Iri tsinda ryo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi ryaherukaga gukora igitaramo nk'iki mbere y'umwanduko wa Covid-19, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023 bahurije imbaraga y'abantu mu gitaramo cy'ivugabutumwa bakoreye ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo mu Mujyi wa Kigali (Expo Ground).
Ni ubwa mbere korali yo mu Itorero ry'Abadiventisiti ikoze igitaramo nk'iki cyo gufata amashusho y'indirimbo zigize Album y'abo, kandi ni gake korali zo muri ririya torezo zikora ibitaramo by'aho abantu binjira bisabye ko bishyura amafaranga.
Ijanisha rinini ry'abitabiriye iki gitaramo biganjemo urubyiruko ruzi cyane indirimbo za Israel Mbonyi, ni mu gihe abandi ari bo mu Itorero aho The Messengers Singers basengera kuva mu myaka irenga 19 bihurije hamwe.
Ni igitaramo kitagaragayemo amasura y'abantu bazwi muri 'Gospel'. Hari ababihuza n'uko The Messengers yahuje imbaraga n'umuhanzi utabarizwa mu Itorero ry'Abadiventisiti bifatwa nk'ibitemewe'- Ndetse hari abavuga ko Itorero ry'Abadiventisiti rishobora gufatira ibihano iri tsinda ry'abasore b'abaririmbyi.
Mu gufata amashusho y'indirimbo zigize album yabo, iri tsinda ryifashishije bwa mbere abakobwa mu bijyanye no kuyungurura neza amajwi yabo. Indirimbo zabo za mbere zabanje bazaririmbye ari bonyine hatumvikanamo amajwi y'abakobwa.
Filime mbarankuru yagarutse ku buzima bwabo yagaragaje ko bavuye kure. Nsabimana Emmanuel yavuze ko mu 2008 ari bwo batangiye urugendo rwo kwihuza nk'itsinda, ni nyuma y'imyaka yari ishize biga mu ishuri rya College Adventiste de Gitwe mu Majyepfo y'u Rwanda.
Yavuze ko ubwo yihuzaga na bagenzi be banzuye ko bagomba gukora iri tsinda ari abasore gusa kandi 'bazi kuririmba'. Ati 'Nyuma tukagenda dushyiramo abantu ariko dufite aho tutarenga tuvuga ngo rizaba ari itsinda ariko ry'abantu bake.'
Uyu musore yavuze ko ubwo batangiraga gukorera Imana 'nta hantu twari dufite ho kwitoreza uretse mu ishuri kuko atari korali'.
Avuga ko uko bagendaga barushaho kugaragaza impano yabo, abantu batangiye kubakunda no kubashyigikira nabo biyemeza kubishyiramo imbaraga. Ati 'Abantu babonaga ko bifite umurongo. Tukajya duhabwa amahirwe yo kuririmba [â¦] Itsinda ryagiye rikundwa, kugeza mu 2009 itsinda ryaje gufata izina ritangira kuba noneho 'The Messengers'.]
Tugirimana Jean De Dieu, umwarimu wigishije igihe kinini muri College Adventiste de Gitwe avuga ko yinjiye muri The Messengers Singers nyuma yo kubumva igihe kinini bakorera imyitozo mu ishuri yumva akunze uburyo baririmbamo. Ati 'Ni uko ninjiye mu itsinda. Guhera icyo gihe nta myitozo n'imwe nigeze nsiba.'
Tugirimana avuga ko ariwe wagiriye inama bagenzi be gutangira gushaka ibindi bitaramo baririmbamo mu Mujyi wa Kigali bakagura amarembo y'ivugabutumwa ry'abo. Ati 'Ni uko Messengers twagiye duhura. Abasore bose bagiye barangiza kwiga, twumvise tutagomba kureka umurimo.'
Yavuze ko abaririmbyi bose bakimara gusoza amasomo banzuye gukorera Imana muri Kigali kandi bakabarizwa muri Eglise Francophone De Kigali.
Perezida wa Messengers, Ishimwe Emile yavuze ko Intara zose z'u Rwanda bamaze kuziririmbiramo 'ku bw'impamvu z'ivugabutumwa'. Avuga ko hari ibitaramo bakoze, bakora n'ibikorwa by'urukundo birimo gufasha imiryango itishoboye, kandi bashima Imana yabaherekeje.
Iki gitaramo bagikoze nyuma yo gushyira hanze album ebyiri z'amajwi zirimo iyitwa 'Izi mpamvu' ndetse na 'Iyo avuze'. Emile yavuze ko bafite intego yo gukomeza gukora ibikorwa byagura ivugabutumwa ry'Imana.
Album bafatiye amashusho izasohoka mu minsi iri imbere: Iriho indirimbo 10 baririmbye mu byiciro bibiri nka: Reka tugushime, Dushime, Mwuka wera, Amasezerano, Rubanda, Siryo herezo, Senga, Ndakwihaye, Ibyo yavuze ndetse na Sinziheba.
Ishimwe Emile avuga ko iyi album bayitiriye indirimbo 'Siryo Herezo' kubera ko ari indirimbo irimo ubuhamya bwabo.
Yabwiye InyaRwanda ati 'Iyi ndirimbo ni nshya. Tuyihimba twasanze ihuye n'ubuzima bwacu nk'abaririmbyi. Hari byinshi twagiye ducamo ariko Imana yaratwigaragarije, rero ibyo umuntu yacamo byose siryo herezo,igihe kiragera Imana igatanga igisubizo. Twayitiriye album rero kubera irimo ubuhamya bwacu.'
Israel Mbonyi yasoje abantu bakinyotewe!
Byabaye bishya mu matwi ya benshi kumva ko umuhanzi utari uwo mu Itorero Adventiste agiye kwifatanya n'itsinda ryo muri iri torero rimaze imyaka irenga 18 mu muziki w'indirimbo zihimbaza Imana.
Abadiventisiti bazwiho kuririmba batuje cyane, ni gake bagaragara 'basirimba' nk'uko biboneka mu barokore. Ariko mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu 'batambiye' Imana biratinda.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro ahagana saa tatu z'ijoro, ahabwa indirimbo eshanu zo kuririmba.
Uyu muhanzi yatunguwe ku buryo mu gitaramo hagati yafashe umwanya wo gushimira abakunzi b'ibihangano bye, avuga ko yatunguwe. Ati 'Natunguwe mu buryo butavugwa. Ndishimye cyane. Imana ibahe umugisha, ndabashimiye.'
Yitaye ku kuririmba indirimbo ze zo hambere zakunzwe mu buryo bukomeye kugeza ubwo benshi babyinaga bamusanganira ku rubyiniro.
Ku rubyiniro yari kumwe n'abaririmbyi basanzwe bamufasha mu bitaramo akorera ahantu hanyuranye. Uyu muririmbyi ategerejwe mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 17 Nzeri 2023 azahuriramo na Shalom Choir.
Muri iki gitaramo cya The Messengers yaririmbye indirimbo nka 'Mbwira', 'Nzaririmba' imaze imyaka ine, 'Nzibyo nibwira' imaze imyaka itatu n'izindi.
Uyu muhanzi yavuye ku rubyiniro saa yine z'ijoro, ni nyuma y'uko inzego z'umutekano zibasabye kubahiriza amasaha yari yatanzwe y'iki gitaramo, byatumye bamwe batungurwa n'uko iki gitaramo gihagaritswe kandi bakinyotewe.
Emile Ishimwe Perezida w'iri tsinda, avuga ko amasaha bahawe yari make, bakizeza ko umwaka utaha bazakora ibitaramo nk'ibi byagutse kandi bizamara igihe kinini.Â
ÂThe Messengers bumvikanisha ko banyuze muri byinshi ariko Imana irabarinda
The Messengers yari imaze imyaka itatu idakora ibitaramo nk'ibi byubakiye ku ivugabutumwa
The Messengers bavuze ko bari bamaze igihe bakora ku ndirimbo 10 zigize album yabo
The Messengers basabaga abantu gufatanya n'abo mu ikorwa ry'iyi album
Ni ubwa mbere The Messengers Singers yaririmbanye na 'bashiki babo' mu ikorwa ry'indirimbo zabo
Aba baririmbyi bishimiwe mu buryo bukomeye
The Messengers Singers yafashe amashusho ya Album y'abo ya kabiri bise "Siryo Herezo"
Abaririmbyi b'iri tsinda bihuje kuva mu 2008 biga mu mashuri yisumbuye
The Messengers Singers ifite abakunzi benshi mu Itorero ry'Abadiventisiti
Israel Mbonyi yavuye ku rubyiniro abantu bagishaka kuramya Imana
Mbere yo kujya ku rubyiniro, Israel Mbonyi yabanje kwitegereza uburyo The Messengers baririmbaÂ
Jonathan Jay, umuhanzi uzwi cyane i Gisenyi yaririmbye muri iki gitaramoÂ
Nyuma y'iki gitaramo, Mbonyi yafashe ifoto arikumwe na The Messengers Singers
Israel ategerejwe mu gitaramo cya Shalom Choir kizaba ku wa 17 Nzeri 2023
Â
Mbonyi yavuze ko yatunguwe n'uburyo abakunzi be bo mu itorero Advantisite bamwakiriye
Â
Iyo wibutse imirimo Imana yakoze ku buzima bwaweÂ
Jean Claude wayoboye iki gitaramo, yasabaga abantu guhuza imbaraga n'aba basoreÂ
Perezida wa The Messengers, Emile Ishimwe yavuze ko bafite impamvu nyinshi zatumye iyi album bayita "Siryo Herezo"Â Â
Umunyamakuru Kate Gustave n'umufasha we bitabiriye iki gitaramo
Abaririmbyi barimo Peace Hozy na Betty basanzwe bafasha Israel Mbonyi
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo "Siryo Herezo Live Concert"
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com