APR BBC yegukanye igikombe igayishije REG BBC... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko APR BBC itsinze REG BBC imikino utatu ibanza, kuri uyu wa gatanu i saa tatu z'ijoro hakinwaga umukino wa kane mu mikino irindwi iba itaganyijwe kugira ngo hamenyekane utwara igikombe.

Ikipe ya REG BBC yari yaratsinzwe imikino 3 ibanza,mu gace ka mbere yaje ikina ubona noneho ifite ubushake bwo gutsinda nubwo abakinnyi bayo basanzwe bangenderwaho nka Adonis Filer wabonaga gukora amanota bitari kubahira. Kaje kurangira amakipe yombi anganya amanota 17-17.

Agace kakabiri abakinnyi bakomeje guhangana cyane ariko aba APR BBC batangira gukora ikinyuranyo cyane cyane abasakaza imipira kuri bagenzi babo nka Holland ndetse na Ntore Habimana bari kumwe na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques wilson, byaje no kubahira aka gace karangira APR BBC iyoboye n'amanota 33 kuri 26 ya REG BBC.

Nkuko basoje agace ka kabiri bari hejuru abakinnyi ba APR BBC baje rwose ubonako bakomerejeho mu gace ka gatatu bakomeza gutsinda cyane binyuze kuri Axel Mpoyo wakoraga amanota 3 cyane,kaje kurangira n'ubundi APR BBC iyoboye n'amanota 55 kuri 46 ya REG BBC.

Agace ka kane kaje gasa nkakambere amakipe yombi ahanganye cyane ku rwego rwo hejuru ubona ari abakinnyi ku gito cyabo bakora ikinyuranyo.

Ku ruhande rwa APR BBC wabonaga Ntore Habimana, Axel Mpoyo ndetse na William Robeyns bakora ikinyuranyo mu gihe Niyonkuru Pascal ndetse na Belleck Bell aribo bakoze ikinyuranyo ku Ruhande rwa REG BBC.

Umukino waje kurangira ikipe ya APR BBC itsinze amanota 80 kuri 68 ya REG BBC yuzuza imikino 4 ihita itwara igikombe yaherukaga muri 2011.

Ntabwo ari uyu mukino wonyine wabaye kuko mu bakobwa ikipe ya APR WBBC yatsinze REG WBBC amanota 57 kuri 56 maze bahita banganya umukino umwe kuri umwe. Ubwo bivuze ko aya makipe azakomeza gukina yishakamo izatanga indi gutsinda imikino 4.


Uko APR BBC yatsinze imikino 4

Kuva iyi mikino yatangira Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'Ibidasembuye, Bralirwa binyuze mu kinyobwa cyayo 'Cheetah Energy'', ifasha abakunzi ba Basketball kuryoherwa. 

Iyo agace ku mukino karangiye cyangwa n'umukino urangiye muri rusange abafana baba bari kugaragaza ubuhanga bafite muri uyu mukino wa Basketball ku ihema rya Cheetah riri mu marembo ya BK Arena.

Abafana babishaka bajya kugerageza amahirwe yo gutsindira ibihembo bitandukanye birimo imipira yo kwambara, guhabwa 'Cheetah Energy'' ndetse n'amatike yo kuzakurikira umukino utaha. Icyo abo bafana baba basabwa ni ukugerageza gutsinda 'lancer franc' n'amanota atatu.

APR BBC yegukanye igikombe yaherukaga muri 2011

Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya 'Cheetah" yafashije abafana kwishima itanga ibihembo bitandukanye muri iyi mikino ya shampiyona 






Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134192/apr-bbc-yegukanye-igikombe-igayishije-reg-bbc-bralirwa-ikomeza-kugusha-neza-abafana-134192.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)