Nta kintu kiryohera umufana nko kwitabira igitaramo kirimo umuhanzi akunda, amarangamutima ya muntu usanga ahanini ari yo amukururira kujya kwihera ijisho umuhanzi akunda, n'iyo byaba bihenze kwinjira mu gitaramo yakoze usanga yigomwa amafaranga yose yashyizweho mu kwinjira mu gitaramo.
Muri iyi minsi hirya no hino muri Afurika ndetse no mu Rwanda, hamaze iminsi hakora ibitaramo bihenze kubyinjiramo. Abahanzi nyafurika barimo Burna Boy, Wizkid na Davido bari mubari guca akayabo mu kwinjira mu bitaramo byabo, ariko sibo gusa kuko urebye no hanze ya Afurika benshi mu byamamare usanga baca akayabo mu bitaramo byabo.
Hari abahanzi cyane cyane b'ibyamamare ku isi, bakora ibitaramo bihenze cyane kubyitabira. Muri iyi nkuru, reka turebe abahanzi 10 biganjemo abafite amazina akomeye ku isi bakora ibitaramo bihenze mu kubyitabira n'amafaranga bakunze guca kwinjira mu bitaramo byabo dore ko ubyinjiramo aba ari wa muntu usanzwe atunze agatubutse.
1. BeyonceÂ
Icyamamarekazi Beyonce Knowles Carter, niwe uza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bakora ibitaramo bihenze. Kuba adakunze gukora ibitaramo cyane usanga iyo abikoze aca amafaranga menshi kandi ugasanga benshi babyitabiriye.
Kwinjira mu bitaramo bya Beyonce ahanini byihagazeho kuko usanga aba ari amadorari kuva 622 ($622) kuzamura. Azwiho kandi mu gitaramo yigeze gukora kitwa 'Mrs. Carter Show World Tour' cyabereye i Las Vegas, aho itike ihenze cyane yari amadorari 764, byari ibitangaje kwinjira kandi abantu benshi ibihumbi n'ibihumbi barakitabiriye.
Kugeza ubu Beyonce niwe munyamuziki ku isi winjiza amafaranga menshi mu bitaramo bitewe nuko biba bihenze kandi akuzuza sitade aba yakoreyemo.
 Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yatangizaga ibitaramo arimo bizenguruka isi yise 'Rennaissance World Tour', aho yahereye mu gihugu cya 'Sweden' agateza izamuka ry'ibiciro bitewe nuko amahoteli, resitora, utubyiniro n'ahandi ho kwidagadura hari hahenze. BBC yatangaje ko izamuka ry'ibiciro ryabaye mu gihe cy'iminsi 3 bitewe n'ibi bitaramo. Ibi bahise babyita 'Beyonce's Effect'.
2. Lady Gaga
Lady Gaga afata umwanya wa kabiri nk'umuhanzikazi uhenze cyane kubona itike yo kwitabira igitaramo cye. Ni umuhanga udasanzwe ukora ibitangaza ku rubyiniro. Lady Gaga, kugura itike ye y'igitaramo cye ni amadorari 420.49, muri iyi mpeshyi ishize ni ko byari bihagaze.
3. Celine Dion
Umunyabigwi Celine Dion, w'imyaka 55 y'amavuko, kuva mu mwaka wa 1990, aracyakora amateka ku isi muri muzika. Indirimbo ze zo kuva mu 1990 kugeza mu 1997 ziracyakora ku mitima ya benshi, nk'indirimbo yitwa 'The Power Of Love' na 'My Heart Will Go On'. Kuva yakwamamara ku isi kugeza amagingo aya, Celine Dion azi neza agaciro ke n'uburyo ahenze, kwitabira igitaramo cye ni amadorari 354.98.
4. Justin Timberlake
Uyu muhanzi yamenyekanye ubwo yari mu itsinda ryari rikunzwe cyane rya N-Sync, iri tsinda yarimazemo imyaka 7, aza kujya mu itsinda ry'umuziki ryitwa Jawbreakers, yaje gufata umwanzuro wo kuririmba ku giti cye, maze yigarurira abakunzi bakunda amatsinda yanyuzemo. Kubera kwigarurira imitima ya benshi byatumye ahenda igitaramo cye, mu bitaramo yagiye akora kwinjira ku muntu umwe amake ni $ 339.
5. P!nk
Uyu mugore, ni icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kubyina cyane, akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Alecia Beth Moore (P!nk) w'imyaka 44 y'amavuko, ijwi rye ry'ikigereranyo ni ikintu abafana bahora basakuza ngo bumve. Kujya mu gitaramo cye birahenze cyane aho itike iba ari amadolari 270.
6. Katy Perry
Katy Perry, kubera ijwi rye ryahogoje benshi cyane, bituma aba Umunyamwerika ukunzwe cyane kandi w'umunyabigwi muri muzika. Ibitaramo bye hafi ya byose aririmbamo uburyo bwa Live. Ni umuhanga cyane mu miririmbire ye ya Live, ibi bituma itike ye ihenda cyane ku muntu umwe. Itike iba ihenze ku giciro cya $ 243.
7. Elton John
Umuhanzi w'umunyabigwi, umucuranzi kabuhariwe wa Piano, Umwongereza, Sir Elton John w'imyaka 76, mu mwaka ushize yarimo kuzenguruka isi. Rwari urugendo rwe rwa nyuma mu muziki mu buzima bwe. Kubera gukundwa kwe itike y'igitaramo cye igurwa $189.12.
8. Ariana Grande
Uyu muhanzikazi ari mu bakunzwe ku isi. Ariana Grande w'imyaka 30 y'amavuko, kubera kwigarurira imitima ya benshi bakunda umuziki we, usanga agurisha itike mu gitaramo cye ingana n'amadolari 187.88.
9. Shawn Mendes
Ku myaka 25 y'amavuko, Shawn Mendes, kwinjira mu gitaramo cye birahenze cyane, ni umuhanzi akaba n'umwanditsi ukomoka muri Canada. Kwitabira igitaramo cy'uyu musore, nibura wishyura igiciro cy'amadorari 158.47. Mendes yabaye icyamamare ku isi yose, agurisha ibitaramo aho anyuze hose uko azamuka mu ntera ya pop kugira ngo abe umwe mu mazina akomeye mu nganda za muzika.
10. Backstreet boy
Backstreet Boys, ni itsinda rikunzwe cyane ku isi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ryatangiye kwigaragaza kuva mu 1993. Ni itsinda rigizwe n'abasore 5, ari bo; Nick Carter, Howie Dorough, AJ McLean, Cousins Brian Littrell na Kevin Richardson. Gukundwa kwabo kwatumye bihesha agaciro.Â
Ahanini kwinjira mu gitaramo bakoze ni impuzandengo y'ikigereranyo cy'amadorari $ 149.24. Iri tsinda ryashyizeho igiciro cy'amatike menshi ku bakunzi baryo ku bitaramo byinshi bakoze, yari ariya amafaranga kwinjira ku muntu umwe.