Bajye baza bafate 'amaselfie': Perezida wa Ra... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu ni bwo habaga umukino wa nyuma w'igikombe cya RNIT Savings Cup wari wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports. 

Iki gikombe byaje kurangira cyegukanwe na Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0. Ibi bitego bibiri bya Murera byatsinzwe na Heltier Luvumbu Nzinga naho ikindi kimwe gitsindwa na rutahizamu, Charles Bbale.

Nyuma y'uyu mukino, Perezida wa Rayon Sports yagiranye ikiganiro n'umunyamakuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iitangazamakuru (RBA), Rugaju Reagan kuri YouTube ye maze amubaza ibibazo bitandukanye.

Amubajije uko yiyumva bitewe nuko imikino ya nyuma yose bagezeho bahita begukana ibikombe, yasubije avuga ko bishimye ndetse anavuga ko bashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, irambye kandi itameze nk'umuriro w'amashara.

Yagize ati "Turishimye kubera ko ibi bikombe, ibyo tugeraho ni ukubera ko twakoze. Nakunze kubabwira ko ntabwo twubaka ibintu bigurumana nk'umuriro w'amashara, niyo mpamvu umwaka wa mbere byari ibibazo nta cyo twagezeho. Ariko hari ibyo twubatse, uwa 2 turongera dutera intambwe, uwa 3 ngibi ibyo turimo tugeraho".

"Ibi rero turabyishimira ariko na none inzira iracyari ndende kuko komite nyoboye ndetse n'umuryango wa Rayon Sports muri rusange, turashaka kubaka Rayon Sports ikomeye, irambye, itubakika ngo ejo yongere isubire inyuma".

"Ntabwo twubakira umwaka w'umukino, nta bwo twubakira umukino umwe, turubaka Rayon Sports ikomeye n'ejo n'ejobundi n'abana bazaza bagasanga ikomeye. Ikomeye mu Rwanda, ikomeye mu karere ndetse no ku rwego rwa Afurika".

"Ibi rero turabyishimira kuko ni imbuto z'imbaraga aba Rayon bashyize hamwe, haba abakinnyi, haba abatoza, haba ubuyobozi haba abakunzi bayo turubaka kandi tuzakomeza, turakomeza kubaka ibyiza birushujeho biri imbere". 

Perezida wa Rayon Sports abajijwe niba hari ubutumwa bajya bagenera abakinnyi kuri iyi mikino ya nyuma bitewe nuko bayitsinda buri gihe bari hejuru cyane, yasubije avuga ko Rayon Sports ari ikipe y'amateka ndetse ko batubaka Rayon Sports bagendeye ku makipe yo mu Rwanda.

Yagize ati "Rayon Sports, amateka yayo ndakeka muyazi nubwo muri abana. Ntabwo twe duhiga n'ikipe yo mu Rwanda, mujya mubona n'izindi ziza kudafatiraho 'Selfie' zavutse ejo bundi. Tumaze hafi imyaka 60, dufite ibikombe bya shampiyona, twaserukiye igihugu inshuro nyinshi, Rayon Sports yatwaye ibikombe by'Amahoro".

"Ntabwo twe duhiga ubutwari n'umuntu cyangwa n'ikipe, twe turakora. Gusa mu kinyarwanda baravuga ngo uguhiga ubutwari muratabarana, icyo ni cyo tuvuga ubundi tugakorera mu kibuga".

"Nta bwo twe twubaka Rayon Sports tuyubakiye ku makipe yo mu Rwanda, turubaka Rayon Sports tuyubakiye ku makipe yo mu karere, urwego rw'Afurika tukajya duhura n'izindi zo mu Rwanda kubera ko duhuriye muri shampiyona cyangwa mu gikombe cy'Amahoro".

"Naho ubundi ntabwo twubaka Rayon Sports tuyubakiye ku ikipe iyo ariyo yose ya hano mu Rwanda. Twe twubaka ibintu birambye kandi biteye imbere naho izindi zo nazo ndazubaha, turubahana bajye baza bafate 'amaselfie' naho ubundi twebwe dukore".

Uwayezu Jean Fidele ku bijyanye n'urugendo rwerekeza muri Libya aho bazaba bagiye gukina na Al Hilal Benghazi SC mu ijonjora rya kabiri ry'imikino ya CAF Confederation Cup, yavuze ko biteguye nta kibazo ndetse bazakora n'ibishoboka byose bakerekeza mu matsinda.


Perezida wa Rayon Sports avuga ko bari kubaka ikipe izajya ihangana ku rwego rw'Afurika 


Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 3-0





Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134197/bajye-baza-bafate-amaselfie-perezida-wa-rayon-sports-nyuma-yo-kwihimura-kuri-kiyovu-sports-134197.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)