Babiheruka kera! Bimwe mu bintu bikumbuwe mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu myaka ya 2008 kuzamura ubwo umuziki nyarwanda waruri kwiyubaka hari byinshi byawurangaga byatumaga ushyuha ku buryo abakunzi bawo bahoranaga amashyushyu y'udusha n'udukoryo abahanzi nyarwanda bagaragazaga icyo gihe. Uko waje gutera imbere ariko ibi byaje guhinduka aho bimwe muribyo bimaze kuba amateka. 

Ibi ni bimwe mu bintu bikumbuwe kugaragara mu muziki nyarwanda harimo n'ibiheruka  gukorwa kera abafana bakumbuye:

1.Indirimbo zihurijwemo abahanzi benshi.

Mu bihe bitandukanye, abahanzi nyarwanda bagiye bahurira mu ndirimbo zitandukanye ugasanga byishimirwa n'abakunzi b'umuziki nyarwanda, aho wasangaga mu ndirimbo buri wese yisangangamo bitewe n'uburyo zabaga zaririmbwemo n' abahanzi bakora injyana zitandukanye.

Mu njyana ya Rap/Hip Hop byatangijwe cyane n'umuraperi Pacson aho yakunze kujya ahuriza abararaperi batandukanye mu ndirimbo imwe. Izi ndirimbo zirimo nka 'Imvune z'abahanzi', 'Anti-Virus', 'Imariziritse', Revolution', izi zose zahuriwemo n'abarenga 10 kandi zakirwa neza n'abafana.

Ibi kandi muri 2012 byakomejwe na Zizou Alpacino yagendaga ahuza abahanzi babaga bakunzwe cyane muri icyo gihe bagakora inzirimbo bahuriyemo twavuga nk'iyo bita ''Arambona agaseka'', Bagupfusha ubusa, Ibitenge, Simubure ndetse n'izindi zagiye zikundwa n'abatari bake. Kugeza ubu aho umuziki nyarwanda umaze guhindura amateka, biragoye kubona abahanzi batandukanye bahuriza imbaraga mu ndirimbo imwe.

2. Indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi (Zirimo ubutumwa bwigisha)

Abanyarwanda benshi iyo muganiriye bakubwira ko umuziki wakorwaga kuva 2009 kugeza 2015  bawukumbuye bitewe n'uburyo abahanzi bakoraga umuziki muri icyo gihe babaga bafashe umwanya uhagije bagakora mu nganzo ku buryo iyo basohoraga indirimbo yakoraga ku mitima ya benshi ndetse ikamara igihe kinini igikunzwe icyo abubu bita kuba kuri hiti.

Indirimbo nka Beletilida ya Miss Jojo, Yantumye ya King james, Ikaramu ya Diplomate,Wampoye iki ya Urban boys, Nsubiza ya Emmy, Biteye Ubwoba ya Oda Paccy, Ibaruwa kuri Mama ya Pacson na Meddy, Akanyarirajisho ya Jay Polly n'izindi nyinshi ntizizava mu matwi y'Abanyarwanda.

Bamwe bavuga ko ubu izi ndirimbo ziganjemo ubutumwa buri wese yibonamo ntizigipfa gukorwa dore ko izikorwa ubu ari izuzuyemo iraha, kwishimisha n'ibindi bituma bamwe bavuga ko abahanzi b'ubu batakizi kwandika  indirimbo zubaka sosiyete nyarwanda.

3.Guhangana hagati y'Abahanzi (beef)

Mu bihe byashize abahanzi babaga bakunzwe cyane bahoraga bahanganye cyane ku buryo byarengaga bakanabicisha mu ndirimbo ndetse zigakundwa n'abatari bake. Byumwihariko mu bahanzi bakoraga injyana ya Hip Hop ho barahanganaga cyane. Urugero twavuga nka Bulldog na K8 Kavuyo na Riderman, P Fla n'abandi batasibaga gukora indirimbo bibasirana. Ibi byatumaga abakunzi ba Rap bahora bafite amatsiko ku ndirimbo nshya isohoka n'icyo umuraperi yasubije mugenzi we.

Ku rundi ruhande ni nako abahanzi bari bakomeye muri icyo gihe nka The Ben na Meddy babaga bahanganye cyane ibyo bigahora biteza impaka hagati y'abafana babo aho bahoraga babagereranya rwarabuze gica  ku buryo umwe iyo yasohoraga indirimbo undi nawe yararaga muri studio akora iye kugira ngo aze azimye mugenzi we.

Aba bahanzi kubabona bahurira mu ndirimbo imwe ntago byabaga kenshi cyane mbese ibyabo byari bimeze nka Messi na Ronaldo cyangwa Diamond na Ali Kiba muri Tanzania aho n'ubu umwe akora Hit undi agakora indi kugeza ubwo bageze naho babiteramo urwenya ngo Meddy yashatse umugore bituma na The Ben ashaka.

Si abo gusa kuko no muri Afrobeat abahanzi nka Kitoko, Kamishi, Mico The Best na Uncle Austin babaga bakamejeje buri umwe wese yiyita umwami w'iyi njyana.

4. Urukundo hagati y'abahanzi batandukanye

Uretse ibyagiye biba mu bihugu bitandukanye bikomeye aho abahanzi muri muzika bagiye bakundana bigacika ndetse inkuru ikaba kimomo ku Isi yose urugero twavuga nka Jay Z na Beyonce, Chris Brown  na Rihanna, Selena Gomez na Justin Bieber ndetse n'abandi.

Mu Rwanda naho hagiye haba  urukundo rukomeye hagati y'abahanzi rwasigaye mu mitwe ya benshi ndetse rutazibagirana. Aha twavuga nka couple ya Safi Madiba na Knowless, aba bavuzwe cyane mu munyenga w'urukundo aho rwagiye rukomokaho indirimbo nyishi nka Warurihe, Wampoye iki, Ukuri n'izindi.

Indi couple twavuga ni nk'iyumuraperi ukomeye cyane witwa  Riderman ndetse na Asinah aba nabo bakanyujijeho biratinda. Undi twavuga ni Nizzo Kabosi wo muri Urban Boys wagiranye ibihe bidasanzwe n'umukobwa w'umuhanzi witwa Sacha.

Uretse abo kandi hari nka King James byahwihwiswaga ko yakundanaga na Priscilla ndetse n'abandi benshi. Ibi nubwo bitakigaragara mu bahanzi bagezweho ubu, ariko byaryoshyaga umuziki nyarwanda.

5.Umuziki  uyoboye Siporo Â 

Iyo urebye uyu munsi mu itangazamakuru ry'u Rwanda usanga abanyamakuru bakora ibiganiro by'imikino bakundwa cyane kurusha abakora imyidagaduro {showbiz}cyane cyane kuri radio na Televiziyo. Aho kera wasanganga abanyamakuru babaga bakora ibiganiro bya showbiz babaga bazwi cyane ndetse bakunzwe ugereranije n'abakoraga ibiganiro bishingiye ku mikino.

Ibi bigaragazwa n'uburyo ibiganiro bya siporo byabaga ari bike ndetse bifite igihe gito ugereranije n'ibyavugaga ku imyidagaduro. Ndetse na none ibi bigaragazwa n'uburyo ibiganiro bya siporo bisigaye byumvwa cyane ku buryo byinjiriza ba nyiri bitangazamakuru binyuze mu kugira abaterankunga benshi ugereranije n'ibiganiro by'imyidagaduro.

Si ibyo gusa kuko ubu n'umunyamakuru mushya uje muri siporo usanga amenyekana vuba ugereranije n'uwo baziye rimwe mu itangazamakuru we akinjira mu imyidagaduro. 

Ikindi kigaragaza ko imikino yigaranzuye imyidagaduro ni uburyo abanyamakuru bakoraga showbiz bagize ibihe byiza mu bihe byashize aribo bakiri ku gasongero gusa bagenda bahinduranya ku bitangazamakuru bitandukanye bigaragaza ko bikigoranye kubona abanyamakuru bashya b'imyidagaduro batumbagira ngo bagere ku gasongero ugereranije no muri siporo aho hari abana bakiri bato bagiye bigaragaza cyane bakaba bamaze kuba ibyamamare.

6. Amatsinda y'abahanzi

Kuva kera umuziki nyarwanda wagiye ugira amatsinda y'abahanzi yaba mu gihe cya mbere y'uko utera imbere ubwo hari nk'amatsina nk'Impala n'andi. Aho umuziki uhinduriye isura nabwo hagiye havuka amatsinda arimo nka KGB, The Brothers, UTP Soldiers bagize uruhare mukuwuzamura tutibagiwe itsinda rya Tuff Gangs ryazamuy injyana ya Rap rikanatinyura benshi bayikora ubu.

Nyuma yaba kandi hagiye havuka amatsinda yabiciye bigacika arimo Dream Boys, Urbon Boys, Active na Just Family. Aya matsinda yafashije mu kuryoshya umuziki nyarwanda aho yarangwaga no guhangana no kuzana udushya bityo abafana b'umuziki nyarwanda bagahora mu bihe byiza aho bahabwaga imiziki mishya ubutitsa bitewe n'uko aya matsinda yahoraga arushanwa mu gusohora ibihangano bishya.

Ubu  ntabwo aya matsinda agihari ndetse n'ayaje nyuma ntabwo yateye kabiri. N'abahanzi bagerageje gukora amatsinda ntabwo byabahiriye cyane bityo abafana b'umuziki nyarwanda bacyifuza kongera kuba mu bihe birangwamo amatsinda y'abahanzi asa nk'ahanganye.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134552/babiheruka-kera-bimwe-mu-bintu-bikumbuwe-mu-muziki-nyarwanda-134552.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)