Bamwe mu banyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ibigo bitabaha amahirwe yo kwimenyereza umwuga.
Benshi mu banyeshuri biga imyuga n'ubumenyingiro, bavuga ko kubona ibigo bibakira ngo bimenyereze umwuga bitoroha kuko hari aho bagera bakabasaba amafaranga ntayo bafite.
Abaganiriye n'itangazamakuru rya Flash, baragaragaza ingaruka bibagiraho
Umwe yagize ati 'Ntabwo wajya gukora ikintu utarigeze wihugura muri byo usanga byica akazi k'abandi, usanga rero bituma akazi kabura kuko bakubwira ko uje kubigiraho.'
Undi ati 'Ushobora nko kujya gukora ahantu kuko utihuguye bakakubwira nko gukora ikintu runaka, ugasanaga birakunaniye akazi ukaba urakabuze. Hari naho tujya gusaba stage (kwimenyereza umwuga) bakagusaba amafaranga kandi n'ababyeyi ntayo bafite ugasanga ubuze aho wimenyereza umwuga.'
Aba abanyeshuri basaba leta kubafasha kujya babona aho bakorera imenyerezamwuga, kuko kwiga ntiwimenyereze umwuga hari byinshi uba utazi.
Umwe ati 'Njye nasaba ko ibi bigo byajya biduha stage.'Â
Undi ati 'Icyo nasaba ni uko bajya bafasha ibigo bya TVET bagaha abana stage kuburyo buboroheye, wenda bagashyiraho umubare runaka bazajya bakira kugira ngo abanyeshuri bose babone aho bakorera stage.'
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Karere ka Gasabo , Bwana Theoneste MURENZI, avuga ko mu bituma batakira aba banyeshuri ari uko ubumenyi bwabo buba buri hasi, niho ahera asaba Minisiteri y'Uburezi guhindura imyigishirize abana bakajya baza hari icyo bafite mu mutwe
Ati 'Twebwe abana duhura nabo bashaka stage, ariko akenshi usanga ubumenyi bafite nibyo tugiye kubakoresha bidahura, ibyo rero biratugora kuko bidusaba umwanya munini kugira ngo tubigishe. Akaba ariho duhera dusaba abashinzwe uburezi guhindura imyigishirize abana bakajya baza hari icyo bafite mu mutwe.'
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba leta n'Umurimo, Bwana Gaspard Musonera, asaba inzego za leta n'abikorera kumva ko bagomba gufasha abanyeshuri bakabaha umwanya wo kwimenyereza umwuga, kuko aribo bakozi bejo hazaza.
Ati 'Niyo mpamvu dusaba inzego zose yaba abikorera ndetse na leta, ko bafata abo basoza amashuri bakabaha umwanya wo kwimenyereza umwuga, kandi ntibe umwanya wo kubakoresha ibitabafasha,ntibibe umwanya wo kubatuma icyayi, ngo babateruze ibintu oya, habeho no kubabaza ibyo bamaze guheraho. Niyo mpamvu leta yafashe icyemezo cyo gukuraho uburambe mu kazi ku bantu batangira akazi, kuko tugomba kubaha umwanya wo kuza muri ako kazi kuko tubazitiye ubwo burambe dushaka ntabwo bazabubona, ahubwo dufatanye tubongerere ubushobozi duhereye kubyo bavana mu ishuri.'
Leta y'u Rwanda yihaye intego y'uko buri mwaka yajya yubaka amashuri y'imyuga n'ubumenyi ngiro 56, ku buryo muri gahunda yo kwihutisha iterambere(NST1) igeza mu mwaka wa 2024 hazaba hari agera kuri 454.
Eminente Umugwaneza
The post Abiga muri TVET baracyagorwa no kubona aho bimenyereza umwuga appeared first on FLASH RADIO&TV.