APR FC yanyagiwe na Pyramids FC inzozi zo mu matsinda zirangirira mu Misiri (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yanyagiriwe mu Misiri na Pyramids FC mu Misiri ibitego 6 kuri 1 maze inzozi zo kugera mu matsinda ya CAF Champions League 2023-24 ntiyazigeraho.

Wari umukino wo kwishyura w'ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League aho Pyramids FC yari yakiriye APR FC mu mukino wabereye kuri 30 June Stadium.

Umukino wabereye i Kigali amakipe yombi yanganyije 0-0, Pyramids FC yari imbere y'abafana bayo bake yari ibizi ko nta kosa igomba gukora.

Iminota 15 ya mbere iyi kipe yari yashyize igitutu kuri APR FC aho yakiniraga mu rubuga rwayo.

Byaje kubaha igitego ku munota wa 18 cyatsinzwe na Mohammed Reda ku ishoti yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina. Nyuma y'iminota 2 yaje kubona igitego cya kabiri nabwo ku ishoti ryaterewe inyuma y'urubuga rw'amahina.

APR FC yakomeje kurushwa kugeza ku munota wa 37 ubwo yabonaga kufura ku ikosa ryakorewe Nshuti, Omborenga yayiteye ikubita umutambiko w'izamu.

Nyuma y'umunota umwe yabonye koruneri yatewe bakayikuramo umupira ugasanga Christian aho ahagaze agasubizamo ariko umunyezamu akarikuramo. Bagiye kuruhuka ari 2-0.

Ku munota wa 56 APR FC yatsinzwe igitego cya 3 na Mostafa Mohamed nyuma yo guhagarara nabi k'ubwugarizi bwa APR FC.

Ku munota wa 62 Mostafayatsindiye Pyramids FC igitego cya 4. APR FC yahise ikora impinduka 3 havamo Yunusu, Ramadhan na Nshuti Innocent hinjiramo Clement Niyigena, Mugisha Gilbert na Mboama Victor.

Mohamed Chibi ku munota wa 70 yatsindiye iyi kipe igitego cya 5 ni kuri penaliti Ramadan Sobhi yateye igakubita igiti cy'izamu maze agahita asongamo. Ku munota wa 81 Mohamed Fathi yayitsindiye agashinguracumu ku ishoti rikomeye.

Ku munota wa 86, APR FC yabonye igitego cy'impozamarira cyatsinzwe na Victor Mbaoma kuri penaliti yari ikoreshejwe na Mugisha Gilbert.

YageragejeUmukino kwishyura biranga maze umukino urangira ari 6-1 maze inzozi za APR FC zo kujya mu matsinda ya CAF Champions League umwaka w'imikino 2023 zirangirira mu Misiri.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yanyagiwe-na-pyramids-fc-inzozi-zo-mu-matsinda-zirangirira-mu-misiri-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)