Bruce Melodie na Knowless bahataniye ibihembo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bisanzwe bitangirwa mu Mujyi wa Kampala mu gihugu cya Uganda. Kandi abahanzi bahatana mu byiciro birimo icy'amatora gisiga hamenyekanye uwa mbere mu itora ryo kuri internet, biri mu bishingirwaho hemezwa uwatsinze.

Muri rusange bigamije gushimira abahanzi bo muri Afurika n'abandi bo mu byiciro bitandukanye by'ubuhanzi ku bwo kudacogora mu rugendo rwo kwiteza imbere mu muziki wabo, yaba abahanzi bakora 'Gospel', umunyarwenya w'umwaka, umuhanzi ukizamuka, ugira uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa by'imyidagaduro n'abandi.

Amatora yo kuri internet yaratangiye, kandi abantu barenga ibihum 14 bamaze gutora abo bashyigikiye muri buri cyiciro. Bihatanyemo benshi mu bahanzi bo muri Uganda.

Knowless wo muri Kina Music ahatanye igihembo mu cyiciro cy'umuhanzikazi w'umugore wo muri EAC "East African Female Artist Act), aho ahatanye na Juna De Star wo muri Afurika y'Epfo, Rosa Ree wo muri Tanzania, Lady Kola wo muri Sudani y'Epfo, Sheebah Karungi wo muri Uganda, Suze Reborn wo muri Kenya ndetse na Zuchu wo muri Tanzania.

Ni mu gihe umuririmbyi Bruce Melodie ahatanye mu cyiciro "International Artist Act" aho ahataniye igihembo na Diamond uheruka mu Rwanda, Eddy Kenzo wo muri Uganda, Jux, Natacha wo muri Burundi ndetse na Silver X.

Mu cyiciro cy'umuhanzi w'umwaka (Artist of the Year) harimo batanu: Eddy Kenzo, David Lutalo, Jose Chameloene, Pallaso na Sheeabah Karungi.

Hari kandi icyiciro 'Country's Top Audio Producer' kirimo abantu batandatu, Most Vibrant Fans harimo abantu 10, 'Best on Stage Performance' harimo abantu umunani;

Icyiciro cy'aba Dj harimo umunani ni mu gihe cyiciro 'Country's Top Collaboration' harimo abantu umunani, Comedian of the year harimo abantu barindwi; icyiciro cy'umuhanzi ukorera umuziki hanze ya Uganda harimo 10 ni mu gihe cyiciro cy'abagabo bakora indirimbo za 'Gospel' harimo barindwi.

KANDA HANO UBASHE GUTORA BRUCE MELODIE MU CYICIRO AHATANYEMO

KANDA HANO UBASHE GUTORA KNOWLESS MU CYICIRO AHATANYEMO

Bruce Melodie ahataniye igihembo mu cyiciro "International Artist Act" ahuriyemo n'abarimo Diamond uherutse kuririmba muri Giants of Africa 

 Â 

Butera Knowless uheruka gusohora indirimbo 'Mahwi' ahatanye mu cyiciro "East African Female Artist Act"








KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AZANA' YA BRUCE MELODIE
">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MAHWI' YA BUTERA NA NEL NGABO

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/134005/bruce-melodie-na-knowless-bahataniye-ibihembo-muri-hiskool-award-134005.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)