APR FC yakoze imyitozo ya mbere mu Misiri, Pitchou ntiyakorana n'abandi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yaraye ikoreye imyitozo ya mbere mu Misiri yitegura Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League.

Ni imyitozo yabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, akaba wari umwitozo wa mbere muri iki gihugu kuko bagezeyo mu rukerera rwo ku wa Gatatu.

Abakinnyi bose APR FC yahagurukanye mu Rwanda bakaba bameze neza bakoze imyitozo bose uretse Nshimirimana Ismaïl Pitchou wavuye mu Rwanda afite akabazo k'imvune utakoranye na bagenzi be aho yari arimo yitabwaho n'umutoza ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

Uyu munsi saa 17h00' iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu ikaba iri bukorere imyitozo kuri '30 Juin Stadium' ikibuga kizakira umukino ejo ku wa Gatanu.

Ni umukino APR FC isabwa kuzatsinda kugira ngo igere mu matsinda ni nyuma y'uko umukino wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.

Eng. Taddeo Lwanga na Ramadhan (22) bahanganiye umupira
Sharif Shaiboub Eldin Ali Abdelrahman
Ishimwe Christian uzaba wugarira ku ruhande rw'iburyo
Umuyobozi w'ubwugarizi bwa APR FC, Bienvenue Salomon Banga Bindjeme Charles
Yannick Bizimana
Abasore bameze neza
Ndikumana Danny utarakinira APR FC umukino n'umwe
Kapiteni wa APR FC, Omborenga Fitina
Intego ni ukugera mu matsinda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yakoze-imyitozo-ya-mbere-mu-misiri-pitchou-ntiyakorana-n-abandi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)