Bruce Melodie, Bwiza, Christopher mu bahatani... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2022 ibi bihembo byari bihatanyemo abahanzi bo mu Rwanda barenga batandatu. Kuri iyi nshuro bizatangwa ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Mlimani City wa Dar Es Salaam mu gihugu cya Tanzania.

Abahanzi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ndetse na Papi Clever n'umugore we Dorcas bahataniye igihembo mu cyiciro cy'Abahanzi b'indirimbo za 'Gospel' bo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East African Gospel), aho bahatanye na Martha Mwaipaja, Christina Shusho, Mercy Masika, Walter Chilambo, Mary Lincon, Guardian Angel ndetse na Joel Lwaga.

Umuhanzikazi Bwiza muri Kikac Music Label ndetse na Producer Element wo muri 1: 55 Am bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi mushya (Best Newcomer Artist of the year) aho bahatanye na Fathermoh (Kenya), Yamni (Tanzania), Brandy Maina (Kenya), Drama (Burundi), Vinka (Uganda) ndetse na Winnie Nwagi (Uganda).

Icyiciro cy'uwatunganyije filime nziza (Best Film Director of year) harimo: Lamata Leah (Tanzania); Philip Karanja (Kenya), Njue Kevin (Kenya), Rehema Nanfuka (Uganda), Usama Mukwaya (Uganda), Aziz Mohamed (Tanzania), Kevin Johns Nabukenya ndetse na Salum Majag (Tanzania).

Indirimbo 'Fou de Toi' ya Element, Ross Kana ndetse na Bruce Melodie ihataniye igikombe mu cyiciro cy'indirimbo y'amashusho y'umwaka (Best Video of the year), aho ihatanye na One Call ya Otile Brown, Forever ya Rayvanny, Kwame ya Khaligraph jones, Yatapita ya Diamond Platnumz ndetse na Single Again ya Harmonize.

Umuraperi Darasa, Young Lunya, Nay Wa Mitego na Rapcha bo muri Tanzania; Khaligraph jones na King Kaka bo muri Kenya ndetse na Lil Mic wo muri Ethiopia bahataniye igihembo mu cyiciro cy'umuraperi mwiza (Hip Hop Artist).

Icyiciro cya filime nziza yo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (Best East African Moves) harimo Still Okay To Date â€" Tanzania; The Fallen Advocate â€" Uganda, Just In Time â€" Kenya, Click Click Bang - Kenya ndetse na Disconnect â€" Kenya.

Ni mu gihe Navy Kenzo â€" Tanzania, The Exit Band â€" Kenya, Jano Band â€" Ethiopia na Sauti Sol - Kenya bahataniye igikombe mu cy'icyiciro cy'itsinda ryiza (Best East African Group).

Abahanzi Bruce Melodie, Kenny Sol na Christopher Muneza bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo ukora injyana ya R&B na Pop (Best Male) aho bahatanye na Ali kiba â€" Tanzania, Jux â€" Tanzania, Single Dee King - South Sudan, Bien Aime â€" Kenya, Otile brown â€" Kenya, Harmonize - Tanzania ndetse na Diamond Platnumz â€" Tanzania.

Ni mu gihe mu cyiciro cy'ukora amashusho y'indirimbo w'umwaka (Video Director of the year) harimo Hanscana, Ivan, Marvin Musoke, Visior Musafa, Salum Majag ndetse na Kenny.

Umuhanzikazi Ariel Wazy witegura gutaramira i Burayi ahatanye mu cyiciro cya 'Best Female Hip Hop artist of the year' aho ahatanye na Rosa Ree, Femi One ndetse na Ssaru.

Indirimbo 'Fou De Toi' ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie ihataniye ibi bihembo bibiri mu bizatangwa kuko inahatanye mu cyiciro cy'indirimbo yahuriwemo (Best East African Collaboration), aho ihatanye na Chekecha Remix ya Karole Kasital yakoranye na Vinka ndetse Winniei Nwagi.

Hari kandi Sumu ya Alikiba na Marioo, 'Single Again Remix' ya Harmonize na Ruger, 'Kuna Kuna' ya Vic West na Harmonize na Savara, 'Enjoy' ya Diamond ndetse na 'My Baby' ya Diamond na Chike.

Album 'The kid you Know' ya Marioo, 'Savage Level' ya Savara, 'Bald Men Love Better' ya Bien ndetse na 'Love sounds different' ya Barnaba zihataniye igikombe mu cyiciro cya Album y'umwaka (Best Album of the year).

Ni mu gihe icyiciro cy'umuhanzikazi ukora injyana ya Pop ndetse na R&P (Best Female) harimo Zuchu â€" Tanzania, Ruby â€" Tanzania, Nadi Mukami â€" Kenya, Spice Diana â€" Uganda, Nandy â€" Tanzania, Hewan Gebrewold- Ethiopia, Azawi â€" Uganda, Nikita Kering - Kenya ndetse na Hellen Majeshiâ€" Tanzania Â Ã‚ Ã‚ 

Israel Mbonyi ahatanye igikombe mu cyiciro cya 'Best East African Gospel'

Papi Clever n'umugore we Dorcas bahataniye igikombe mu cyiciro cy'abaramyi b'indirimbo zihimbaza Imana
Bwiza ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi mushya 'Best NewComer Artist of the year) 

Indirimbo 'Fou de Toi' ya Element ihataniye igikombe cya 'Best Video of the year'- Element anahataniye igihembo cy'umuhanzi mushya

Bruce Melodie ahataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo 'Best Male'
Kenny Sol witegura gutaramira muri Canada ahatanye mu cyiciro 'Best Male'
Christopher uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Male'
Ariel Wayz witegura kujya i Burayi ahataniye igikombe mu cyiciro 'Best Female Hip Hop Artist'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134551/bruce-melodie-bwiza-christopher-mu-bahataniye-ibihembo-muri-magic-vibe-awards-134551.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)