Algeria yatsinze u Rwanda nk'akana gato #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda rwananiwe kugera muri 1/2 cy'Igikombe cy'Afurika muri Volleyball nyuma yo gutsindwa na Algeria amaseti 3-0.

Nyuma yo gusezerera Tanzania muri 1/8, uyu munsi ku wa Gatandatu u Rwanda rwahuye na Algeria muri 1/4 mu mikino irimo kubera mu Misiri.

Algeria yatangiye ubona iri hejuru cyane y'u Rwanda aho yaje kuyitsinda iseti ya mbere ku manota 25-18.

Iseti ya kabiri u Rwanda rwaje ruri hejuru cyane ubona rurusha Algeria ndetse hari n'amahirwe yo kuyegukana cyane ko rwagize amanota 24, Algeria ifite 19. Algeria yaje kuyizamukana ndetse inatsinda iyi seti ku manota 27-25.

Gutakaza iyi seti ku Rwanda bisa n'ibyabaciye intege cyane byanatumye Algeria ibatsinda iya 3 mu buryo bworoshye amanota 25-16.

Algeria yageze muri 1/2 mu gihe u Rwanda rugomba guhatanira umwanya hagati y'uwa 5 n'uwa 8. Ku Cyumweru, ruzahura n'itsindwa hagati ya Libya na Tchad.

U Rwanda rwatsinzwe na Algeria



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/algeria-yatsinze-u-rwanda-nk-akana-gato

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)