Baryohewe nurushako! Dore imiryango 7 yibya... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Rwanda hari imwe mu miryango y'ibyamamare muri muzika yaba iy'abakora umuziki usanzwe (Secular Music) n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana,  yishimirwa n'abatari bake kubera uko ibanye mu mahoro ndetse igahorana akanyamuneza. Bamwe bahora mu mitoma ku mbuga nkoranyambaga, abandi bagashyiraho amafoto akivugira bameze nkaho babanye ejo kandi mu by'ukuri bamaranye igihe ndetse baranibarutse

Aha, hari imwe muri iyo miryango y'ibyamamare muri muzika iryohewe n'urushako:

1. Â Ã‚ Ã‚  Umuryango wa Dr Muyumba Thomas (Tom Close) n'umufasha we Niyonshuti Ange Tricia


Umuhanzi Tom Close ubusanzwe ni Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gutanga amaraso. We n'umufasha we Tricia barushinze kandi bemeranya kubana akaramata tariki ya 30 Ugushyingo 2013. Aho kuri ubu bafitanye abana batanu; abakobwa batatu n'abahungu babiri harimo umwe biyemeje kubera ababyeyi.


Nubwo aba bombi badakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto yabo n'abana babo ariko iyo bayashyizeho akundwa n'abatari bake, bakabifuriza guhorana umunezero bafite ari nako bibaza n'ibanga bakoresha ngo bajyire umuryango mwiza benshi bafata nk'intangarugero.

2. Â Ã‚ Ã‚  Umuryango wa Producer Clement na Butera Knowless


Umuryango wa Ishimwe K Clement n'umufasha we akaba n'umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda Butera Knowless ni umwe mu miryango y'ibyamamare ikundwa n'abatari bake mu Rwanda cyane ko aba bombi ari ibyamamare mu ruganda rwa muzika nyarwanda.

Knowless na Clement barahiriye kubana mu bibi no mu byiza imbere y'amategeko ku wa 31 Nyakanga 2016 mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabaye ku wa 7 Kanama 2016, mu bukwe bwabereye i Nyamata. 


Kurubu aba bombi bafitanye abana batatu badakunda kwerekana amasura yabo aribo; Ishimwe Or Butera bibarutse mu 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n'ubuheture baherutse kwibaruka muri uyu mwaka.

3.Umuryango wa Gatsinzi Emery (Riderman) n'umufasha we Agasaro Nadia


Umuryango w'umuraperi uri mu bayoboye abandi mu Rwanda ndetse n'umufasha we Agasaro Nadia nawo uri mu miryango y'ibyamamare yifuzwa na benshi mu Rwanda.  Riderman na Miss Agasaro Nadia Farid basezeranye imbere y'amategeko ku itariki 24 Nyakanga 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, baza gusezerana imbere y'Imana muri Paruwasi ya Kicukiro, tariki 16 Kanama 2015.


Ku wa 11 Ukuboza 2015, nibwo uyu muryango wibarutse umwana w'umuhungu, umwita Rusangiza Eltad hanyuma ku wa 13 Kamena 2021, batangaza ko bibarutse abakobwa babiri b'impanga bivuze ko kuri ubu bafitanye abana batatu.

Akanyamuneza ndetse n'amagambo y'urukundo aba bombi bahorana agaragaza ko bari mu miryango mike y'ibyamamare yahiriwe kandi iryohewe n'urushako.

4. Â Ã‚ Ã‚  Umuryango wa Ngabo Medard Jobert (Meddy) na Mimi Mehfira


Meddy na Mimi barushinze ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021 mu birori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikitabirwa na benshi mu byamamare nyarwanda birimo The Ben wabaririmbiye n'abandi.

Nubwo haje gukwirakwizwa ibihuha bivuga ko Meddy yaba akubitwa n'umugore we Mimi ukomoka muri Ethiopia nyuma uyu muryango ukaza kubihakana, ntibibabuza gukomeza kwereka rubanda ko bameranye neza kandi bafite umuryango mwiza unezerwe.


Kurubu, aba bombi bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise Myla Ngabo, bibarutse  tariki 22 Werurwe 2022.

5. Â Ã‚ Ã‚  Umuryango wa Papi Clever na Ingabire Dorcas


   Papi Clever na Dorcas kuri ubu bafitanye abana babiri b'abakobwa, basezeranye imbere y'Imana na ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

Uyu muryango bakaba n'abahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana byumwihariko izo mu gitabo cy'indirimbo basubiramo, wamamaye ubwo  biyemezaga gutangira kuririmbana nk'umugabo n'umugore.


Papi na Dorcas ni abantu bakunze kubwirana amagambo meza ndetse n'inkuru yabo y'urukundo n'uko bibaniye mu mahoro nk'abari mu ijuru rito bakunda gusangiza abantu mu itangazamakuru, ntawe ujya ahaga kuyireba.

6. Â Ã‚ Ã‚  Umuryango wa James na Daniella


Aba bombi bamenyekanye mu ndirimbo nka 'Mpa amavuta,' 'Narakijijwe' n'izindi bafashe icyemezo cyo kubana nk'umugabo n'umugore mu 2015. Urukundo rwabo rwatangiye gututumba mu 2008 na 2009, mu 2012 bajya kwiga muri Uganda, umugabo yiga iby'ububanyi n'amahanga mu gihe umugore icyo gihe yigaga ibaruramari.


Kuba ari couple ifatanya umurimo w'Imana w'uburirimbyi inakunze kugaragaza kenshi ko bibera mu munyenga w'urukundo, ni zimwe mu mpamvu nyamukuru zituma benshi babafata nk'icyitegerezo byumwihariko abashatse n'abitegura kurushinga. Mu myaka isaga umunani bamaze babana bafitanye abana batatu,abakobwa babiri n'umuhungu umwe.

7. Â Ã‚ Ã‚  Umuryango wa Ben na Chance


Uyu muryango wahuye n'ikigeragezo cyo kubura urubyaro  imyaka myinshi nyuma yo kubana, uri mu miryango y'ibyamamare iryohewe n'urushako aho kuri bu buzuye umunezero n'amashimwe ku bw'igitangaza Imana yabakoreye ikabaha abana batatu.

Ben na Chance bakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Munda y'Ingumba,' 'Yesu arakora,' 'Amarira ya Yohana,' n'izindi bigeze kubwira Kiss Fm ko biyemeje gutangira kuririmbana nyuma yo kubona andi ma-couple akorana umurimo w'Imana bikagenda neza, aho Chance yavuze ko we icyamusunikiye kuririmbana n'umugabo we cyane ari uko yajyaga amuburira umwanya.


Kubera ubuhamya bwabo butangaje n'imbaraga bakorana umurimo w'Imana byatumye bakundwa cyane kandi babera benshi isomo. Bwa mbere, bamenyekanye baririmba mu itsinda rya Alarm Ministries, mu 2016 batangira kuririmbana nk'umugabo n'umugore.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134354/baryohewe-nurushako-dore-imiryango-7-yibyamamare-muri-muzika-ihora-mu-kwa-buki-134354.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)