Bosco Nshuti yavuze ko iyi ndirimbo yayikomoye mu Abaroma 10:9-10. "Niwatuza akanwa kawe ko Yesu ari umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa kuko umutima ariwo umuntu ariwo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka Kandi akanwa akaba ariko yatuza agakizwa".
Uyu muramyi ufatwa nk'impirimbanyi mu muziki wa Gospel mu Rwanda, akaba icyitegererezo kuri benshi by'umwihariko abaramyi, yakomeje agira ati "Hanyuma mba mvuga ukuntu numvise ijwi ry'Umwami Yesu Kristo sininangire umutima, nkabyatuza akanwa kanjye, nkabyizeza umutima, nkahinduka umwana w'Imana."
Bosco Nshuti ati "Nkavuga ukuntu amahoro atemba nk'uruzi yaje mu buzima bwanjye indirimbo y'agakiza ikanyuzura ku bwa Kristo". Yatangaje ko nyuma y'iyi ndirimbo ye nshya afite umushinga wo "gukora izindi ndirimbo no kwitabira ibitaramo ahantu hatandukanye".
Uyu muhanzi ubarizwa mu Itorero rya ADEPR ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y'iminsi micye yibarutse imfura ye n'umugore we Tumushimwe Vanessa, yabonye izuba kuwa 08 Nzeri 2023, bakaba baramwise Ihirwe Nshuti Palti. Aba bombi bakoze ubukwe kuwa 19/11/2023.
Bosco Nshuti akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo ""Ibyo Ntunze", Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n'ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y'Imana" na "Ni muri Yesu", "Yanyuzeho", "Rukundo", n'izindi.
Bosco Nshuti yateguje izindi ndirimbo nshya nyinshi
Umuramyi Bosco Nshuti arasaba abantu kutinangira umutima igihe bumvise ijwi ry'Imana