Ku itariki 22 Nzeri 2023 ku Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruherereye i Nyambirambo hari bubere isomwa ry'umwanzuro w'urubanza mu mizi rwa Ishimwe Thierry uzwi nka Tity Brown. Ku isaha ya Sita z'igicamunsi mu mbago z'urukiko n'imbere hari huzuye abaje kumva umwanzuro.
Urubanza rwari busomwe saa saba z'amanywa. Inyarwanda yari ifite kopi y'ibaruwa yahawe n'ubwanditsi bw'urukiko yemerera Inyarwanda gukurikira uru rubanza mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Byumvikana neza ko nta mpinduka zari zitezwe kuri uwo munsi. Reka isaha ya saa saba igere.Â
Umunyamakuru wa Inyarwanda yegereye sale yari buberemo isomwa ry'ubanza bityo atungurwa no kubona nta mpapuro zimanitse ku rugi zimenyesha imanza zihari nkuko bisanzwe bigenda mu manza zindi dukurikira. Umunyamakuru yegereye umwanditsi w'urukiko amubaza niba urubanza ruri busomwe undi ati: 'Urubanza ruzaburanwa ku itariki 13 Ukwakira 2023 saa saba z'amanywa.
Mu gushaka kumenya impamvu itumye rusubikwa Inyarwanda yegereye Me Mbonyimpaye Elias agira ati: 'Ku itariki 18 Kamena 2023 nyuma y'uko urubanza rupfundikiwe hari ibimenyetso bya video ya Tity Brown na Mpinganzima Joyeuse bari kubyina, Ubushinjacyaha bwongeye muri dosiye. Iyo video rero ni ibimenyetso bishya bigomba kuburanwaho bundi bushya'.
Abari bahari bagiye babazanya niba urubanza ruba adore ko wasangaga nta makuru. Icyokora Inyarwanda yari yamaze kwandika ko rwasubitswe ku nshuro ya 6. Bamwe mu babashije kugaragaza amarangamutima yabo barimo ababyinnyi bagize bati:'Jyewe ncitse intege sinzongera kugaruka hano Imana izakore ibyayo.Â
Ubuse amaherezo azaba ayahe?' Hari n'abaganiriye na Inyarwanda Babura icyo bavuga barimyoza gusa bigaragaza kumirwa no kuba nta cyo bakora ku byari bibaye. Tity Brown akurikiranyweho gusambanya umwana bivugwa ko ataruzuza imyaka y'ubukure. Ni icyaha yahakanye kuva yatabwa muri yombi kugeza ageze muri gereza aho agiye kumara imyaka isaga ibiri.
Ibaruwa yemerera Inyarwanda gukurikira urubanza
Me Mbonyimpaye Elias wunganira Ishimwe Thierry
Abaturage bari hanze ku ruzituro bifuza kumenya umwanzuro
Ku rukiko rwisumbuye buri wese yari yumiwe
Ku rukiko inkuru yari Tity Brown hibazwa niba asomerwa
Umubyinnyi Jojo Breezy yarumiwe
Ababyinnyi bari baje umwanzuro
Ibiganiro byimukiye mu matsinda
Bacitse intege babura imbaraga zibakura ku rukiko
Ibitangazamakuru byarimo bishaka ikihishe inyuma y'iri subikwa rimaze kurambirana
URUBANZA RUSUBITSWE INSHURO YA 6
AMAFOTO&VIDEO: DOX VISUAL