Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde n'amafoto dukesha Living in Kigali bigaragaza hamwe mu hantu hari ubwogero (Piscines cyangwa Swimming Pools) bwiza kurusha ubundi, biherekejwe n'ibiciro byaho kuburyo nujyayo uzaba uzi n'ayo uzitwaza. Ibiciro tugaragaza ni ibyo umuntu yishyura inshuro imwe ariko birumvikana ko uwashaka kuzajya ahogera kenshi ashobora kwishyura amafaranga asabwa ku kwezi bikarushaho kumuhendukira.
1. Cercle Sportif
Kuri Cercle Sportif mu Rugunga, hari Piscine ikora kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z'ijoro, buri wese ushaka kogamo akaba asabwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda 3000 ariko abana batanga 1500.
2. Gorillas Golf Hotel
Ubwogero bwo muri Gorillas Golf Hotel i Nyarutarama, bukora amasaha 24 ku yandi, kujyamo ku munsi ukaba usabwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda 6000 niba uri umuntu mukuru, na 5000 ku bana.
3. Grand Legacy Hotel
Ubwogero bwa Grand Legacy Hotel i Remera, bukora kuva saa kumi n'ebyiri za mugitondo kugeza saa moya z'umugoroba, kogamo umunsi umwe bikaba bisaba amafaranga y'u Rwanda 4000 ku muntu mukuru n'amafaranga 3000 ku bana.
4. Great Seasons Hotel
Ubwogero bwa Great Seasons Hotel i Gacuriro, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z'umugoroba. Kogamo umunsi umwe bisaba kwishyura amafaranga y'u Rwanda 3000 ku bantu bakuru n'amafaranga 2000 ku bana.
5. Highlands Suites Hotel
Ubwogero bwa Highlands Suites Hotel bukora kuva saa kumi n'ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi buri wese akaba asabwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda 3000.
6. Hotel Des Mille Collines
Ubwogero bwa Hotel Des Mille Collines mu mujyi wa Kigali rwagati, bukora kuva saa kumi n'ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n'ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi umuntu mukuru akaba asabwa kwishyura amafaranga y'u Rwanda 7000 naho abana bakishyura 3500.
7. Hotel Villa Portofino Kigali
Ubwogero bwa Hotel Villa Portofino i Nyarutarama, bukora kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z'umugoroba, kogamo ku munsi bikaba bisaba umuntu mukuru kwishyura amafaranga y'u Rwanda 4000 naho abana bakishyura 2000.
8. La Palisse Hotel
Ubwogero bwa La Palisse Hotel i Nyandungu, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa mbiri z'ijoro, kogamo bikaba bisaba amafaranga y'u Rwanda 2000 ku bantu bakuru n'amafaranga 1000 ku bana.
9. Lemigo Hotel
Ubwogero bwa Lemigo Hotel ku Kimihurura, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba. Kogamo bisaba kwishyura amafaranga y'u Rwanda 7000 kuri buri wese.
10. Le Sanitas
Ubwogero bwa Le Sanitas ku Kicukiro/Niboye, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z'umugoroba, kogamo bikaba bisaba amafaranga y'u Rwanda 2000 kuri buri wese.
11. Mamba Club
Ubwogero bwa Mamba Club ku Kimihurura, bukora kuva saa yine za mugitondo kugeza saa kumi z'umugoroba kandi kuwa Mbere ntibukora. Abantu bakuru bishyura 3000 ku munsi naho abana bakishyura 2000.
12. The Manor Hotel
Ubwogero bwa The Manor Hotel i Nyarutarama, bukora kuva saa kumi n'ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kogamo bikaba bisaba kwishyura amafaranga y'u Rwanda 3500 ku bantu bakuru na 2500 ku bana.
13. Marriott Hotel
Ubwogero bwa Marriott Hotel burakora ariko nk'uko ari hoteli nshya, ibiciro n'amasaha buzajya bukoreshwa bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri.
14. Nyarutarama Sports Club
Ubwogero bwa Nyarutarama Sports Club bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa tatu z'ijoro. Kogamo ku munsi ni 4000 ku bantu bakuru na 2000 ku bana.
15. Pili Pili
Ubwogero bwa Pili Pili i Kibagabaga, bukora ku Cyumweru kuva saa kumi n'imwe z'umugoroba kugeza saa tanu z'ijoro, hanyuma indi minsi bugakora kuva saa tanu za mugitondo kugeza saa tanu z'ijoro. Kogamo ni ubuntu kugeza ubu ku bakiliya babo.
16. Radisson Blu
Ubwogero bwa Radisson Blu mu nyubako ya Kigali Convention Center, kugeza ubu ibijyanye n'ibiciro byabwo n'amasaha bukora ntibiratangazwa mu buryo ntakuka cyane ko iyi hoteli yuzuye vuba bukaba buzatangira gukoreshwa mu kwezi kwa Nzeri.
17. Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant
Ubwogero bwa Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant ku Kimihurura, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza amasaha umuntu ashaka yose no mu gicuku. Kujyamo ni amafaranga y'u Rwanda 3000 ku munsi kuri buri wese.
18. Serena Hotel
Ubwogero bwa Kigali Serena Hotel, bukora kuva saa kumi n'ebyiri n'igice za mugitondo kugeza saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba. Kogamo, uwo waba uri we wese wishyura amadolari 40 ku munsi, ni ukuvuga asaga 30.000 uyabaze mu mafaranga y'u Rwanda.
19. Sportsview Hotel
Ubwogero bwa Sportsview Hotel i Remera, bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa moya z'umugoroba, kogamo buri wese akaba yishyura amafaranga y'u Rwanda 2000.
20. Stipp Hotel
Ubwogero bwa Stipp Hotel bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, kugamo abantu bakuru bakaba bishyura amafaranga y'u Rwanda 5000 naho abana bakishyura 2500.
21. Ubumwe Grande Hotel
Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali rwagati, ifite ubwogero bugenewe abakiliya ku buntu, kandi bukora amasaha 24 ku yandi.
22. Umubano Hotel (Novotel)
Ubwogero bwa Umubano Hotel (Novotel) ku Kacyiru, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z'umugoroba. Kogamo abantu bakuru bishyura amafaranga y'u Rwanda 6000 naho abana bakishyura amafaranga 4000.