APR irimo gukoza imitwe y'intoki ku gikombe (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR WBBC yaraye itsinze REG WBBC maze isigara isabwa gutsinda umukino umwe kugira ngo yegukane "BetPawa Playoffs".

Imikino ya nyuma ya Kamarampaka mu bagore yari yakomeje muri Basketball "BetPawa Playoffs" aho APR WBBC na REG WBBC bakinaga umukino wa 4.

Aya makipe akaba agomba gutanguranwa imikino 4 muri 7, yagiye gukina APR ifite 2-1, n'uyu yaje kuwutsinda 77-67 maze ihita yuzuza 3-1.

Abakobwa ba REG cyane cyane binyuze muri Betty Kalanga watsinze amanota 25 mu mukino, batsinze APR agace ka mbere mu buryo bworoshye amanota 22-13.

Abakobwa b'umutoza Nkurikiyinka Deo, baje mu gace ka kabiri bashaka kugabanya ikinyuranyo cy'amanota 9 batsinzwe mu gace ka mbere ariko babasha gukuramo 3 gusa. Bagatsinze ku manota 13-10 maze bajya kuruhuka ari 32 ya REG kuri 26 ya APR.

Agace ka gatatu APR WBBC yagarutse imeze nk'aho ari nshya maze REG WBBC birayicanga.

Muri aka gace nibwo abakinnyi nka Odile Tetero watsinze amanota menshi muri uyu mukino (28) na Akon Rose watsinze 21 bigaragaje cyane maze bagatsinda 20-8, baje no gutsinda agace ka nyuma ku manota 31-27 maze begukana umukino ku manota 77-67.

APR yahise igira imikino 3 aho isabwa gutsinda umukino umwe igahita yegukana igikombe.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-irimo-gukoza-imitwe-y-intoki-ku-gikombe-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)