Amateka yaba agiye kwisubiramo: Israel Mbony... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeri 2023, Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko buri kimwe gisabwa kugirango iki gitaramo kizashoboke cyamaze gushyirwa ku murongo, avuga ko abakunzi be bakwiye kwitegura kuzagirana nawe ibihe byiza.

Ubwo yari mu gitaramo cya Shalom Choir cyabereye muri BK Arena, Israel Mbonyi yabwiye abakristo  bacyitabiriye kuzabana nawe mu gitaramo azakora kuri Noheli. 

Ati 'Nanjye ndabatumiye mu gitaramo dufite kuri Noheli muri uyu mwaka hano muri BK Arena, ntimuzabure. Imana ibahe umugisha, niteguye kuzababona mwese.'

Mbonyi avuga ko yafashijwe n'indirimbo za Shalom Choir nyuma y'uko bamutumiye kuzaririmba mu gitaramo cy'iserukiramuco 'Shalom Choir Festival'.

Ati 'Ndanezerewe cyane kuba hano, ndashimira Shalom ni abakozi b'Imana batangaje. Mwarakoze kudutekerezaho. Njye natangiye kubakurikirana cyane kuva mudutumiye ariko indirimbo zanyu zaramfashije cyane. Mwakoze cyane.'

Agiye gukora iki gitaramo nyuma y'uko tariki 25 Ukuboza 2022 aciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

Icyo gihe ari mu gitaramo, uyu muhanzi yagaragaje ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumva nyuma y'uko abakunzi be bamushyigikiye by'ikirenga.

Yabaze inkuru y'uburyo yakuriye mu murango ukikijwe umutoza kumenya Imana. Ati 'Navukiye mu muryango ukijijwe bantoza kumenya Imana, umunsi umwe bari kutwigisha ku ishuri baratubwira ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari umwami n'umukiza mu buzima bwawe, ntabwo urakizwa.'

Israel yavuze ko kwakira agakiza kuri we ari inzira itari yoroshye, kuko yari asanzwe ari umucuranzi mu rusengero, agira isoni zo kujya mu bandi bakiriye agakiza ubwo umukozi w'Imana yasabaga abiyumvamo gusanga Kristu kwegera imbere.

Yavuze ko yakiriye agakiza ari ahantu habaga ubwiherero. Ati 'Nari nsanzwe ncuranga mu rusengero ndi umucuranzi, numva nagize isoni z'ukuntu mvuga ngo ngiye gukizwa kandi bazi ko ndi umukozi w'Imana. Naragiye niherera ahantu inyuma ahabaga ubwiherero ndavuga ngo Mana niba biriya uriya mugabo yavugaga aribyo nanjye ndashaka gukizwa.'

Uyu munyamuziki ufite igikundiro cyihariye yabwiye urubyiruko ko kuba umukristo bitakubuza gukomeza gukora imirimo yawe.

Ati 'Gukizwa ntabwo bituma utaba umu 'Jeune' mwiza usa neza uganira neza, urakizwa ugakomeza ukaba umuntu wisanzura. Abantu rero bababwiye ko gukizwa ari ukwambara ipantaro ijyamo abantu batanu, ishati ijyamo babiri nkawe, barababeshye! Ushobora gukizwa ukagumana 'vibes' zawe.'

Israel Mbonyi yatangaje ko kuri Noheli azataramira abakunzi be 

Israel agiye gukora iki gitaramo nyuma y'igitaramo yakoze mu 2022 cyatumye aba umuhanzi wa mbere wa Gospel wabashije kuzuza BK Arena


Israel Mbonyi yahuriye bwa mbere mu gitaramo na Shalom Chori batanga ibyishimo

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TUGUMANE' YA ISRAEL MBONYI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134512/amateka-yaba-agiye-kwisubiramo-israel-mbonyi-yateguje-igitaramo-gikomeye-134512.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)