Breaking: Isoko rya Rwamagana ryafashwe n'ink... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkongi ifashe isoko rya Rwamagana mu gice kiri hafi y'ubwiherero gikoreramo abakora inkweto ndetse n'abacuruza ibikoresho bakoresha inkweto. Iyo nkongi kandi yanafashe ahakorerwa amatefoni hafi y'ahacururizwa imyenda.

Umwe mu bacuruzi umaze kuganira na InyaRwanda, avuze ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n'insinga z'amashanyarazi.

Saa tatu n'iminota 45 ni bwo imodoka ya Polisi izimya inkongi yahageze itangira kuzimya ku buryo umuriro umaze kugabanya umurego wari ufite.

Kugeza ubu twakoraga iyi nkuru abaturage benshi bahagaze ku muhanda ndetse bamwe mu bakoraga inkweto n'amatelefoni bigaragara ko bafite agahinda kandi abo twashoboye kuvugana ntuwurashobora kugira icyo atangaza.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun , mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda ku murongo wa Telefoni, yavuze ko icyateye iyi nkongi kiramenyekana.

Ariko anavuga ko abaturage bakorera ahantu hashobora kwibasirwa n'inkongi y'umuriro ko bagomba kugira ibikoresho byifashishwa mu kuzimya inkongi y'umuriro kugira ngo bajye bawuzimya utaraba mwinshi.

Ubwo twakoraga iyi nkuru abacuruzi barimo kuva mu ngo zabo baza kureba ko ibintu byabo bitahiye ariko Polisi y'Igihugu yari imaze kuzimya umuriro ndetse abayobozi mu Nzego z'ibanze n'inzego z'umutekano bari bamaze kugera ku isoko rya Rwamagana, ariko ntiharamenyekana ibyangiritse.


Isoko rya Rwamagana ryafashwe n'inkongi y'umuriro ku mugoroba w'uyu wa Gatanu



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134907/breaking-isoko-rya-rwamagana-ryafashwe-ninkongi-yumuriro-134907.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)