Iki gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" kiraba kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023. Kirabera mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi muri Dove Hotel, kikaba cyaratumiwemo abahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo James na Daniella, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana mu njyana Gakondo.Â
Kwinjira muri iki igitaramo cyateguwe na K2 Conference & Event Management (KSquare) isanzwe itegura inama zikomeye, ni 30,000 Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri 'Couple', naho umunyeshuri ni 15,000Frw. Abashaka amatike, bayagura mu buryo bwa Online ku rubuga rwa Events.noneho.com. Amatike kandi ari kuboneka kuri za Camellia, no ku nsengero zitandukanye.
KANDA HANO UGURE ITIKE Y'IGITARAMO TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT
'Tujyane Mwami Live Concert" igiye kuba ku nshuro ya mbere ariko izajya iba buri gihembwe. Kuri iyi nshuro irayoborwa n'abashyushyarugamba b'amazina akomeye ari bo Tracy Agasaro ukorera Kc2 Tv na Issa Noel Karinijabo ukorera Isango Tv wanakoreye Radio O yahoze ari Authentic Radio.Â
Akarusho k'iki gitaramo ni uko abakitabira bose, bumva ijambo ry'Imana, ariko bakanasangira amafunguro. "Kutaza muri iki gitaramo ni igihombo kuko harimo ibidasanzwe nko kuba abantu bose bazasangira nk'uko byagendana mu itorero rya mbere" - KSquare.
K Square bateguye iki gitaramo bakomeza bavuga ko "Bibiliya iravuga ngo basangiraga ibyabo, Imana ikarushaho kubongerera abakizwa. Ikindi bazahomba ibihe byiza byo kuramya no guhimbaza Imana ariko kdi n'Ijambo ry'Imana. Hazaba ubusabane budasanzwe".
Mu kiganiro n'itangazamakuru ku wa Gatatu w'iki cyumweru, Mandela Ndahiriwe uhagarariye abari gutegura iki gitaramo yavuze ku mwihariko wacyo, ati: "Muri iki gitaramo harimo umwihariko mwinshi cyane utandukanye n'uwo mu bindi bitaramo bisanzwe biba".
Yavuze ko impamvu ari uko "hazaba harimo gusengera abanyeshuri ndetse natwe ubwacu ariko twisengera kugira ngo dukomeze tugendane n'Umwami kuko buriya hari igihe umuntu aba yumva ko ariwe wigize ariko buriya sibyo".
Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo kandi, abantu bose bacyitabira bari busangire amafunguro nk'uko no mu itorero rya mbere byagendaga. Iki gitaramo gihanzwe amaso ni cyo cya kabiri gihenze (VIP) muri Gospel nyuma y'igitaramo cya Aline Gahongayire aho kwinjira byari ibihumbi 100 Frw.
Mu kiganiro n'abanyamakuru KSquare batangaje byinshi ku gitaramo 'Tujyane Mwami Live Concert'
Tracy Agasaro ategerejwe muri Tujyane Mwami Live ConcertÂ
Issa Noel ni umwe mu bari buyobore "Tujyane Mwami" kuri iki cyumweruÂ
Dj Spin yiteguye kuvangavanga imiziki muri iki gitaramoÂ
Igitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" kiraba kuri iki cyumweru kuri Dove Hotel