Uko imyambarire yagiye ihinduka ni nako abakobwa bagiye bayishyira ku rundi rwego dore ko iyo urebye imyambarire y'abasore/abagabo ihabanye cyane n'iyi gitsina gore. Ibi ariko biba ibindi iyo bigeze ku bakobwa b'i Kigali badasiba kugendana n'ibihe yaba mu myitwarire n'imyambarire.
Ubu kwambara umwenda w'imbere bimaze kuba iby'abakobwa batasirimutse cyangwa bo mu cyaro (nk'uko benshi babivuga) mu gihe abakobwa bitwa ko basirimutse bamaze kubyibagirwa aho usanga badatinya kujya mu muhanda ntayo bambaye kuko aribyo bigezweho!
Ni kenshi uzajyenda mu muhanda, mu modoka rusange, mu isoko ubone abakobwa batambaye akenda k'imbere kandi ubona ko ntacyo bibatwaye nubwo ababareba babibazaho. Ibi ariko bikabije kugaragara cyane mu birori, mu bitaramo, mu tubari no mu tubyiniro ho n'ibindi bindi dore ko kuhabona umukobwa wambaye ikariso biba ari igitangaza.
Umunsi ku munsi ku mbuga nkoranyambaga usanga amafoto y'abakobwa bafotowe batambaye akenda kimbere yaciye ibintu. Hari abashyirwa hanze n'abagenzi babo cyangwa nabo ubwabo ugasanga bashyizeho amafoto abagaragaza nta kariso bambaye kandi ntibibatere isoni.
Si aha honyine gusa kuko hari n'abadatinya kujya mu kazi kabo ka buri munsi batazambaye. Kuri ubu abakobwa benshi b'i Kigali basigaye bambara amakariso ari uko bari mu mihango ku buryo byabaye nk'umuco ko ikariso yibukwa mu gihe cy'ukwezi kwabo naho indi minsi yose bakagendera aho.
Mu gihe hari abantu bibaza igitera bamwe mu bakobwa kutambara utwenda tw'imbere (Ikariso), hari bamwe bavuga ko kuba batambara ikariso biterwa n'impamvu zitandukanye, arizo zikurikira:
Kwigana imico y'Abanyamahanga
Benshi mu bakobwa batacyikoza amakariso, babibonana abanyamahanga badafite umuco nk'uw'abanyarwanda aho kutambara ikariso babigize umuco.
 Ibi bigatuma abakobwa b'inaha babona nkaho ntakibazo kirimo dore ko nabitwa ko bateye imbere ariko biyambarira. Mu rwego rwo kujyana nabo ugasanga barabiganye.
Kutica 'Style' bambaye
Hari abakobwa bahitamo kureka kwambara ikariso bitewe na Style y'imyenda bambaye. Usanga hari nk'amakanzu aba abafashe cyane ku mubiri ku buryo ikariso ihita yishushanya. Mu rwego rwo kwanga ko umuguno w'ikariso ubabangamira cyangwa ukagaragara nabi mu mwenda bambaye, bahitamo kuyireka bakagendera aho.
Gukurura abagabo
Nubwo atari bose babikora, ariko ntitwakwirengagiza ko hari ababikora kugirango bakurure abagabo. Abenshi bakora ibi ni b'abakobwa usanga baba bishakira amafaranga ku bagabo, bakabona uburyo bwiza bwo kuyabaka ari ukubakurura bakoresheje iyi myambarire maze bagwa mu mutego wabo bakabona kubaka amafaranga.
Kugaragaza imiterere
Abakobwa benshi bakunda kwambara imyenda irimo amajipo magufi (Impenure) cyangwa amakanzu abafashe abonerana nta kariso bashyizemo babikora bagamije kugaragariza ababareba ko bateye neza.
Igihuha kivuga ko 'Ikariso' ibuza imyanya myibarukiro gukuraÂ
Hari igihuha gikunze kuzenguruka mu matwi y'abakobwa cyane kivuga ko umukobwa wambara ikariso cyane bituma imyanya myibarukiro ye idakura nk'uko bikwiriye. Ibi byabanje kujya bikorwa n'ijoro aho benshi bakunze kuryama ntayo bambaye gusa kuri ubu no kumanywa basigaye bagenda ntayo bambaye.
Mu by'ukuri ntakuri guhari kwemeza niba ikariso ibuza imyanya myibarukiro gukura gusa iki gihuha kiri mu bitiza umurindi abakobwa benshi i Kigali bakagenda ntakariso bambaye.
Kwigana ibyamamarekazi
Kubera gushaka kugendana n'ibigezweho, usanga abakobwa benshi bigana ibyamamarekazi birimo abahanzikazi, abakinnyi ba filime kimwe n'abatitiza imbuga nkoranyambaga. Iyo babonye aba ntakariso bacyikoza bahita babigenderaho bakumva ko ikariso yavuye ku gihe nta musirimukazi ukwiye kuyambara bityo bakabireka.
Nubwo ariko ibi bimaze kuba umuco ku bakobwa benshi b'i Kigali, hari ibyago bikomeye bishobora kubageraho bitewe n'uko batagikunze kwambara amakariso nk'uko byahoze.
Kutambara ikariso bishobora gukururira ibi byago umukobwa:
*Ibibazo bishingiye ku mibonano mpuzabitsina
Ibi bizwi nka 'Sexual Harrassmet'mu ndimi z'amahanga, ni imyitwarire ibagamye ishingiye ku mibonano mpuzabitsina. Umusore cyangwa umugabo ashobora kubona umukobwa utambaye ikariso agatangira kumubangamira mu buryo butandukanye.
Ashobora kumusaba ko baryamana, kumukorakora cyangwa kumuhamagara amazina y'urukozasoni byose biturutse ku kuba yabonye nta mwenda w'imbere yambaye akabigenderaho.
*Indwara zifata imyanya y'ibanga
Biroroshye cyane ko umukobwa utambaye ikariso yandura indwara zibasira imyanya y'ibanga. Kwicara aho ubonye hose ntakariso wambaye, kwicara kuri moto n'ahandi hose hari isuku nke, byatuma mikorobe zinjira mu myanga y'ibanga ari naho havamo indwara zirimo nk'ubwandu bw'umuyoboro w'inkari n'izi zishamikiye ku mwanda.
*Gufatwa ku ngufu
Ni kenshi twumva ubuhamya bw'abafashwe ku ngufu aho usanga umugabo cyangwa umusore wabikoze yiregura avuga ko umubiri wamunaniye nyuma yo kubona imyambarire y'umukobwa igaragaza imyanya y'ibanga. Nubwo ibi ariko bitamuha uburenganzira bwo gufata ku ngufu, ntibibuza ko bikunze kubaho.
Ku mukobwa ugenda ntakariso yambaye biroroshye ko umugabo yamuhemukira dore ko abakobwa ari abanyantege nkeya hari ibyago by'uko atabasha kwiyaka uwaba agiye kumufata ku ngufu.
Nubwo abakobwa benshi bibwira ko kutambara amakariso ari byiza bigezweho, ni ngombwa ko bibuka ko uko babyishimiye babikora bishobora kubaviramo ibibazo batacyekaga birimo nko kuba basuzugurwa, gufatwa uko batari (hari umukobwa ushobora gufatwa nk'indaya yigurisha agaragaye ntakariso yambaye kandi wenda atariko biri).
Gutakarizwa icyizere n'umuryango ndetse no koreka abana b'abakobwa bari munsi yabo babafatiraho urugero. Tutibagiwe ko ibi biri no kwangiza umuco nyarwanda.
Ubu ikibazo gikomeye buri wese yakwibaza 'Niba mu 2023 abakobwa baracitse ku kwambara umwenda w'imbere, mu myaka iri imbere bizaba bimeze gute?'