Bagiye kongera guhura! Chorale Christus Regn... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo aherutse gushyira ahagaragara amashusho y'indirimbo yasubiyemo 'Umwana ni umutware' ya Ngarambe François-Xavie yabaye idarapo ry'umuziki we kuva yakwinjira mu muziki. Ni indirimbo yahesheje ibikombe Ngarambe, umunyamuziki waboneye benshi umuziki.

Uyu muhanzi ku wa 20 Kanama 2023 yakoreye igitaramo cy'amateka muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV), yahuriyemo na Chorale Christus Regnat. Ni igitaramo yeretswemo urukundo rudasanzwe, cyari icya mbere akoze nyuma y'imyaka itatu ishize ari mu muziki.

Umuyobozi Wungurije Ushinzwe ibya tekinike n'imyitwarire muri iyi korali, Bizimana Jeremie yabwiye InyaRwanda ko impamvu batumiye Josh Ishimwe zirenze imwe, kuko ari umuhanzi w'indirimbo nyinshi ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika kandi zahimbwe n'abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika.

Akomeza ati 'Icyo akora ni ukuzisubiramo mu buryo buziha kongera gukundwa bundi bushya bitewe n'uburyo azihuza na gakondo.'

Bizimana anavuga ko Josh Ishimwe ari inshuti ya Chorale Christus Regnat, cyane ko muri Kanama 2023 baririmbye mu gitaramo cye.

Ati 'Ni inshuti yacu cyane! Ngirango mwabonye ko natwe mu gitaramo cye aherutse gukora twagiye kumushyigikira. Ni muri uwo mujyo rero nawe azaza kudushyigikira.'

Josh Ishimwe ugiye kuririmba muri iki gitaramo ni umuhanzi ukunzwe n'ingeri nyinshi; abakuru n'abato, abo mu matorero atandukanye ndetse n'abo muri Kiliziya Gatolika.

Amarembo y'ahazabera iki gitaramo azafungurwa guhera saa kumi z'umugoroba. Kwinjira ni 5,000 Frw mu myanya isanzwe (Early Bird), 10,000Frw muri VIP na 15,000 Frw ku meza y'abantu batandatu (Table) n'aho mu myanya ya 'Premium' ni ukwishyura 20,000 Frw.

Ku munsi w'igitaramo hari amafaranga aziyongera kuri buri tike: Mu myanya isanzwe uzishyura 8,000 Frw, 15,000 Frw muri VIP, muri 'Premium' ni 25,000Frw ni mu gihe ku meza y'abantu batandatu bitazahinduka ari ukwishyura 150,000 Frw.

Ushobora gutangira kugura itike unyuze ku rubuga www.christusregnat.rw cyangw ase ukifashisha uburyo bwa Code aho ukoresha *182*8*1*666600# (Regina Pacis). Chorale Christus Regnat ibarizwa muri Kiriziya Gatorika muri Paruwasi yitiriwe Umwamikazi w'Amahoro (Regina Pacis) i Remera, Arikidiyosezi ya Kigali.

Ni korari imaze kubaka izina mu ndirimbo zinyuranye zaba izisingiza Imana, izirata umuco ndetse n'izindi zinyuranye.

Izwi mu ndirimbo nka 'Umukozi w'umuhanga', 'Duhakirwe', 'Ca akabogi', 'Mu maboko yawe', 'Mama shenge' bakoranye na Yverry na Andy Bumuntu n'izindi.

Iyi korali yakoze kandi ingendo nyinshi z'iyogezabutumwa mu gihugu cy'u Rwanda ndetse no hanze yacyo.

Yakoze ibikorwa by'urukundo bitandukanye harimo gusura abarwayi, gufasha imfubyi n'abapfakazi ndetse no kurihira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza.

Iyi korali yaherukaga gukora igitaramo cyabo bwite ku wa 5-Ukwakira 2019. Icyo gihe bari batumiye Umufaransa w'umubyabigwi mu muziki Jean Claude Gianadda ufite indirimbo zikabakaba 1000.

Binyuze muri iki gitaramo, Jean Claude Gianadda yabashije gutaramira i Kigali anyura abakristu mu ndirimbo ze zirimo nka 'Trouver dans ma vie Ta présence', 'Jésus me voici devant toi', 'Tiens Ma Lampe Allumée' n'izindi. Uyu mugabo afite album nka: 'Qu'il est formidable d'aimer', 'Près de Toi Marie' n'izindi.

Jean Claude yabonye izuba mu 1944 avukira mu gihugu cy'u Bufaransa. Yabaye umwarimu wa Siyansi n'umuyobozi w' ishuri rya Koreji Saint Bruno i Marselle mu Bufaransa kuva 1970 kugeza 1994. Uyu muhanzi w'umunyabigwi yashyize hanze album ya mbere mu 1974 aho yafatanyaga kuririmba no kwigisha muri Koreji Saint Bruno.

Ku myaka 50 y'amavuko yaje gusezera ku mwuga we w'ubwarimu yiyegurira gusa kuririmba nk'ubutumwa bwe bw'ibanze muri Kiliziya. Jean Claude Gianadda nk'umuririmbyi, yakoze indirimbo nyinshi cyane zikubiye muri za Album zirenga 100. Ni abahanzi bacye ku isi afite aka gahigo.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134919/bagiye-kongera-guhura-chorale-christus-regnat-yatumiye-josh-ishimwe-mu-gitaramo-cyayo-134919.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)