APR yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe giteretse (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR BBC yateye intambwe ya mbere igana aho igikombe cy'imikino ya kamarampaka muri Basketball "BetPawa Playoffs" giteretse nyuma yo gutsinda REG BBC.}}

Mu ijoro ryakeye nibwo hatangiye imikino ya nyuma ya kamarampaka mu mukino wa Basketball mu bagabo aho APR BBC na REG BBC zatangiye urugendo rwo gutanguranwa imikino 4 muri 7.

APR BBC yatangiye neza cyane aho yatsinze umukino wa mbere ku manota 68-62.

APR BBC yatangiye neza cyane itsinda agace ka mbere amanota 20-16, ibifashijwemo kandi na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson wavuye muri REG BBC watsinze n'amanota menshi muri uyu mukino (23) yatsinze agace ka kabiri ku manota 16-14 bajya kuruhuka ari 36 kuri 30.

Abasore ba APR BBC bagarutse ku gace ka 3 bafite imbaraga nyinshi bagatsinda ku manota 17-12 ni mu gihe REG BBC yatsinze agace ka nyuma ku manota 20-15 maze umukino urangira 68-62.

Nyuma yo gutsinda umukino wa mbere, aya makipe azahura mu mukino wa 2 ejo ku Cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023.

Mu bagore kandi APR WBBC nayo yaraye itsize The Hoops 84-47, ikaba yahise igera ku mukino wa nyuma kuko itsinze iyi kipe imikino 3-0, itegereje iyo bizahura hagati ya REG WBBC yaraye itsinze IPRC Huye 85-66, yahise igira imikino 2-0, itsinze undi yahita igera ku mukino wa nyuma.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-yateye-intambwe-ya-mbere-igana-aho-igikombe-giteretse-amafoto

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)