Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali avang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Arazwi cyane kuva mu myaka irenga 16 ari mu rugendo rwo gutera urwenya. Hari bamwe bamufata nk'umwamikazi w'urwenya ku Mugabane wa Afurika, ahanini biturutse ku buryo agaruka ku ngingo zinyuranye z'ubuzima agatembagaza benshi.

Kansiime Kubiryaba Anne [Anne Kansiime] 'Video' zinyuranye yagiye akora zahererekanyijwe mu bihe bitandukanye n'abandi ku mbuga nkoranyambaga, bimwubakira izina mu buryo bukomeye kandi asaruramo amafaranga.

Uyu mugore w'imyaka 36 y'amavuko ategerejwe mu gitaramo cya Seka Live kizaherekeza ukwezi kwa Nzeri 2023, aho azataramira abakunzi be ahuza urwenya n'umuziki, aho azaba afashijwe n'itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi bazazana i Kigali.

Afite indirimbo zirimo nka "My Africa", "Kigezi", "Romeo and Juliet" yasubiyemo ya Johnny Drill, "Mwanjari" n'izindi.

Yaherukaga i Kigali muri Nzeri 2022. Icyo gihe yatembagaje abantu yisunze ingingo zijyanye n'uburyo yahuye n'umukunzi we Abraham Tukahiirwa [Skylanta] barwubakanye muri iki gihe kugeza abyaye  imfura ye.

Muri iki gihe Kansiime ashyize imbere kugaragaza impano z'abanyarwenya bakizamuka muri Uganda, ari nayo mpamvu byinshi mu bitaramo yitabira ahitamo abo bajyana.

Ubwo muri Nzeri 2022 yataramiraga i Kigali, uyu mugore yazanye Dr. Okello Hillary arigaragaza muri Seka Live, bituma yongera gutumirwa muri Gen-Z Comedy ndetse na Seka Live yakurikiyeho.

Icyo gihe hari hashize imyaka itanu abanyarwanda batamuca iryera. Ageze ku kibuga cy'indege yabwiye itangazamakuru ati 'Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze ku byo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse.'

Kuri iyi nshuro Kansiime azaza i Kigali ari kumwe n'abazamufasha gutera urwenya anaririmba ndetse azaba ari kumwe n'abanyarwenya bashya bazigaragaza.

Anne ni umunya-Uganda w'umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushyarugamba akaba n'umushabitsi ubimazemo igihe.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bimwita 'Africa's Queen of Comedy'. Ni umwe mu banyarwenya batunze agatubutse muri Afurika.

Afite akabyiniro kitwa Kubby's Club gaherereye mu gace ka Naalya akagira na Hoteli iherereye mu gace ka Kabale. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo n'amashimwe yegukanye yahawe n'abarimo Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth II.

Yabonye izuba ku wa 13 Mata 1986, avukira mu Mujyi wa Mparo mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bwa Uganda.

Se yari umukozi wa Banki n'aho Nyina yitabye Imana muri Kamena 2021. Amashuri abanza yize i Kabale naho ayisumbuye yize Bweranyangi.

Afite icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye na 'Social Science'.

Mu 2007, nibwo yatangiye urugendo rwo gutera urwenya ubwo yari muri Kaminuza ya Makerere. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry'abanyarwenya 'Theater Factory', ryasusurukije ibirori bikomeye muri Uganda n'ahandi.

Yaje kuva muri iri tsinda ajya mu itsinda 'Fun Factory' ryakoraga ibitaramo buri wa Kane. Bimwe mu byo bakinaga byatambukaga kuri Televiziyo NTV ya Uganda.

Kansiime yanakoraga ikiganiro 'MiniBuzz' afatanyije na Brian Mulondo cyatambukaga kuri NTV, aho baganiraga n'abaturage mu muhanda ku ngingo zinyuranye.

Mu 2014, nibwo Kansiime yatangiye kunyuza kuri Youtube ibiganiro by'urwenya yakoraga, kuva icyo gihe atangira guhangwa amaso na benshi, ibitekerezo birisukiranya ku mpano ye.

Impano n'igikundiro byabaye mahwi nyuma y'uko Televiziyo yo muri Kenya Citizen imuhaye akazi atangira gutambutsa ikiganiro cy'urwenya yise 'Don't' mess with Kansiime' ubundi miliyoni y'abantu barenga batangiye kumuhanga ijisho, impano ye irakura.

Kansiime yatanze ibyishimo mu bitaramo yakoreye i Blantyre, Gaborone, Kigali, Kuala Lumpur, Lagos, Lilongwe, London, Lusaka, Harare n'ahandi.

Ni Ambasaderi wa Wild Aid yo muri Afurika, DSTV bakoranye mu 2016, Sasuza Visa, Lato Yoghurt, Mukwano Indusrties, Chipper Cash n'abandi.

Mu 2013, Kansiime yarushinze na Gerald Ojok mu birori byari binogeye ijisho, Ariko mu 2017 baratandukanye buri umwe aca inzira ze.

Yabaye mu bihe bikomereye umutima, akira ibikomere mu 2017 arushinga n'umunyamuziki Tukahiirwa Abraham [Skylanta] bafitanye umwana bise Selassie Ataho.

Ikinyamakuru Flash Ug News cyo muri Uganda, kivuga ko Anne Kansiime atunze Miliyoni 1.5$. 

Anne Kansiime agiye gutaramira i Kigali nyuma y'umwaka ushize atanze ibyishimo

Kansiime muri iki gihe ashyize imbere kugaragaza impano z'abanyarwenya bashya muri Uganda
 

Kansiime azataramira i Kigali ahuza urwenya n'umuziki mu gitaramo cya Seka Live

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY AFRICA' YA ANNE KANSIIME

"> 

KANSIIME YAFATANYIJE N'UMUGABO WE BASUBIRAMO INDIRIMBO 'ROMEO AND JULIET'

 ">

UMWA HANO INDIRIMBO 'MWANJARI' YA  ANNE KANSIIME

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134030/anne-kansiime-agiye-gutaramira-i-kigali-avanga-nurwenya-numuziki-134030.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)