APR BBC yakoze amateka nyuma y'imyaka 14 yegukana igikombe cya shampiyona (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagabo ni nyuma y'imyaka 14 itazi uko gisa kuko yagiherukaga 2009, yagitwaye REG BBC iyitsinze imikino 4-0.

Mu ijoro ryakeye tariki ya 8 Nzeri 2023 nibwo umurishyo w'imikino ya nyuma ya kamarampaka muri Basketball "BetPawa Playoffs" mu bagabo wakubiswe imbere y'abafana 7000 aho APR BBC yatanze REG BBC imikino 4 muri 7 bagombaga gukina.

Uyu mukino wabereye muri Kigali Arena, benshi bibazaga niba APR iri butsinde cyangwa REG BBC niba ibona umukino umwe ku buryo hazakinwa n'uwa 5.

APR yaje kubigeraho itsinze REG BBC amanota 80-68.

Amakipe yombi yasoje agace ka mbere anganya amanota 17-17.

Ibifashijwemo na Axel Mpoyo wabonaga umukino wa ni joro ari uwe, cyane ko ari na we watsinze amanota menshi (25), APR BBC mu gace ka babiri nibwo yashyizemo amanota menshi y'ikinyuranyo kuko yagatsinze 16-9. Bagiye kuruhuka ari 33-26.

Mu gace ka gatatu abasore ba REG BBC barimo Adonis na Belleck Bell wari wahiriwe n'umukino, bagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko biranga aka gace nako kegukanwa na APR BBC ku manota 22-20.

Agace ka nyuma abasore nka De Marcus Holland, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson na Ntore Habimana bagumishije APR BBC mu mukino inegukana aka gace ku manota 25-22 maze umukino urangira ari 80-68.

Umutoza wa APR BBC wanatowe nk'umutoza w'irushanwa, Maz Trakh yashimiye abakinnyi be uko bitwaye.

Ati "ntewe ishema n'aba bakinnyi, ibi nzahora mbyibuka ubuzima bwanjye bwose."

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson akaba ari we watowe nk'umukinnyi w'imikino ya kamarampaka.

Kigali Arena yari itatse amaringi meza
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, yabaye umukinnyi w'imikino ya Kamarampaka
Umutoza wa APR BBC, Maz Trakh yatowe nk'umutoza w'irushanwa
REG BBC yabaye iya kabiri
APR BBC yegukanye igikombe nyuma y'imyaka 14



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-bbc-yakoze-amateka-nyuma-y-imyaka-14-yegukana-igikombe-cya-shampiyona-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)