Amavubi yabaye nk'urutoryi ruteye ku nzira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Sakwe, Sakwe! … Soma! 'Inka yanjye irisha ku muhanda ntawunyuraho atayishituye.' … 'Urutoryi'. Ushatse wavuga n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuko nayo niyo kipe byoroshye gutsinda uko wiboneye.

Amarira, agahinda, ikiniga ni byo byasaritse imitima y'abakunzi b'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru y'u Rwanda 'Amavubi' kubera kubima ibyishimo, ni mu gihe mu baturanyi bo ibyishimo byabaye umuco babikesha umupira w'amaguru.

Agasongero k'ibyishimo bya ruhago abanyarwanda bagize ni 2003 ubwo Amavubi yabonaga itike y'igikombe cy'Afurika cya 2004 cyabereye muri Tunisia, kuva icyo kugeza uyu munsi ntirurabasha gusubirayo.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku musaruro mbumbe w'Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika kuva nyuma y'icya 2004 yitabiriye.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi hamaze gukinwa ibikombe by'Afurika 8, u Rwanda rwarakutirije ariko gusubirayo byaranze neza.

Kuva icyo gihe kandi kugeza uyu munsi Siporo y'u Rwanda yagiye iyoborwa n'abayobozi batandukanye yaba MINISPORTS cyangwa se FERWAFA, bose intero iba ari imwe ni ugusubiza Amavubi muri CAN ariko byaranze.

Kuva 2009 Afurika y'Iburasirazuba yagirwa n'ibihugu 5, U Rwanda, Kenya, Uganda, Burundi na Tanzania, u Rwanda ni cyo gihugu rukumbi kitarabasha kubona itike y'Igikombe cy'Afurika.

Kenya yaherukaga mu gikombe cy'Afurika 2004 ubwo u Rwanda rwajyagayo bwa mbere ari nabwo ruherukayo, 2019 yongeye gusubira mu gikombe cy'Afurika, Uganda uretse imyaka yabanje iherukayo 2017 na 2019, u Burundi bwagiyeyo 2019 ubu bukaba busabwa gutsinda Cameroun bagahita babona itike hari kandi na Tanzania yagiyeyo 2019 n'ubu ikaba yamaze kubona itike y'igikombe cy'Afurika cya 2023 (kizakinwa 2024).

Mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2006, u Rwanda rwari mu itsinda D ryari rigizwe n'amakipe 6, rwasoje ku mwanya wa nyuma n'amanota 5 nyuma yo gutsinda umukino umwe, ikanganya 2 rugatsindwa imikino 7.

Mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2008 u Rwanda rwisanze mu itsinda E aho rwari kumwe na Cameroon yaje kubona itike, Guinea Equatorial, Amavubi na Liberia. Kuri iyi nshuro rwasoje ku mwanya 3 n'amanota 6 aho rwatsinze imikino 2 rugatsindwa 4 (rwatsindiye Liberia na Equatorial Guinea mu Rwanda).

Mu gushaka Itike y'Igikombe cy'Afurika 2010, u Rwanda rwasoje ku mwanya 2 mu itsinda ry'amakipe 3, Maroc (ari nayo yabonye itike), u Rwanda na Mauritania ni mu gihe Ethiopia yo itakinnye kubera ko yahanwe na FIFA. Muri iri tsinda rya 8, Amavubi yasoje ku mwanya 2 n'amanota 9 yanganyaga na Maroc yagiye mu cy'Afurika ariko irusha u Rwanda ibitego bazigamye.

Mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2013, u Rwanda ntirwarenze umutaru kuko rwasezererewe mu ijonjora ry'ibanze na Nigeria ku giteranyo cy'ibitego 2-0.

Mu gushaka icya 2015 nibwo u Rwanda rwarenze ijonjora rya mbere n'irya kabiri aho rwasezereye Libya na Congo Brazaville rugomba kujya mu matsinda yo guhatanira iyi tike ariko ruhita rusezererwa kuko byagaragaye ko rwakinishije umukinnyi ufite imyirondoro ibiri itandukanye kandi yose akiniraho ari we Daddy Birori.

Igikombe cy'Afurika cya 2017 u Rwanda rwisanze mu itsinda H na Ghana, Mozambique na Mauritius. Rwasoje ku mwanya wa 3 n'amanota 7 rwatsinze imikino 2 runganya umwe rutsindwa 3.

Mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2019, u Rwanda nabwo rwisanze mu itsinda H na Guinea, Ivory Coast (ni zo zaje kubona itike) Central African Republic. Rwasoje ku mwanya wa nyuma n'amanota 2 aho nta mukino n'umwe rwatsinze ahubwo rwanganyije 2.

Icya 2021 rwisanze mu itsinda G kumwe na Cameroon na Cape Verde (nizo zaje kubona itike) na Mozambique. Rwasoje ku mwanya wa 3 rutsinze umukino 1, runganya 3 rutsindwa 2.

Kuri iyi nshuro hashakwa itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2023 kizaba muri 2024, Amavubi yisanze mu itsinda L na Senegal yamaze kubona itike, Mozambique na Benin zigomba kwishakamo ijyana nayo ni mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n'amanota 2 rukaba ejo rufite umukino na Senegal usoza itsinda udafite icyo umaze.

Amavubi niyo kipe ikurwaho amanota mu buryo bworoshye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yabaye-nk-urutoryi-ruteye-ku-nzira

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)