Bafatwa nk'abarakare! Menya impamvu Abarusiya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutinywa, gufatwa nk'abantu bari seriye cyane (Serious) no kugira igitinyiro Abarusiya bagira byose babikomora ku kuba badakunze guseka kabone n'iyo baba bari kwifotoza. 

Ibyo kudaseka ni umuco wamaze kwinjira mu Barusiya ku buryo bigoye kubona umurusiya uri kumwenyura, si ibyapfuye kuza gutyo gusa bifite inkomoko ku makimbirane yagiye aba hagati y'Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ushobora guhita wibaza uti ibyo bihuriye he.  Twagerageje gushaka impamvu y'iyi myitwarire, twifashishije imbuga zitandukanye zirimo The Moscow Times, The Atlantic n'ibindi bitandukanye. Muri rusange, guseka k'umunyamerika bifite icyo bivuze gikomeye ku murusiya.

Ibi byatangiye mu gihe u Burusiya bwari bucyitwa Leta Zunze Ubumwe z'Abasoviyete, ndetse no mu gihe cy'intambara y'ubutita. Mu myaka yakurikiye hacagaho ibiganiro kuri televiziyo no mu binyamakuru byitwa 'Their Customs' cyangwa se 'imico yabo' aho wasangaga havugwa imico y'abanyamerika ndetse n'abandi bantu bo mu bihugu bimwe na bimwe by'uburayi ku buryo umurusiya wese yumva ko ari abantu babi.

Mu bintu byakundaga kugarukwaho cyane ni ukumwenyura k'umunyamerika (American smile). Abasoviyete babwirwaga ko inseko y'umunyamerika ikwiye gufatwa 'nk'ikirura gifite inyota yo gutegeka no kwigarurira amahanga kiri kwerekana amenyo yacyo atyaye'. Ibi bikaba byarashakaga kuvuga ko guseka k'umunyamerika kuba kwuzuye ubugome n'uburyarya kugira ngo abashe kugera kucyo ashaka.

Ibi byakomejwe gucengezwa mu barusiya kugera ubwo biva mu murongo wa politike bikajya no mu buzima busanzwe aho umunyamerika afatwa nk'umuntu w'indyarya mu buryo amwenyura ngo akenshi ugasanga uko kumwenyura bitwikiriye ubuhemu n'ubugambanyi mu bijyanye n'uubucuzi yewe ngo kabone n'iyo yaba ari hagati yabo bitagombeye gukorerwa umunyamahanga.

Iyo ni impamvu nyamukuru yazanye umuco wo kutamwenyura mu Burusiya, akenshi ugasanga ayo makuru yabageragaho yaberekaga ko igihugu cyabo gifite ibintu byose ku buryo nta murusiya ukwiye kwifuza ikintu icyaricyo cyose giturutse muri Amerika.

Indi mpamvu abarusiya bashingiraho mu kudakunda guseka, ngo ni uko  bisobanuye amarangamutima. Bivuze ko igihe useka nta marangamutima ufite uba ufite ikibazo. Aha bihita bigera ku mafoto. Usanga abantu benshi iyo bagiye kwifotoza bagerageza guseka kugira ngo bagaragare neza mu ifoto. Ku murusiya, guseka nta kintu kigusekeje cyangwa kigushimishije bifatwa nk'ubugoryi.

Ibi byo bituruka ku mugani bafite uvuga ko iyo urebye umuntu utari guseka umubonamo ibitekerezo n'ubwenge, wabona uri guseka cyane cyane aseka ubusa ukamubonamo ubupfapfa n'ubusazi. ibi babishingira kandi ku buryo iyo abantu bagiye kwifotoza bafite utugambo bakoresha (urugero rwatanzwe ni cheese) kugira ngo bagaragare nkabari guseka, ngo ibi bishatse kuvuga ko umuntu aba ari kwigira nk'iby'abasazi.

Ku Barusiya rero, guseka bigomba kuba ari uko hari impamvu igaragara itumye umwenyura ngo kuko nta munyabwenge useka ntakimusekeje, cyangwa se uko guseka kukaba uburyarya.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134441/bafatwa-nkabarakare-menya-impamvu-abarusiya-badakunda-guseka-134441.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)