiteri y'Ubutabera.

Kuva icyo gihe Polisi yakomeje kugenda yiyubaka mu buryo butandukanye ndetse n'umubare w'abayigize uriyongera.

Kugeza ubu Polisi y'u Rwanda igizwe n'amashami atandukanye arimo ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irishinzwe ikoranabuhanga, irishinzwe ubuvuzi, irishinzwe umutekano wo mu mazi, irishinzwe kuzimya no gukumira inkongi.

Polisi y'u Rwanda kandi ifite ishami rishinzwe gucunga umutekano no gusaka hakoreshejwe imbwa, Irishinzwe ubwubatsi, irishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga, irishinzwe abakozi n'imiyoborere, irishinzwe imikoresherezwe y'imari n'umutungo ndetse n'andi ashinzwe ingeri z'imirimo itandukanye ibarizwa muri Polisi y'u Rwanda.

Minisitiri w'Umutekano, Gasana Alfred n'Umuyobozi Mukuru wa Polisi bakurikiranye iyi myitozo

Minisitiri Gasana ageza ubutumwa ku bapolisi basoje amasomo yari aamze amezi icyenda

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), Felix Namuhoranye atanga impanuro ku basoje amasomo

Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana yashyikirije ibyemezo by'ishimwe abitwaye neza kurusha abandi

Abasoje amasomo bari bari mu byishimo bikomeye

Abarenga 200 ni bo bitabiriye aya mahugurwa yaberaga i Mayange mu Karere ka Bugesera

The post Abapolisi 288 basoje imyitozo y'ibikorwa by'ibanze byihariye appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abapolisi-288-basoje-imyitozo-yibikorwa-byibanze-byihariye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abapolisi-288-basoje-imyitozo-yibikorwa-byibanze-byihariye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)