Abayovu ntimuyitererane muzaze tubage, tunogonore Kiyovu Sports mureba - KNC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC], yahize gutsinda Kiyovu Sports ayinyagiye ibitego byinshi.

Tariki ya 15 Nzeri 2023 nibwo Gasogi United izakira Kiyovu Sports mu mukino w'umunsi wa 4 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda 2023-24 saa 19h00' kuri Kigali Pelé Stadium.

KNC yavuze ko bagomba gufatanya na Kiyovu Sports mu bihe bibi irimo ndetse inarebye nabi yatsindwa ibitego byikubye ibyo imaze gutsindwa.

Ati "Mbere na mbere Kiyovu iri mu bihe bibi, umusiporutifu wese arabibona, yatsinzwe ibitego 8 mu mikino 2, niyo kipe imaze guca agahigo ariko twe ibyo ntibitureba, kuvuga ngo dushobora kugirira impuhwe Kiyovu, Imana n'iduha neza tuzayitsinda ibitego bikubye 2 ibyo yatsinzwe muri iyi minsi 2 ya shampiyona itambutse."

Yakomeje avuga ko ikizasabwa cyose azagitanga kugira ngo batsinde umwanzi wabo ari we Kiyovu Sports.

Ati "Twebwe dushobora gutanga icyo dusabwa gutanga kugira ngo dutsinde ikipe tudakunda. Reka mbivuge neza, Kiyovu Sports ntituyikunda kandi nayo ntabwo idukunda, nta kibazo mfitanye n'ubuyobozi bwa Kiyovu ariko Kiyovu nk'ikipe sinyikunda."

Yasabye abakunzi ba Kiyovu Sports kuza kuri Kigali Pelé Stadium bakanogonora umurwayi wabo birebera.

Ati "Ndabizi neza ko Abayovu bari mu gihe cyo kwiheba, ndabinginze muze murwaze umurwayi wanyu, kuba ufite umurwayi ari mu bitaro ubizi ko arembye ntiwamuta mu bitaro ngo n'ubundi azanogonoka, muze mumurwaze wenda azazanzahuka ntawamenya. Abayovu ndababwira muze murwaze umurwayi wanyu tumunogonore mureba."

Kiyovu Sports ngo ikeneye kubagwa kugira ngo ikire, rero abayovu ntibazayitererane.

Ati "Ndabwira Urubambye Ingwe muze tubage (operation) Kiyovu, hari indwara zidakira utabazwe, reka tuyivure burundu ibibyimba ifite tubiyikuremo isubize ubwenge ku gihe."

Kugeza ubu ku rutonde rwa shampiyona nyuma y'umunsi wa 3, Gasogi United ni iya 2 n'amanota 6 mu gihe Kiyovu Sports ari iya 8 n'amanota 4.

KNC yavuze ko ashaka kunogonora Kiyovu Sports



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abayovu-ntimuyitererane-muzaze-tubage-tunogonore-kiyovu-sports-mureba-knc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)