Anne Kansiime yakoze mu nganzo, acyeza Perezi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Niwe wari umunyarwenya mukuru muri iki gitaramo cya Seka Live cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ryakira abantu barenga ibihumbi bitatu (3000).

Yaherukaga gutarmaira Abanyarwanda muri Nzeri 2022, icyo gihe hari hashize imyaka itanu batamuca iryera. Yagarutse i Kigali afite inkuru nyinshi zo kuvugaho zijyanye n'ubuzima yanyuzemo nyuma yo gupfusha ababyeyi, ibiganiro bigaruka ku buzima bwe bitambuka kuri DSTV, ubuzima n'imibereho by'u Rwanda, ukuntu Uganda yahagarariwe n'abantu 70 mu nama iheruka ya UN n'ibindi.

Ku rubyiniro yabanjirijwe n'abanyarwenya barimo No Stress uzwi cyane mu bitaramo by'urwenya bya Gen-Z Comedy, umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Patrick Rusine, Dr Andre wo muri Uganda, Ambasaderi w'Abakonsomateri ndetse na Herve Kimenyi.

Ni igitaramo cyayobowe na Nkusi Arthur wagiye agaruka ku ngingo zinyuranye birimo ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga nk'urubanza rwa Kazungu Denis wemeye ko yishe abantu barenga 14, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA kisobanuye imbere ya PAC ku kuntu imodoka yabo yakoresheje Litre za essence zirenga 300, izamuka ry'ibiciro by'ibirayi, Zimbabwe yatowe Miss w'umuzungu n'ibindi.

Ni ubwa mbere ahabereye iki gitaramo huzuye ku buryo byari bigoye kubona aho umuntu yicara. Ahanini byatewe n'uko abaguze amatike ya VIP bari benshi, ku buryo bamwe batorohewe no kubona aho kwicara kugeza ubwo hongewemo izindi ntebe.

Ni Seka Live yari yihariye kandi, kuko yitabiriwe n'abakiri bato kugeza mu bakuze mu myaka, kandi harimo abantu bazwi muri 'Showbiz' nka Rocky usobanura filime, umusizi Junior Rumaga, Dj Dizzo, umunyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin, Jordan Mushambokazi witabiriye Miss Rwanda 2018 n'abandi.

Ni igitaramo cyamamajwe cyane kuva mu mezi abiri ashize, kandi cyagize imbaraga bitewe n'umubare w'abakunzi Anne Kansiime afite muri Kigali.

Nawe ageze ku rubyiniro, yavuze ko atajya abasha kwakira urukundo Abanyarwanda bamukunda, kandi ntiyabona amagambo abisobanuramo.

Yavuze ko buri gihe iyo atumiwe gutaramira i Kigali atajya ashidikanya kuko azirikana neza ko ari mu rugo. Uyu mubyeyi yataramiye abantu muri Seka Live ahuza umuziki n'urwenya, kuko yanyuzagamo akabaririmbira ubundi akabasetsa. Hari aho yaririmbye imwe mu ndirimbo ye izwi cyane yise 'Mwanjari'.

Kansiime yagiye araranganya amaso mu bantu akabaganiriza, ubundi akagaruka ku kuntu iwabo bari baturanye n'isoko ubundi akaza gucudika n'umusore bari baturanye.

Inkuru ye y'ukuntu yakundanye na Bob irasekeje. Kuko irangira avuga ukuntu uyu musore basohokanye akamugurira ibyo kurya birimo ifiriti bataha mu rugo umusore agakubitwa bitewe n'uko bari batinze. Kandi ngo bagiye barema imirimo yatumaga bahura n'ubwo ababyeyi babo babaga batabishaka.

Muri iki gitaramo, Kansiime yaserutse yambaye imyenda y'ibara ry'umutuku. Uyu mugore yavuze ko mu myaka ishize yanyuze mu bihe bikomeye, kuko yabuze ababyeyi be 'mu gihe nanjye niteguraga kuba umubyeyi'- Ni agahinda avuga ko adafite uko yabara.

Ashimangira ko byinshi mu byo ateraho urwenya ari ibibazo by'ubuzima bwe ariko 'bigafasha abandi guseka no kubaho nanjye bikambeshaho'.

Yavuze ko ari umunyeshuri mwiza ku buryo buri kimwe kibaye mu buzima bwe kimusigira amasomo. Kansiime yanagarutse ku bw'ubwenge buremano (AI) n'imikorere ya Google.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakiriye inama y'Abakuru b'Ibihugu yUmuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of State and Government Meeting) benshi batabyumva ariko rwatsinze igitego cy'umutwe inama iraba ikandi igenda neza.

Avuga ko iyi nama yasize hubatswe ibikorwaremezo birimo n'imihanda kandi n'ubu irakoreshwa. Ati 'U Rwanda ndugereranya n'umugore ukizamuka, mwiza kandi wujuje buri kimwe.'

Yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira igikombe cy'Isi ashingiye kubyo yiboneye. Ati 'Simbashidikanyaho. Sinzi impamvu tutabigeraho? Ariko se mwakiriye igikombe cy'Isi cyabera he?'

Uyu mugore yavuze ko u Rwanda rudasanzwe mu maso y'amahanga, anashingiye ku kuntu rwateje imbere ubukerarugendo, aho usanga ingagi zisurwa cyane. Avuga ko no muri Uganda zihari ariko zidafashwe kimwe n'izo mu Rwanda.

Yanavuze ko atiyumvisha ukuntu ibyamamare bisura u Rwanda bakifashisha imbuga nkoranyambaga zabo bakagaragaza ibihe byiza bahagiriye, ariko basura Uganda bakaryumaho. Ati 'Uganda nayigereranya na Google iri kuberera ubwenge karamano (AI) [u Rwanda].'

Kansiime yavuze ko yakozwe ku mutima n'imbwirwaruhame za Perezida Kagame, kandi ko yakuze yifuza kuba umuntu uvuga rikumvikana kandi uhindura ubuzima bw'abandi.  Anavuga ko yanyuzwe n'imiyoborere ya Perezida Kagame n'imibereho y'umuryango we.

Ambasaderi w'Abakonsomateri, umunyarwenya udasanzwe

Uyu mugabo yageze ku rubyiniro avuga ko yabaye umunyarwenya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo 'nk'uko Leta ihora ibidushishikariza'. Avuga ko mu ibarura yakoze yasanze abantu bafite ibibazo 104, kandi mu gihe cy'umwaka umwe hakemuka ibibazo bitatu hakiyongeramo bine.

Ambasaderi yikije cyane kuri serivisi zihabwa abantu-Avuga ko ntawe ukwiye kwihanganira guhabwa serivisi mbi kuko bigira ingaruka kuri we no ku gihugu.

Kuri we asanga bidakwiye ko wishyura ibitaro igihe umurwayi wawe yapfuye, kuko abaganga baba batakoze ibyo bari bashinzwe gukora.


Seka Live yo kuri iyi nshuro yari rurangiza.... Abantu basetse barihirika

Anavuga ko Camera zo ku muhanda zizwi nka Sophia zakabaye zitegurwa zikandikira umuntu ikosa inshuro imwe aho kuba buri cyuma cyose cyagufotora.

Uyu mugabo anavuga ko Polisi ikwiye gukora ibishoboka byose akuma kifashishwa mu kureba ko umuntu yasinze kagashyirwa mu tubari 'kugirango umuntu ajye anywa anipima'.

Yanavuze ko Ikinyarwanda gicyekennye mu magambo, kuko usanga uwitwa ko ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yirukanwa mu kazi kandi byumvikana ko ahoraho.

Uyu mugabo yanagurutse ku mibereho y'ingo muri iki gihe, asaba abagore kubaha abagabo babo, ariko kandi abagabo n'abo bagakunda abagore babo.

Akiva ku rubyiniro, Nkusi Arthur yavuze ko buri gihe iyo agiye gutumira 'Ambasaderi w'Abakonsomateri anza mu ntekerezo buri gihe'.

Rusine Patrick, yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri Seka Live

Uyu musore yageze ku rubyiniro ashima byimazeyo Nkusi Arthur wamubereye ikiraro mu rugendo rwo gutera urwenya. Kuri we avuga ko iyo Arthur atamufasha 'nakabaye ndi ahandi hantu hatari hano'. Ati 'Ni uwo gushimirwa.'

Yabaze inkuru y'ukuntu yakodesheje imodoka ikamugora kubera ibibazo yari afite. Agaruka ku kanyamuneza yagize nyuma yo kubona akazi kuri Kiss Fm, ukuntu Austin yamufashije gutunga Miliyoni 1 Frw ku nshuro ye ya mbere n'ibindi.

Rusine yanavuze ko ari inzozi zabaye impano gukorana na Sandrine. Ati 'Byaranshimishije ku rwego mputakumva gukorana na Isheja. Ni umuntu mwiza cyane. Noneho icyanshimishije ni ugukorana nawe nsimbuye Nkusi Arthur. Ni ibi bya Seka Live nabivamo.'

Yanagarutse ku kuntu mu minsi ishize yabonye akazi mu bukangurambaga bwa gahunda ya Tunywe Less ariko basanga yasinze.

Umunyarwenya No Stress wafunguye iki gitaramo yateye urwenya ku ndirimbo 'Ideni' ya Chriss Eazy, agaruka ku ndirimbo z'abahanzi bahimbaza Imana n'ibindi.

Ni mu gihe umunyarwenya Dr Andre wo muri Uganda yagarutse ku ndirimbo 'Fou de Toi', avuga ko ikunzwe muri Uganda muri iki gihe kandi nawe ayiharaye.

Uyu musore yavuze ko ari ku nshuro ye ya kabiri ataramiye i Kigali, kuko yahaherukaga ibitaramo bya Seka Live bibera kuri M Hotel.

Yateye urwenya ku kuntu atinya ba gafotozi, ashingiye ku kuba hari ifoto yifotoje n'inshuti ze ari batanu, none batatu muri bo bamaze gupfa, kandi urupfu rwahereye iruhande ku buryo we na mugenzi be basigaye bafite ubwoba.

Herve Kimenyi, umunyarwenya ukoresha cyane ururimi rw'Igifaransa, yagarutse ku bihe byashize aho Televiziyo Rwanda yafungaga saa tanu z'ijoro, uburyo amatangazo yatambukaga kuri televiziyo azamuka, umunyamakuru Umutoni Rhadia wamamaye kuri TVR n'ibindi.

Uyu mugabo yanagarutse ku ihirikwa ry'ubutegetsi mu bihugu bitandukanye nka Gabo, anagaruka kuri Captain Traore wafashe ubutegetsi muri Burkinafaso n'ibindi.

Anne Kansiime yavuze ko yanyuzwe n'imiyoborere n'ubuhanga biranga Perezida Kagame
 

Kansiime yumvikanishije ko u Rwanda rudasanzwe mu maso y'amahanga, kuko rwakoze ibyo benshi batatekerezaga

Kansiime yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko u Rwanda rwakakira Igikombe cy'Isi

Kansiime yataramiye abitabiriye Seka Live ahuza umuziki n'urwenya. Yanaririmbye indirimbo ye yise 'Mwanjari'


 

Umucuranzi wa Gitari usanzwe ari Producer w'ibiganiro bya Anne Kansiime


Kansiime yavuze ko buri gihe iyo agiye gutaramira mu Rwanda ari ibihe atabasha gusobanura neza 


Seka Live yabaye urubuga rufasha benshi kwiyibagiza ibibazo by'ubuzima Â 

Ambasaderi w'Abakonsomateri yongeye kugaruka kuri serivisi mbi abantu batakabaye bishimira-Yishimiwe mu buryo bukomeye 


Abarimo Jordan Mushambokazi, Nyambo uzwi cyane muri filime bitabiriye iki gitaramo


Malik Shaffy Lizinde washinze Kina Rwanda ari kumwe n'umugore we Nadia Umutoni ukorera RBA

Rusine yashimye Nkusi Arthur wabaye ikiraro cy'ibyo agezeho mu gutera urwenya- Anagaruka ku kazi yigeze gukorera Uncle Austin

Herve Kimenyi ni umwe mu banyarwenya bamaze igihe kinini kandi wagiye ataramira mu bihugu bitandukanye-Yavuze uburyo ababazwa n'abantu bavuga izina rye nabi


Promesse Kamanda ntiyacitswe n'iki gitaramo cya Seka Live



Ibihumbi by'abantu ntibacitswe na Seka Live yaherekeje Nzeri ya 2023
Umunyarwenya Dr Andre yataramiye ku nshuro ya kabiri muri Seka Live 

Byamusabye gufata akanya atekereza neza ibyo Anne Kansiime yavugaga muri iki gitaramo


Bisaba gukoma amashyi mu kumwerekana ko wanyuzwe n'ingingo yagarutsweho

Mu gitaramo nk'iki ukora uko ushoboye ugatahana urwibutso binyuze mu gufata amashusho

Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime ari kumwe n'umusizi Rumaga muri iki gitaramo


Buri wese yasekaga mu buryo nyuma yo gucengerwa n'ingingo yabaga igarutsweho


Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo- abantu basetse baratembagara

Umunyarwenya No Stress yagarutse ku ndirimbo zihimbaza Imana Â 

Nkusi Arthur yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga


Nkusi Arthur yagiye agaruka kuri buri munyarwenya wateye urwenya muri Seka Live

Kanda hano urebe amafoto meshi yaranze igitaramo cya Seka Live cyabereye muri Camp Kigali

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134733/anne-kansiime-yakoze-mu-nganzo-acyeza-perezida-kagame-ibyaranze-seka-live-amafoto-134733.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)