Arenga miliyoni 4 ni yo Pyramids FC yishyuye kugira ngo imodoka igendamo i Kigali itakwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 14 Nzeri 2023 nibwo Pyramids FC yageze mu Rwanda ije gukina na APR FC mu mukino ubanza w'ijonjora rya 2 rya CAF Champions League.

Ni umukino uzaba ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023ri Kigali Pele Stadium, ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 29 Nzeri 2023.

Iyi kipe ubwo yari igigeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali i Kanombe yakiriwe n'imodoka 2 imwe yari yamaze gushyirwamo ikirango cya Pyramids FC (imbere gusa) ni mu gihe indi nta cyari kiriho ari iya sosiyete itwara abagenzi ya Volcano.

Benshi mu gitondo cyakurikiyeho cya tariki ya 15 Nzeri 2023 batunguwe banatangazwa no kubona noneho imodoka yatatswe ibarango by'iyi kipe ndetse harimo n'amwe mu mafoto y'abakinnyi bayo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yanze kugendera mu modoka itariko ibirango byayo maze ihitamo gutanga ikiraka bakayitaka maze mu gihe bazaba basubiyeyo, bamaze gutanga imodoka ba nyir'imodoka bakabikuraho.

Amakuru avuga ko umuntu wayitatse yishyuwe ibihumbi 3.5 by'Amadorali, ni ukuvuga miliyoni 4 n'amafaranga ibihumbi 200 by'amafaranga y'u Rwanda kugira ngo imodoka ibe isa uko isa uyu munsi.

Ni uku imodoka Pyramids FC igendamo i Kigali imeze



Source : http://isimbi.rw/siporo/Arenga-miliyoni-4-ni-yo-Pyramids-FC-yishyuye-kugira-ngo-imodoka-igendamo-i-Kigali-itakwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)