Big Fizzo yasabye The Ben kujya i Burundi yikandagira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'umurundi, Big Fizzo yabwiye mugenzi we w'umunyarwanda ufite igitaramo i Burundi, The Ben kugenda yikandagira kuko amatware agiyemo afite ba nyirayo.

Mugisha Benjamin [The Ben] afite ibitaramo bibiri mu Burundi bizaba tariki ya 30 Nzeri na tariki ya 1 Ukwakira 2023 bizabera muri 'Jardin Public' iherereye mu murwa mukuru i Bujumbura.

Mu butumwa yanyujije ku Status ye ya WhatsApp, Big Fizzo yabwiye The Ben ko amatware agiyemo agomba kumenya ko afite ba nyirayo.

Ati "Ngo The Ben agiye kuza i Burundi, ni byo? Amenye ko yinjiye mu matware afite ba nyirayo."

Tariki ya 30 Nzeri 2023 nibwo The Ben hazaba igitaramo cyiswe "Meet & Greet" aho abazaza muri icyo gitaramo bazagira amahirwe yo kuba bahura n'uyu muhanzi bagasuhuzanya, kwinjira bizaba ari ibihumbi 100 Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y'abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya Champagne.

Tariki ya 1 Ukwakira nibwo hazaba igitaramo rusange, kwinjira bizaba ari ibihumbi 10 Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50 Fbu, ameza y'abantu batandatu izaba igura ibihumbi 500 Fbu, mu gihe ameza y'abantu batandatu ariho amacupa abiri ya Champagne azaba agura miliyoni 1.5 Fbu.

Ubutumwa bwa Big Fizzo
Big Fizzo yabwiye The Ben ko agomba kumenya amatware agiyemo ko afite nyirayo



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/big-fizzo-yasabye-the-ben-kujya-i-burundi-yikandagira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)