Bakuze babareba kuri Televiziyo! Imbamutima z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibyabaye kuri The Ben byanageze kuri Meddy ubwo yageraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu 2018. Aba bahanzi bombi baririmbye mu bitaramo byaherekeje ibitaramo by'umuziki bya 'East African Party' byatanze ibyishimo ku mubare munini.

Hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baherutse kwibaza ibyabaye kuri bamwe mu bakobwa, kuko batakigaragara basuka amarira imbere y'abahanzi.

Hari umwe mu bakobwa 'Joyeuse' uherutse gukoresha urubuga rwe rwa Instagram aca ibintu yumvikanisha ko yimariyemo umuhanzi Juno Kizigenza, kandi yifuza guhura nawe- Hamwe n'imbaraga z'itangazamakuru byarakunze aba bombi barahura.

Juno Kizigenza yamusohokanye muri Kigali Convention Center, amugurira imyambaro mu inzu y'imideli Zoi yashinzwe n'abakobwa bibumbiye muri Mackenzie kandi bagirana ibiganiro birambuye.

Kimwe mu bishimisha umutima ni uguhura n'umuntu wahoze ari inzozi zawe, mbese ubona ko utazigera ugira amahirwe yo kuramukanya nawe, cyangwase kwicarana ku meza amwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, muri BK Arena ubwo hatangazwaga abahanzi umunani bazaririmba muri 'MTN Iwacu Muzika Festival', byagaragaye ko abahanzi batandatu ari ubwa mbere bagiye kuririmba muri ibi bitaramo.

Bruce Melodie na Riderman si bashya muri ibi bitaramo bigera mu Ntara zitandukanye z'u Rwanda, ariko Afrique, Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano na Niyo Bosco   ni ubwa mbere bagiye gutaramira muri izi Ntara bigizwemo uruhare na East African Promoters (EAP).

Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n'aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw'u Rwanda.

Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.

Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk'iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.

Alyn Sano uri mu bazaririmba muri ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere, avuga ko ari ibyo kwishimira kuri we, kuba agiye guhurira ku meza amwe na Bruce Melodie na Riderman yakuze yifuza kuzahurira n'abo ku meza amwe.

Uyu mukobwa yavuze ko abashije kugera kuri iyi ntambwe kubera uruhare rw'itangazamakuru rwashyigikiye inganzo ye kugeza aho 'aho nshobora kwicara hano n'ibihangange [Yakebutse areba Riderman na Bruce Melodie] bya 'danger' nahoze nifuza kwicarana nabyo.'

Yavuze ko ibi bimuteye imbaraga, kandi afite ibintu byinshi ari gutegurira abafana be n'abakunzi b'umuziki.

Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yashimye East African Promoters yabahurije muri ibi bitaramo, kuko bigiye gutuma bahura n'abahanzi bakuru mu muziki bigiraho byinshi.

Ati "Ndashimira ababyeyi bakuru ku bw'iyi ntambwe badufashije gutera [...] Twiteguye gutanga ibyiza byose dufite ku bantu bose tuzabana (n'abo). Iryo ni isezerano tubahaye."

Umuraperi Bushali yumvikanisha ko amavugurura yakozwe muri ibi bitaramo kugeza ubwo byiswe "MTN Iwacu Muzika Festival" atanga icyizere mu guteza imbere abahanzi bashya n'abamaze igihe kinini mu muziki.

Uyu mugabo avuga ko kuba agiye kuririmba 'bwa mbere' muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara afite umukoro wo kuhakorera amateka.

Bruce Melodie umaze imyaka irenga 10 mu muziki, avuga ko bitewe n'ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 n'izindi gahunda, yari amaze imyaka ine ataririmbira mu Ntara. 

Akavuga ko ari ibyo kwishimira kuko agiye kongera kwegera abafana be no kubataramira binyuze mu bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival'.

Niyo Bosco ugiye kuririmba bwa mbere muri ibi bitaramo, yavuze ko byamukoze ku mutima kuba yicaye ku meza amwe n'abahanzi bakuru mu muziki.

Yashimye East African Promoters 'kuba nanjye ndi mu bona yatekereje(ho) kugirango mbe muri 'MTN Iwacu Muzika Festival'.

Yizeje ko yiteguye gutanga ibyishimo binyuze mu kuririmba mu buryo bwa 'Live' nk'uko bizagenda ku bandi bahanzi.

Bwiza yavuze ko ari bwo bwa mbere agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Avuga ko ibi bitaramo yabirega kuri Televiziyo atarinjira mu muziki.

Ati "Njyewe ni ubwa mbere ngiye kuririmba muri Iwacu Muzika nahoze mbibona kuri Televiziyo ubundi nkabyumva mu makuru. Nishimiye ko kuri iyi nshuro nanjye nagiriwe icyizere cyo kuzaba umwe mu bahanzi bazaririmbamo."

Uyu mukobwa uzwi mu ndirimbo zirimo 'Ready' yavuze ko yiteguye guha ibyishimo abanyarwanda nk'uko bagenzi be babisezeranyije.

Afrique yavuze ko amahirwe yabonye yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival adateze kuyapfusha ubusa, kuko agiye gukora uko ashoboye ku buryo azajya agaruka ku rutonde rw'abagomba kuririmba muri ibi bitaramo.

Ati "Ni ku nshuro yanjye ya mbere muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' ariko siyo nshuro ya nyuma. Kubera ko bitewe n'ibintu tugiye kuhakorera 'Iwacu Muzika' yose izajya iza nizeye neza ko tuzajya tuba turimo."


Bwiza yavuze ko ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yabirebaga kuri Televiziyo none agiye kubiririmbamo 

Chriss Eazy yavuze ko we na bagenzi be biteguye kunezeza abakunzi b'umuziki mu Ntara 

Bruce Melodie yatangaje ko imyaka ine yari ishize adataramira mu Ntara bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19 

Riderman yavuze ko bishimishije kuba MTN igiye guhekereza ibi bitaramo mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere

Niyo Bosco yavuze ko yiteguye gususurutsa abafana be binyuze mu buryo bwa Live 

Hilary Saint Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN [Uri iburyo], yavuze ko biyemeje gutera inkunga ibi bitaramo kubera ko bashaka kugira uruhare mu iterambere ry'umuhanzi Nyarwanda

Alyn Sano avuga ko kwisanga ku meza amwe n'abantu yakuze akunda bimuteye ishema
Bushali yashimye MTN Iwacu Muzika Festival yamufashije gutaramira abafana be mu Ntara Â 

Afrique yavuze ko yiteguye kujya agaruka ku rutonde rw'abaririmba muri ibi bitaramo


Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ikiganiro cyagarutse ku itangizwa ry'ibi bitaramo

KANDA HANO UREBE IBYATANGAJWE N'ABAHANZI BAZARIRIMBA MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL
">

Kanda hano urebe amafoto menshi ya 'MTN Iwacu Muzika Festival'

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134164/bakuze-babareba-kuri-televiziyo-imbamutima-zabahanzi-bisanze-ku-meza-amwe-na-bruce-melodie-134164.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)