Akarere ka Gatsibo Kafashe ingamba zo guhangana n'inzara ikibasira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo buvuga ko bwiteguye kubyaza umusaruro icyemezo cya Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi cyo guhinga 70% y'ubutaka busanzwe bwororerwaho, bakongera umusaruro w'ubuhinzi, mu rwego rwo kugabanya inzara yajyaga yibasira iki aka karere.
Akarere ka Gatsibo, ni kamwe mu turere tujya tuvugwamo inzara cyane cyane mu gihe cy'impeshyi, ahanini bitewe n'umusaruro udahagije uva mu buhinzi buhakorerwa nk'uko bivugwa na bamwe mu baturage bo muri aka Karere.
Umwe ati 'Ubundi umusaruro wari uhari ariko udashimishije cyane, cyane cyane ku bigendanye n'inyongeramusaruro kandi buriya inyingeramusaruro niyo izamura ibihingwa, bityo bikabasha kuboneka.'
Undi yagize ati 'Hari aho kubona ibiryo bibagora cyane cyane nk'uko ubutaka bwahingwaga aba ari buto, kuko umusaruro uboneka hatakoreshejwe ifumbire uba ari muke ariko iyo hiyongereyeho inyongeramusaruro byongera umusaruro nicyo bivuga.'
Nk'uko umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, abisobanura, uhereye mu gihembwe cy'ihinga gishize, bongereye ubuso buhingwaho kandi ngo ni gahunda izakomeza hamajwe kongera umusaruro.
Ati 'Turakora ibintu byinshi, icya mbere ni ukongera ubuso buhingwaho, igihembwe gishize twahinze kuri hegitari 18.000 mwabibonye ko tugeze kuri hegitari 24.000.'
Mu minsi yashize Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Ildephonse Musafiri, yashyizeho amabwiriza areba uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe ko mu gihe cy'umwaka umwe uri imbere, aborozi bo muri utu turere bazajya barorera kuri 30% y'ubutaka basanzwe bororeraho, maze 70% ikagenerwa ubuhinzi.
Icyo gihe Minisitiri Musafiri yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko mu myaka 25 ishize, nta musaruro wavuye mu kororera ku buso bunini ahubwo ko bwapfaga ubusa.
Ku ruhande rwa Gasana Richard uyobora Gatsibo, ngo aya ni amahirwe akarere kabonye yo kongera ubuso bwo guhingaho, ari nako ifumbire y'imborera iboneka byoroshye bikongera umusaruro w'ubuhinzi.
Ati 'Ni ugukoresha inyongeramusaruro zikiyongera, duhereye no ku mborera ikorerwa iwacu. Birumvikana ubwo abantu bagiye kororera mu biraro n'ifumbire igiye kuba ikusanyirijwe ahantu hamwe kandi ubutaka bwagiyemo ifumbire y'imborera busaba inyongeramusaruro nke. Ni uko tubitekereza ndetse no kugira cyane cyane mu gihembwe cy'ihinga B, tugashaka za Moteri mu byanya bishobora kuba byakuhirwaho abantu bagahinga ibihembwe bitatu mu mwanya wo guhinga bibiri.'
Akarere ka Gatsibo nigakurikiza amabwiriza ya minisitiri w'ubuhinzi, ubuso bwahingwagaho buziyongera buve kuri hegitare ibihumbi 24 bugera kuri hegitare zisaga ibihumbi 30.
Ubusanzwe Akarere ka Gatsibo gafite inzuri zibarirwa muri 668, zikaba ziboneka mu mirenge ya Ngarama, Kabarore na Rwimbogo.
Cyubahiro Gasabira GAD

The post Akarere ka Gatsibo Kafashe ingamba zo guhangana n'inzara ikibasira appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/09/28/ubuyobozi-bwakarere-ka-gatsibo-bwafashe-ingamba-zo-guhangana-ninzara-yibasira-aka-karere/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ubuyobozi-bwakarere-ka-gatsibo-bwafashe-ingamba-zo-guhangana-ninzara-yibasira-aka-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)