Abarenga 1000 bahawe akazi mu bitaramo 2-Ikig... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sosiyete ya Now Now yatumiye The Ben yahishuriye Inyarwanda ko kuri Eden Garden abasaga 400 baronse akazi ariko bashobora kurenga ku munsi nyirizina w'igitaramo. Kuri Jardi Public abasaga 1000 bazabona uko bikora ku munwa babikesha igitaramo The Ben azakorera I Bujumbura.

Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yabwiye Inyarwanda binyuze mu kiganiro kigufi cya mbaza ngusubize ku murongo wa telefoni yagize ati:'Iki gitaramo gifite akamaro ku banyagihugu bitewe nuko abarenga 1400 babonye akazi kandi baziyongera ku munsi nyirizina w'ibitaramo'.

Ababonye akazi bari ku rutonde ruri kuri mudasobwa ya Nishishikare Jean De Dieu avuga ko abacunga umutekano bari mu ikipe y'abantu basaga 60 kuri Eden Garden mu gitaramo cy'abafite umufuka ubyimbye. 

Harimo kandi abazaba bari gutanga ibyo kunywa, kurya, kwicaza abitabiriye. Sosiyete ya Now Now ivuga ko bari gukoresha abakozi bashya barimo abashoferi, abakora mu kabari n'izindi serivisi nkenerwa.

Uyu mushoramari avuga ko akazi ari kenshi kandi kazagirira akamaro abarundi batari bake. Dore ko igitaramo kizaba ari icy'amateka.

Ikibazo cy'aho gucumbika I Bujumbura n'ibura ry'ibitoro yamaze abantu amakenga

Inyarwanda yari amakuru ko aho gukinga umusaya hatangiye gushira bitewe n'abantu babimenye bagafata ibyumba rugikubita. Ikindi kibazo cy'ibitoro byari byarabaye akasamutwe I Bujumbura yagize icyo avuga. 

Yagize ati: 'Bujumbura ni ngari ifite aho kurara henshi rwose buri wese uzaza azabona aho arara. Amahoteli arahari. Ku kibazo cya essence na Mazout twakivugutiye umuti. Uyu munsi iki kibazo cyatorewe inyishyu mu kwezi kwa 7. Ariko turi kwibikaho ibitoro ku buryo uzagira ikibazo tuzamugoboka.'

Nishishikare Jean De Dieu yabwiye Inyarwanda ko nyuma y'igitaramo cya The Ben hari ibindi bitaramo bizakurikiraho mu Rwanda, mu Burayi no muri Amerika. Ibitaramo byagiye binahindurirwa amatariki kuko harimo mu Rwanda, Europe n'Amerika bizakurikiraho nyuma y'igitaramo cya The Ben'.

Abanyacyubahiro bazitabira

Nyiri Now Now avuga ko abazitabira bazaryoherwa bikwiye. Avuga ko hateguwe ibitaramo 2 kugirango buri wese azaryoherwe. Iki gitaramo biteze ko kizaba kitabiriwe cyane. Big Fizzo na Sat-B bongewe kuri The Ben bitewe nuko bashakaga kwagura ibikorwa bya Now Now I Burundi. Avuga ko Sat-B na Big Fizzo bari baratangiye kubakoresha mbere. 

The Ben akibura umubyeyi we hari abaketse ko igitaramo kitazaba. Ati:'Hari abaririmbye basaga 3 bari gufatanya na The Ben. Twari dufite na gahunda yo gufungura ibikorwa byacu bya Now Now I Burundi. Big Fizzo na Sat-B batinze kwemeza gahunda yabo ariko nibo twari dufite muri gahunda.'. 

Yasoje avuga ko batigeze batekereza gutumira The Ben wenyine kuko bari no kuzana umuhanzi wo muri Tanzania. Ati:'Abayobozi hafi ya bose bakomeye I Burundi bazaza kandi The Ben azagera I Burundi mbere y'iminsi 5 amenyere ikirere anitoze hamwe n'ikipe ye, anakore ibiganiro n'itangazamakuru'.


Nishishikare Jean De Dieu nyiri Now Now yatumiye The Ben



Bashaka gufungura ibikorwa bya Now Now mu bitaramo byatanze akazi ku barenga 1000


Nyiri Now Now yatumiye abarimo The Ben, Sat-B na Big Fizzo


Abayobozi bakuru yahishuye ko bazitabira igitaramo


Ikibazo cy'ibitoro cyavugitiwe umuti



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134700/abarenga-1000-bahawe-akazi-mu-bitaramo-2-ikiganiro-na-nishishikare-jean-de-dieu-watumiye-t-134700.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)