Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru ikomeje imyitozo yitegura guhura na Senegal mu mpera z'iki cyumweru mu guhatanira itike y'igikombe cya Afurika 2023.

Ni imyiteguro yatangiye kuwa mbere w'iki cyumweru aho abakinnyi barimo kuba kuri Hotel ya Ste Famille bagakorera imyitozo kuri Kigali Péle Stadium.

Mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda bahamagawe bamaze kuhagera harimo Byiringiro Lague ukina muri Suwede mu ikipe ya Sandvikens IF.

Myugariro Ange Mutsinzi ukinira Jerv yo mu gihugu cya Norvege, hari kandi na Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kryvbas Kryvi Rih yo muri Ukraine.

Aba bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda baje gufatanya na bagenzi be mu mikino ya yo gushaka itike yo gukina igikombe cya Afurika cya 2023 kibaza umwaka utaha kikazabera muri Cote d'Ivoire.

Biteganyijwe ko Amavubi azakina na Senegal kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Nzeri 2023, ni umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

The post Abarimo Byiringiro Lague, Mutsinzi Ange na Bizimana Djihad bari mu mwiherero witegura Senegal appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abarimo-byiringiro-lague-mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bari-mu-mwiherero-witegura-senegal/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abarimo-byiringiro-lague-mutsinzi-ange-na-bizimana-djihad-bari-mu-mwiherero-witegura-senegal

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)