Akangononwa kuri bamwe mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bahamagarwa mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Biragoye ko wamutunga 'micro' ngo akubwire icyo atekereza, gusa iyo muganiriye ku ruhande bamwe mu bakinnyi bakina hanze y'u Rwanda usanga bababazwa n'uko badafatwa kimwe.

Nta cyumweru kirashira Manzi Thierry na Mugisha Bonheur Casemiro bakuwe mu bakinnyi bagomba kuzakina umukino wa Senegal usoza itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2024.

Mu by'ukuri wumvise impamvu bakuwemo, ku ruhande rumwe nubwo umuntu atabashyigikira ariko na none bafite ishingiro kuko ibyo basabaga hari abandi babikorerwa.

Aba bakinnyi bakinira Al Ahli Tripoli muri Libya babwiwe ko bagomba kunyura Ethiopia bakahamara amasaha 12 bakabona kuza i Kigali, basabye ko niba nta ndege ihita iza babakatishiriza amatike ya "Business Class" kuko byo hari ukuntu urugendo rwaborohera, FERWAFA ivuga ko bidashoboka ko nta mukinnyi bajya bayiha.

Ibi ntabwo babyakiriye neza kandi babizi neza ko hari bamwe mu bakinnyi iyo bahamagawe bakatishirizwa iyi tike ya "Business Class" ariko bo bakaba banze kubibakorera rimwe cyane ko atari ibintu bizahoraho.

Uretse icyo kandi bivugwa hari n'abakinnyi bahabwa amafaranga menshi abandi baturukanye i Burayi cyangwa hanze y'u Rwanda bagatahira amadorali 500 ya misiyo.

Bivugwa ko nk'umukinnyi Rafael York ukinira Gefle IF muri Sweden iyo ahamagawe mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda aba agomba kuza muri "Business Class" kandi uyu mukinnyi ngo hari amafaranga yemerewe ndetse ngo ntabwo ashobora guhaguruka atarayabona.

Ngo abakinnyi baturuka hanze y'u Rwanda ntibafatwa kimwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/akangononwa-kuri-bamwe-mu-bakinnyi-b-abanyarwanda-bakina-hanze-bahamagarwa-mu-mavubi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)