Al Hilal yaciye intege Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Al Hilal Benghazi yamenyesheje Rayon Sports ko umukino izabakiramo i Kigali ugomba kuba mu muhezo, nta bafana bemewe.

Ni mu mukino ubanza w'ijonjora rya CAF Confederation Cup wagombaga kubera muri Libya tariki ya 15 Nzeri 2023 ariko kubera iki gihugu kibasiwe n'ibiza ntiwaba nubwo Rayon Sports yari yagezeyo.

Bumvikanye ko imikino yose igomba kubera mu Rwanda tariki ya 24 Nzeri 2023 na 30 Nzeri 2023.

Al Hilal nk'ikipe izakira umukino ubanza, yamaze kumenyesha Rayon Sports ko umukino wo ku Cyumweru tariki ya 24 Nzeri uzaba mu muhezo nta bafana bemewe kuri uyu mukino.

Amakuru avuga ko ubwo bari muri Libya bari basabye iyi kipe ko igomba kureka abafaba bakaza ikababwira ko nta kibazo iri bubyigeho ariko yumva ntacyo bitwaye.

Gusa yaje kubahindukana ibabwira ko ari yo izakira umukino igomba no kubikora uko yifuza, ku ruhande rw'ubuyobozi bwa Rayon Sports, amakuru avuga ko bamaze kwiyakira kuko ntacyo barenzaho mu gihe Al Hilal izakira umukino yabyanze ko bazazana abafana.

Rayon Sports izakina nta mufana



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/al-hilal-yaciye-intege-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)